Iyi hoteli yubatse mu Kagari ka Bicaca mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Ku muntu uvuye i Kigali, bigusaba kunyura i Rugende ugafata umuhanda wa kilometero 28 uzamuka ku Muyumbu, Nyakariro ukagenda ukagera ku Murenge wa Karenge. Iyo uhageze wigira imbere gato ugakata munsi y’ikibuga iburyo ubundi ukagenda umuhanda umwe ukagenda uyoborwa n’ibyapa bikugezayo.
Ni hoteli nshya ikaba imwe rukumbi iri ku ruhande rwa Rwamagana mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera. Iyo ugezeyo wakirwa n’urusobe rw’inyoni ziba ziririmba. Impande n’impande ikikijwe n’intoki zitoshye ndetse n’ikawa nyinshi byongera ubwiza bw’iki kiyaga.
Ucyinjira muri iyi hoteli kandi wakirwa n’ubwiza bw’inzu zubakishijwe amatafari ahiye ndetse n’amategura. Ifite ibyumba umunani birimo kimwe cyagenewe umuryango. Ifite piscine hanze ifasha abaharaye kuba bakoga bitegeye ikiyaga cya Mugesera.
Umanutse munsi gato hari igice cyagenewe kwakirirwamo abantu, aho abantu bakinira billard, Ping Pong n’indi mikino. Munsi gato hari igice kirimo ihema ushobora kwicaramo ukaba witegeye ikiyaga kiri munsi gato, aho ni na ho hari ibindi bice wakwicaramo ukaruhuka.
Iyo umanutse gato muri metero 50 uvuye kuri hoteli uhasanga ubusitani butoshye imbere yaho ukahabona indi nzu yubatse mu mazi ushobora kwicaramo ukirebera amazi y’Ikiyaga cya Mugesera, ku ruhande ni ho hari ubwatsi butandukanye bwifashishwa mu gutembereza mu mazi abaharaye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr.Etienne Karita wubatse iyi hoteli, yavuze ko yahoze ari umuganga ariko ko muri iki gihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yahisemo kubaka iyi hoteli mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera nyuma yo kuza kuhasura umuntu akahakunda.
Dr. Karita yavuze ko yagiye gusura umuntu i Karenge mu mpera za 2018, bituma atembera ku kiyaga cya Mugesera, arahakunda cyane atangira no kuharambagiza. Nyuma ngo yaje kuhabona ubutaka bwiza bungana na hegitari 2.2, bituma atekereza uburyo yahashyira umushinga wo kuhubaka umushinga ujyanye na Agritourism uhuriwemo n’ubuhinzi bufatanye n’ubukerarugendo.
Ati “ Twaje gutangira kubaka mu 2023 imirimo irangira mu 2025. Hoteli yo ubwayo iri kuri hegitari imwe irenga, igizwe n’inzu nini yakira abashyitsi irimo bar, restaurant, sale y’imikino nka billiard, pingpong. Dufite ibice bine byubatswemo inzu, buri gice cyubatswemo ibyumba bibiri binini, igice kimwe ni cyo cyagenewe kwakira umuryango kuko gifite ibyumba bibiri, igikoni na salon.’’
Dr. Karita avuga ko umwihariko wa mbere ari uko ibyumba byose byubatswe byerekeza ku Kiyaga cya Mugesera ku buryo umuntu aba aryamye areba amazi y’iki kiyaga imbere ye.
Yavuze ko undi mwihariko bafite ari amahumbezi y’iki kiyaga, ibituma uwaharaye abasha kuruhuka neza bitewe n’uko nta kintu na kimwe kiba kimurogoye.
Ati “Ikindi hano twe dukoresha imirasire y’izuba mu buryo bw’amashanyarazi 100%, araducanira, tugakoresha Frigo. Ikindi twihariye ni uko ibintu byinshi tugaburira abakiliya ari ibyo twihingira nk’imboga zose duteka ni izacu duhinga, igitoki tugica mu murima wacu, avoka turazeza, mbese tugerageza kwihaza mu byo tugaburira abatugana uwo nawo navuga ko ariwo mwihariko wacu.’’
Dr. Karita avuga ko ari bwo bagifungura aho bari kugenda bubaka serivisi zose buhoro buhoro mu rwego rwo kumenyereza abakozi n’ababagana.
Icyakora ngo nubwo ari bwo bagitangira kwakira abantu, benshi mu Banyarwanda benshi batangiye kuhabengukwa, aba biyongeraho n’abanyamahanga benshi kuko ngo uharaye birangira ahagarutse bitewe n’uburyo hatuje cyane.
Dr. Karita avuga ko zimwe mu mbogamizi bafite muri iki gice ari imbogamizi y’umuhanda utakozwe neza ku buryo bamwe mu bahasura binubira ko udakozwe neza, yavuze ko bakunze no guhura n’ikibazo cy’amazi ku buryo ataboneka buri munsi.
Uyu mugabo kandi avuga ko yatunguwe n’uko ikiyaga cya Mugesera kititabirwa mu kubakwaho amahoteli, dore ko nko ku ruhande rwa Rwamagana ariyo hoteli yonyine yubatsweho, nyamara iki kiyaga kiri mu byiza bibumbatiye ubwiza karemano, kuko kitarangwamo imvubu n’ingona cyangwa.
Dr. Karita avuga ko afite intumbero zo gutanga serivisi nziza ku buryo umuntu uzajya agana Bicaca Lakefront azajya ataha yabashije kunyurwa na serivisi yahawe kandi yaruhutse mu buryo bwose bushoboka.
Kuri ubu yatangiranye n’abakozi icumi bahoraho mu gihe akiri gushaka ibyangombwa kugira ngo arusheho gukora byisumbuyeho.
U Rwanda rukio meje gutera imbere mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu. Ubu ibyumba by’amahoteli byageze ku 27.938 byakira abakiliya batandukanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Ni imirimo ikomeye kuko byiyongereyeho imyumba birenga ibihumbi 11 kuko byanganaga na 16.158 mu myaka itanu ishize.
Ibi byumba bibarizwa mu mahoteli 1.667 atanga serivisi zitandukanye zishingiye ku gucumbikira abantu. U Rwanda rufite hoteli icyenda z’inyenyeri eshanu.
U Rwanda kandi rufite hoteli 22 z’inyenyeri enye na hoteli 66 z’inyenyeri eshatu.
Aya mahoteli ni yo akomeje guteza imbere umusaruro uva mu bukerarugendo kuko ari yo acumbikira abantu benshi serivisi zihatangwa zigatuma abashoramari baza kuhashora imari.
Mu 2025 amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ni miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.
Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi ndetse n’izindi pariki.
Umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu nama, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha ni miliyoni 94,7$, avuye kuri miliyoni 84,8$ zari zinjijwe n’ibi bikorwa mu 2024. Bingana n’izamuka rya 11%.
Muri rusange mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibikorwa 165 biri ku rwego rw’akarere, Afurika n’Isi. Ababyitabiriye bacumbikiwe mu mahoteli atandukanye.
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), byitezwe ko mu 2029 ubukerarugendo buzinjiriza igihugu miliyari 1.1$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!