00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNECA igiye gufasha u Rwanda guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 20 August 2015 saa 09:51
Yasuwe :

Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), igiye gufatanya n’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe menshi aboneka mu bukerarugendo atitabwaho.

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2015 hamurikwaga inyigo yakozwe hagamijwe kumenya neza byinshi ku mukerarugendo n’uko yitabwaho, hagaragajwe ko ibikomoka mu Rwanda byakoreshwa mu bukerarugendo bititabwaho uko bikwiye kuko akenshi byirengagizwa hagakoreshwa ibyatumijwe mu mahanga.

Ibi bigira ingaruka kuko bituma serivisi zihabwa abakerarugendo mu Rwanda zijya ku giciro cyo hejuru.

Ubufatanye na UNECA buzunganira imbaraga za Leta mu kuzamura umusanzu w’ubukerarugendo mu iterambere ry’igihugu, kuko izatanga ubufasha mu bya tekiniki kugirango ibikomoka mu Rwanda bikenerwa n’abakerarugendo mu mahoteri, n’ahandi byiyongere.

Umuyobozi wa UNECA, Antonio M.A Pedro, yavuze ko abafite ibyo bakora bikenerwa muri serivisi z’ubukerarugendo, bakwiye kongera ubwiza n’ingano y’ibyo bakora, kugirango bigarurire isoko ryo mu Rwanda, binagabanye ibiciro byakwa abakerarugendo.

Yakomeje avuga ko bazafasha gukemura urwitwazo rw’abatanga serivisi z’ubukerarugendo bavuga ko ibikomoka mu Rwanda bidahagije.

Yagize ati “Hari ibyo dukura hanze kandi no mu Rwanda byahaboneka, urugero ruhari n’imboga n’imbuto. Ikibazo gihari ni ukumenya niba hari tekiniki ihagije yo kubikora kugirango bibe byinshi bihaze ababikeneye.”

Yasabye inzego zose gufatanya zikumva ko ubukerarugendo butanga umusanzu ukomeye mu iterambere, bityo zikore byinshi kandi byiza bibasha guhangana n’ibyo mu mahanga.

Umuyobozi w’agateganyo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo Faustin Karasira, yavuze ko ubu bufatanye ari ingamba yo kugabanya ibigurwa mu mahanga, hagahabwa amahirwe ibikomoka mu Rwanda.

Yashimangiye ko ibi bizagerwaho mu bufatanye bw’inzego zose zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, abikorera ku giti cyabo n’abandi.

Yagize ati “Turareba uko twafatanya n’abafatanyabikorwa mu iterambere kugirango mu myaka nk’itanu tuzabe tutagitunzwe n’ibyo dukura mu mahanga, duha amahirwe ya mbere ibikorerwa mu Rwanda.”

Mu mwaka wa 2014, mu Rwanda ubukerarugendo bwinjije miliyoni 303 z’amadolari y’Amerika, avuye kuri miliyoni 293 z’amadolari y’Amerika mu 2013.

Amafoto: Bizimana Jean
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages