Bitewe n’imiterere n’uburyo bukoreshwa mu ngendo ariko ntibyari byoroshye gusura ibi byiza, ari nayo mpamvu hazanywe imodoka nini izajya ifasha ba mukerarugendo baturutse mu mahanga ndetse n’Abanyarwanda bifuza kumenya byinshi ku mujyi wabo.
Kuri uyu wa Kane nibwo izi modoka zifite imyanya igerekeranye (Double Decker), yatangiye gukora ingendo zizenguruka umujyi wa Kigali, mu gikorwa cyatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB ku bufatanye na Sosiyete Kigali City Tour ari nayo nyiri uyu mushinga.
Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza, yagaragaje ko kimwe mu bintu byaburaga mu bukerarugendo bw’u Rwanda ari imodoka zitembereza abantu mu mujyi, by’umwihariko igihe hari itsinda ry’abashyitsi bari ku rwego rwo hejuru bifuza kumenya byimbitse Kigali.
Ati “Izi modoka zizatanga umusanzu mu byiciro byinshi, kimwe ni uguteza imbere ubukerarugendo mu mujyi wa Kigali, ikindi ni ukwigisha by’umwihariko urubyiruko. Kubera amateka yacu, benshi muri twe ntitwavukiye mu Rwanda, iyi modoka izaha urubyiruko urubuga rwo kwiga no gutembera umujyi”.
Ibi kandi yabihurijeho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, wavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu bintu umujyi wa Kigali ushyizemo imbaraga kandi nubwo u Rwanda rwakira ba mukerarugendo b’abanyamahanga bagera kuri miliyoni 1.6 ku mwaka, umubare ukiri muto ugereranyije n’ibindi bihugu.
Yakomeje avuga ko iyi ariyo mpamvu u Rwanda rugikeneye gushyira imbaraga nyinshi mu kongera umubare w’abakora ubukerarugengo baba abanyamahanga n’Abanyarwanda, izi modoka zikaba zije kurushaho gushyira ku rundi rwego ibirebana uburyo bukoreshwa mu kubatembereza.
Umuyobozi wa Kigali City Tour, Munyandamutsa Augustin, yavuze ko iyi modoka yahawe izina rya ‘Sightseeing Bus’ ifite imyanya 64, bakaba baratekereje kuzizana mu Rwanda nk’uburyo bwo kongera ibikorwa ba mukerarugendo bashobora gukora igihe basuye Kigali.
Uwayo Honorine ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri Kigali City Tour, yabwiye IGIHE ko izi modoka zizatuma ibikorwa byo gutembereza abantu mu mujyi byoroha, aho bazajya bajyana abantu ku nyubako, inzu ndangamurage ndetse n’ibindi byiza biwutatse.
Ati “Imodoka twari dusanzwe dufite ntizari zigerekeranye. Tuzajya dutwara abantu benshi, abicaye hejuru by’umwihariko bazajya babasha kureba umujyi wa Kigali mu buryo bwagutse, no gufata amafoto igihe babyifuza”.
Gutembereza abantu mu mujyi wa Kigali hakoreshejwe iyi modoka bizajya bikorwa mu byiciro bitatu, buri cyiciro kikazajya kimara amasaha atatu.
Icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita, abantu batemberezwe mu duce twa kera tw’umujyi nka Nyamirambo, Kimisagara, Nyabugogo n’ahandi.
Guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, abantu bazajya batemberezwa mu duce dushya tw’umujyi wa Kigali turimo Nyarutarama, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.
Kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, bazajya bajyanwa mu bice bya Kicukiro na Rebero kugira ngo bitegereze neza Umujyi wa Kigali mu masaha y’ijoro.
Bazajya banatemberezwa ahantu hatandukanye hagaragaza ubuzima bw’umujyi mu masaha y’ijoro.
Uretse kuba ifite imyanya igerekeranye, iyi modoka ifite ibyuma bitanga umuyaga, ahashobora gucomeka telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, televiziyo ndetse na Internet itagira umugozi.
Kugenda muri izi modoka, abanyarwanda n’abaturage ba EAC bazajya bishyura 25000 Frw naho abanyamahanga bishyure $50 (hafi 45000 Frw).











Amafoto: Rwanda Gov.
TANGA IGITEKEREZO