Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabitangaje nyuma y’inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa bako no gusura iyi misozi nyaburanga n’umwaro w’Ikiyaga cya Kivu.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwo mu misozi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bukangurira abashoramari gushora imari muri ibi byiza aho umusozi wa Rubavu, ugomba kubyazwa umusaruro kuko wo wamaze kugezwamo inzu zifasha abantu kuruhuka ndetse n’inzira zifasha abawusura.
Umusozi wa Muhungwe ndetse n’umwaro w’Ikiyaga cya Kivu nabyo birimo gushakirwa abashoramari mu rwego ko kuzamura ubukerarugendo.
Impuguke mu by’ubukerarugendo, Gisagara Karim, avuga ko iyi misozi iri ahantu nyaburanga hakenewe kwitabwaho, hagacungwa neza, hagashyirwamo ibikorwaremezo byorohereza abakerarugendo.
Ati “ Ikintu kiburamo ni ubumenyi, umuntu uzi icyo ba mukerarugendo bashaka, akaza nawe agashyiramo ubumenyi bwe abantu bagatangira kuhasura.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, nyuma yo gusura iyi misozi yavuze ko hagiye gushyirwa ibikorwa ndetse hagahabwa abikorera bakahabyaza umusaruro.
Ati “Mu gihe cya vuba imirimo igomba kuba itangira noneho byamara gushyirwaho ba rwiyemezamirimo n’abikorera ku giti cyabo tukabahereza ibyo bikorwa bakabicunga bakabibyaza umusaruro mu nyungu z’igihugu muri rusange ndetse na leta’’
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ushinzwe kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, Kambogo Ildephonse, yavuze ko iyi misozi nitunganywa neza, izashyirwaho utundi duce abakerarugendo bajya basura igihe bari mu gihugu.
Ati “Ari abasura Musanze baje kureba ingagi tuzi ko hari umubare munini w’abarara Rubavu ndetse n’abambuka umupaka bavuye Goma, tuzashaka uburyo bwose twabageraho dufatanije, turebe uko bajya bitabira gusura ibikorwa bizaba byagezemo.”
Muhungwe ni umusozi ufite ubutumburuke bwa metero 2928, ni wo muremure mu misozi itari ibirunga. Ukora ku Mirenge ya Kanama na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ndetse ugahura na Pariki ya Gishwati.
Ni umusozi urimo urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibiti n’inyoni biruhura abawusura. Iyo uwusuye, usangamo inzira zifasha ba mukerarugendo kuwutembera. Akarusho ni uko iyo uri hejuru yawo uba witegeye umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma n’ikiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!