00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe ku wundi: Ibyo wamenya ku bazita amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 19

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 August 2023 saa 07:31
Yasuwe :

Ibirori byo Kwita Izina byahumuye! Amaso yose kuri ubu yerekeje mu Kinigi ahazabera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize.

Muri uyu mwaka, abana b’ingagi 23 ni bo bazahabwa amazina mu gikorwa gitegerejwemo abaturage babarirwa mu bihumbi 30. Ni mu birori bizabera mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze.

Mu gihe habura amasaha make ngo ibi birori bibe, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwatangiye gushyira hanze ibyamamare n’abayobozi bakuru bazita amazina ingagi.

Igikorwa cyo Kwita Izina kigiye kuba ku nshuro ya 19, cyatangiye bwa mbere mu 2005. Kuva icyo gihe abana b’ingagi 374 ni bo bamaze kwitwa amazina.

Mu bazita amazina muri uyu mwaka harimo ababarizwa mu nzego zo kurengera inyamaswa n’urusobe rw’ibinyabuzima, abanyabigwi muri ruhago, abakinnyi ba filime, abashyitsi mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’abandi bazwi mu bikorwa binyuranye.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bazita amazina n’iby’ingenzi ushobora kubamenyaho.

 Sol Campbell, Umunyabigwi wa Arsenal FC na Three Lions

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Sulzeer Jeremiah Campbell [Sol Campbell], uri mu bubatse amateka ubwo yakinaga muri Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ategerejwe mu birori byo #KwitaIzina.

Sol Campbell ari mu bakinnyi bari muri Arsenal yegukanye Shampiyona y’u Bwongereza idatsinzwe, yamenyekanye nka ‘The Invincibles’, mu mwaka w’imikino wa 2003–04.

Uyu munyabigwi w’imyaka 48 yamaze imyaka 20 muri Premier League yo mu Bwongereza ndetse akanakinira Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ‘Three Lions’ imyaka 11.

Sol Campbell uri muri ba myugariro beza babayeho, yamaze imyaka itanu muri Arsenal FC, ayikinira imikino 195. Yatwaranye na yo Shampiyona z’u Bwongereza [Premier League] ebyiri n’ibikombe bibiri bya FA Cup.

Nyuma yo gusoza urugendo rwe nk’umukinnyi, Campbell yanabaye umutoza aho yanyuze mu makipe arimo Southend United F.C. (2019–2020).

 Larry Green, uri mu Nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation

Larry Green ni Umuyobozi ndetse ari mu bashinze Ikigo gikorera muri Amerika, System Pavers. Uyu Munyafurika y’Epfo ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo Nyafurika cyita ku Nyamaswa, Africa Wildlife Foundation (AWF).

System Pavers ayobora ni ikigo gikora mu bijyanye n’imyubakire igezweho binyuze mu guhindura imiterere y’ahantu ho gutura.

Green ashyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga bugamije gukusanya ubushobozi bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri no kwita ku gusubiranya ibishanga muri Afurika.

Aritegura kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa AWF ndetse ari no mu nama z’ubutegetsi mu bigo birimo System Pavers, Fuscoe Engineering na Ubuntu Travel Group.

Bernard Lama, uwakanyujijeho muri Paris Saint-Germain

Bernard Pascal Maurice Lama ni Umufaransa wamamaye nk’umunyezamu mu myaka yo hambere.

Nk’umukinnyi yanyuze mu makipe yiganjemo ay’iwabo mu Bufaransa nka Rennes, Metz, Lille na Paris Saint-Germain [PSG]. Yanakinnye mu Bwongereza muri West Ham.

Ubwo yakiniraga PSG yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo Coupe de France mu 1993, Shampiyona y’u Bufaransa [1994], Coupe de la Ligue [1995] na UEFA Cup Winners’ Cup [1996].

Bernard Lama w’imyaka 60, yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yegukanye Igikombe cy’Isi cya 1998 na UEFA Euro 2000.

Nyuma yo gusoza gukina, Lama yabaye Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya French Guiana [itarandikwa na FIFA] ndetse yananyuze mu ya Kenya mu 2006, afite izo nshingano.

Umuhoza Ineza Grace, afite Umuryango wihebeye kurengera ibidukikije

Ni we washinze Green Protector, Umuryango w’Urubyiruko uharanira kurengera Ibidukikije.

Ineza Umuhoza Grace ari mu bashinze Loss and Damage Youth Coalition, ihuriro rikora ubuvugizi ku mishinga y’urubyiruko mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije.

Izina rye rimaze kumenyekana muri uru rwego kuko mu 2020 yahawe ishimwe nka National Geographic Young Explorer mu gihe mu 2021 yahembwe kubera ibisubizo imishinga ye yatanze, binyuze muri USAID #WaterOurImpact.

Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’imideli

Ni Umuyobozi wa Bestseller, ikigo gicuruza amoko y’imyambaro itandukanye ku Isi. Yashoye imari mu bijyanye no guhanga imideli n’ubucuruzi buyishamikiyeho.

Anders Holch Povlsen, w’imyaka 50, akomoka muri Danemark. Ikigo cye cyashinzwe n’ababyeyi be mu 1975, ubwo bashingaga iduka mu Mujyi wa Ringkøbing.

Ni we ufite imigabane myinshi mu Kigo cy’Imideli cy’Abongereza, ASOS; ni uwa kabiri kandi muri Zalando, iduka ryo kuri internet ricuruza inkweto n’imyenda mu Budage.

Uyu muherwe afite ubutaka bungana na are 220.000 muri Ecosse ndetse umutungo we ubarirwa muri miliyari £8.5, wiyongereyeho miliyari £2 kuva mu 2022.

Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO

Ni Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Audrey Azoulay ari ku ntebe y’ubuyobozi bwa UNESCO kuva mu 2017. Mu Ugushyingo 2021 ni bwo yatorewe manda ya kabiri y’imyaka ine aho yiyemeje by’umwihariko kwita ku burezi no kubungabunga ibidukikije.

Yanditse amateka yo kuba umugore wa kabiri wayoboye UNESCO. Mbere yo guhabwa uyu mwanya yabaye Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa mu 2016-2017, muri Guverinoma ya François Hollande.

Winston Duke, Umukinnyi wa Filime

Ni Umunya-Trinidad and Tobago umaze kubaka izina mu gukina filime. Yamenyekanye akina nk’umunyarubuga witwa M’Baku muri Black Panther (2018).

Uyu mukinnyi wa filime akaba na producer yagize uruhare mu ikorwa rya filime zirimo Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) na Spencer Confidentioal (2020).

Jonathan Ledgard, Umwanditsi w’Umwongereza

Jonathan Ledgard ni Umwanditsi akaba n’Inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Ibidukikije ndetse n’Ubukungu bugezweho.

Yamaze imyaka 20 ari we uyoboye abandi mu banditsi bahagarariye The Economist, ikinyamakuru cyandika ibijyanye n’Ubukungu, mu bice bitandukanye. Mu myaka 10 yashyize imbaraga mu gukorera ku Mugabane wa Afurika.

Ari mu bagize uruhare mu gutangiza uburyo bwo gutwara imiti yo kwa muganga hifashishijwe drones, bumaze gushinga imizi mu Rwanda binyuze muri Zipline.

Zurab Pololikashvili, Umunyamabanga Mukuru wa UNWTO

Uyu Munya-Georgia w’imyaka 46 ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo, UNWTO, kuva mu 2018.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Zurab Pololikashvili yabaye muri Guverinoma ya Georgia nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije na Ambasaderi w’igihugu cye muri Maroc, Algeria na Andorra.

Mu nshingano ze muri UNWTO, Zurab Pololikashvili, yita ku ruhare rw’ubukerarugendo mu gushakira abaturage n’Isi ibisubizo birambye, ubusugire ndetse n’umutekano.

Kevin Hart, Umunyarwenya

Kevin Darnell Hart ni umunyarwenya wabigize umwuga akazi ahuza no gukina filime yinjiyemo mu 2002 akina mu yitwa mu “Paper Soldiers”.

Uyu mugabo w’imyaka 44 ni umubyeyi w’umwana umwe Heaven Hart w’imyaka 18 yabyaranye na Torrei Hart mbere y’uko batandukana akarwubaka na Torrei Hart.

Kevin Hart afite izina rikomeye muri sinema binyuze muri filime yakinnye zirimo The Man from Toronto, Jumanji: Welcome to the Jungl‪e, Central Intelligence, Jumanji: The Next Level, The Upside, Me Time, Ride Along , Fatherhood, n’izindi.

Uyu munyarwenya uherutse mu Rwanda mu biruhuko aho yari aherekejwe n’umuryango we mu butumwa yageneye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yavuze ko yishimiye ubwiza bw’u Rwanda n’uko Abanyarwanda bamwakiriye.

Andrew Mitchell, uwahoze mu Nteko mu Bwongereza

Andrew John Bower Mitchell ni umwe mu bahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuva mu 2001 aho yari ahagarariye agace ka Sutton Coldfield gaherereye mu Mujyi wa Birmingham, ho mu gice cya West Midlands.

Uyu mwongereza w’imyaka 67 ni umwe mu bagize Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, aho yagarariye agace ka Gedling muri Nottinghamshire kuva mu 1987 kugeza mu 1997.

Amasomo ye yayigiye muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, yanabereye umuyobozi mu nzego zitandukanye.

Hazza AlQahtani, Ambasaderi wa UAE mu Rwanda

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, mu Rwanda Hazza AlQahtani na we ari mu banyabigwi 23 bazita izina abana n’ingagi. Uretse kuba ahagarariye UAE mu Rwanda kuva muri Kamena 2018, Amb AlQahtani anahagarariye igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu Ugushyingo 2020.

Mbere y’iyo mirimo Amb AlQahtani yari Umujyanama mu Ishami rishinzwe umubano w’igihugu cye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, imirimo yinjiyemo mu 1999.

Nyuma yakurikijeho gukora muri Ambasade ya UAE mu Bwongereza aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurinda ubuzima n’inyungu by’Abaturage b’iki gihugu.

Yakoze kandi mu mashami atandukanye muri iyi minisiteri harimo n’ishami rishinzwe umubano wa UAE n’ibihugu byo muri Amerika n’u Burayi.

Mu 2008 Amb AlQahtani yahawe inshingano zo gushinga Ikigo cya UAE gishinzwe guhuza ibikorwa no gukurikirana inkunga iki gihugu kigenera ibihugu by’amahanga cya OCFA nyuma aza kugirwa umuyobozi mukuru wacyo.

Nyuma y’imyaka ine yakurikiyeho OCFA yazamuwe mu ntera igirwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere, Amb AlQahtani agirwa umunyamabanga wayo.

Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba

Idrissa Akuna Elba OBE ni umukinnyi wa filime w’Umwongereza wamamariye muri filime zirimo igaruka ku buzima bwa Nelson Mandela, Beast of No Nation, Luther: The Fallen Sun, The Suicide Squad, Three Thousand Years of Longing, Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw, Hijack, n’izindi.

Uyu mukinnyi wa filime ubifatanya no gukora umuziki ni umubyeyi w’umwana umwe Isan Elba w’imyaka 21 yabyaranye n’umugore we wa mbere Hanne Norgaard.

Uyu mukinnyi wa filime azita izina aherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba umenyerewe mu bijyanye n’imideli.

Sabrina Dhowre Elba ni Umunya-Canada wubatse izina mu bijyanye no kumurika imideli umwuga ahuza n’akazi k’itangazamakuru akaba na Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye.

Sabrina yanakinnye muri filime yitwa Three Thousand Years of Longing yahuriyemo n’umugabo we.

Yakoranye n’umugabo we Idris Elba, hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD batangiza ikigega cya miliyoni 40$ kigamije kugabanya ingaruka za COVID-19 ku bahinzi bo mu cyaro.

Imishinga y’iki kigega igera mu buhugu birimo Kenya, Zambia na Misiri, igamije gufasha abahinzi kurwanya inzara n’imihindagurikire y’ikirere.

Sabrina Dhowre Elba afite ikamba rya Miss Vancouver 2014, afite Ikigo cy’Imideli IMG Models gifite icyicaro mu Mujyi wa New York.

Danai Gurira, Umukinnyi wa Filime

Danai Jekesai Gurira ni umukinnyi wa filime wavukiye Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku babyeyi bo muri Zimbabwe akaba umwe mu bakinnyi b’imena ba Filime Black Panther akinamo yitwa Okoye.

Danai w’imyaka 45 yamamariye muri filime zirimo "All Eyez on Me" yubakiye ku ndirimbo ya Tupac, "The Walking Dead" n’izindi.

Danai Jekesai Gurira ni umwanditsi n’umukinnyi wa filime, ni akazi yatangiye mu 2001.

Nick Stone, ari mu bayobozi ba Wilderness Safaris

Nick Stone ni umwe mu bayobozi wa Wilderness Safaris, Ikigo gikora ibijyanye n’Ubukerarugendo birimo kuzenguruka muri za pariki zitandukanye.

Ni ikigo kuri ubu gikorera mu bihugu birindwi birimo u Rwanda [aho rufite hoteli i Musanze], Botswana, Kenya, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

Nick Stone ni Visi Perezida w’Ikigo Nyamerika cy’Ishoramari kinafasha mu gutera inkunga ibigo bitandukanye cya TPG Capital, akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’Ikigo cy’Ishoramari cya FS Investors.

Stone w’imyaka 57 ni umugabo utarahwemye kugaragaza ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, aho agaragaza ko arajwe ishinga no kwagura ibikorwa bya Wilderness mu Karere cyane cyane mu kubungabunga ubukerarugendo.

Cyrille Bolloré, umuherwe w’Umufaransa

Cyrille Bolloré w’imyaka 38 ni umuhungu wa gatatu w’umuherwe Vincent Bolloré. Uyu mushoramari wihebeye ibijyanye n’inganda ni we uyobora Ikigo Bolloré Group, kibarizwa mu bigo 500 binini mu Isi, imirimo arimo kuva mu 2019.

Uyu mushoramari ukomeye wo mu Bufaransa kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Inama Ngishwanama y’Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa, Sofibol SCA.

Afite imyanya mu buyobozi bukuru bw’ibigo 12 bitanga serivisi zitandukanye birimo nk’icya Bolloré SA, Ikigo gishinzwe Ingufu cya Bolloré Energie SAS, icya Blue Élec SAS, ndetse n’icya Bolloré Transport & Logistics Corporate SAS.

Ni ibigo kandi birimo Compagnie du Cambodge SA (Ikigo kibarizwa muri Sofibol SCA), akanaba kandi Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’u Bufaransa ry’ibigo byigenga bicuruza ibikomoka kuri Peteroli.

Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting

Özlem Türeci ni Umuhanga mu by’Imiti ukomoka mu Budage. Uretse ubuhanga afite mu bijyanye n’imiti ndetse n’inkingo, Türeci ni na rwiyemezamirimo. Uyu muganga ari mu bashinze Uruganda rukora Inkingo rwa BioNTech mu 2008, aho mu 2020 rwakoze inkingo za mbere zo mu bwoko bwa messenger RNA.

Messenger RNA ni uburyo bwazanywe ubwo Covid-19 yari iri guca ibintu, aho bwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19, aho uwarutewe rugera mu mubiri rukawufasha kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikari barwanya agakoko kakingiwe.

Mu 2018 Türeci yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BioNTech ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi.

Dr Türeci kandi yanabaye Umuyobozi Mukuru n’Ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi mu ruganda rukora imiti rwa Ganymed Pharmaceuticals AG, ikigo yashinze afatanyije na bagenzi be barimi Ugur Sahin ndetse na Christoph Huber.

Arita izina ari kumwe na Dr. Sierk Poetting. Uyu ari ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora inkingo rwa BioNTech nk’ushinzwe ibikorwa, yawugiyeho mu 2014 akazasoza mu 2026.

Dr. Poetting afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’amaso yakuye muri Kaminuza ya Arizona muri Amerika, akagira na PhD mu Bugenge yakuye muri Kaminuza ya Ludwig-Maximilians y’i Munich mu Budage.

Innocent Dusabeyezu, Umukozi wa Pariki y’Ibirunga

Dusabeyezu Innocent ni umwe mu bamaze imyaka 16 bakora muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari na yo mpamvu na we yashyizwe mu banyabigwi bazita abana b’ingagi 23 amazina.

Dusabeyezu ashimirwa kuba yaragaragaje ubwitange ndetse no gukorana n’abandi bikajyana n’ubumenyi afite mu kwita ku ngagi mu buryo bw’umwihariko.

Agira uruhare runini mu guhuza ibikorwa biri kugirwamo uruhare n’abakozi baba bari mu birunga ndetse n’aba RDB n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri uyu mwaka Dusabeyezu yatoranyijwe n’Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga nk’umukozi mwiza wahize abandi aho yahembwe n’ubuyobozi bwa RDB.

Bukola Elemide, Umuhanzi

Bukola Elemide ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku mazina ya Asa.

Asa w’imyaka 40 yavukiye mu Bufaransa ku babyeyi bo muri Nigeria bari i Paris aho bari bagiye kwiga ibijyanye na sinema.

Asa afite album zirindwi zirimo Aṣa (Asha), Beautiful Imperfection, Bed of Stone, Lucid, V, Live in Paris na Live in Lagos.

Joakim Noah uwahoze akina Basketball

Joakim Noah uri mu bakanyujijeho muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, mu makipe nka Chicago Bulls, New York Knicks ategerejwe mu birori byo #KwitaIzina.

Mu 2014, Noah yatowe nka myugariro w’umwaka muri iyi shampiyona. Yagaragaye kandi mu ikipe y’intoranywa muri NBA inshuro ebyiri.

Joakim Noah ni umuhungu wa Yannick Noah wahoze akina Tennis na Nyina Cécilia Rodhe wabaye Nyampinga wa Suède mu 1978.

Uyu mugabo yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi aho yari yitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball Africa League.

Miss Queen Kalimpinya

Kalimpinya Queen w’imyaka 24, izina rye ryatangiye kwamamara ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akegukana umwanya w’Igisonga cya Gatatu.

Kugeza ubu ni we mukobwa wenyine uri mu mukino wo gusiganwa ku modoka mu Rwanda, umukino yinjiyemo mu 2019.

Ni umukino watumye uyu mukobwa arushaho kwamamara cyane mu Rwanda no hanze yarwo dore ko ku wa 14 Kamena, Umwongereza Lewis Hamilton ukina amasiganwa y’imodoka nto, Formula 1, yasangije abamukurira kuri Instagram ifoto y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen ari gukina amasiganwa y’imodoka.

Queen Kalimpinya wabaye co-pilote imyaka itatu. Mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara ubwe, akora amateka yo kuba umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda.

Joe Schoendorf, Umuhanga mu by’Ikoranabuhanga

Joe Schoendorf ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ni urwego yakozemo kuva mu myaka igera kuri 50 ishize.

Uyu mugabo ari mu banyamuryango ndetse akorana bya hafi na World Economic Forum ndetse yakoze muri Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Inganda mu Buyapani.

Ineza Elvine, umwana w’i Musanze

Elvine Ineza ni umwe mu bana batoranyijwe mu bazita izina uyu mwaka. Uyu mwana yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri Regina Pacis mu Karere ka Musanze.

Uyu mwana w’imyaka 12 yatoranyijwe guhagararira bagenzi be nyuma yo kwitwara neza no kuba uwa mbere mu ishuri yigaho no mu Karere ka Musanze.

Yatoranyijwe mu rwego rwo guha umwanya abakiri bato no kubereka ko ahazaza ho kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzimana hari mu biganza byabo.

Ibirori byo Kwita Izina abana b'ingagi 23 uzabera mu Kinigi ku wa 1 Nzeri 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages