Abakorana na bamukerarugendo mu karere ka Nyamasheke barashishikariza abantu gusura ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku ubuhinzi.
Ibi babigarutseho mu rugendo rw’iminsi ibiri bakoze basura ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’ibihingwa birimo ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyamasheke.
Ni urugendo rwari rugamije kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku muco n’amateka y’abantu birimo n’ubushingiye ku buhunzi.
Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa birimo ubuhinzi bw’icyayi cya Gisakura n’uruganda rugitunganya biherereye mu murenge wa Bushekeri, babwiye IGIHE ko usanga abantu bakunze gusura za pariki z’inyamanswa, ibiyaga, imigezi ariko ugasanga badasura ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi.
Rugero Jeannette uherekeza ba mukerarugendo yagize ati “Ntabwo baragira amakuru yimbitse ku gusura ubuhinzi, nashishikariza buri wese gusura ubukerarugendo bushingiye ku bihingwa. Urugero abantu benshi banywa icyayi batazi uko gitunganywa, gihingwa gute. Abenshi babisura ni abanyamahanga.”
Kamugisha Kirenga yunzemo ati “Ntabwo abantu bafite amakuru ahagije, bayafite bajya babishyira muri gahunda zabo bakamenya ko nibagera hano bazajya gusura inganda z’icyayi, imirima y’icyayi, uko basoroma ndetse akaba yanasoma kuri icyo cyayi. Ni ukutabimenyekanisha, hari ibindi byinshi bitamenyekana harimo icyayi kuko abenshi bazi icyayi ku meza. Bipfira mu kumenyekanisha.”
Karangwa Anaclet uhagarariye Ivomo, umuryango uteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku umuco n’abaturage yavuze ko abantu benshi bazi ko ubukerarugendo ari parike na hoteli kandi hari n’ubundi bwafasha abantu.
Ati “Hari ikintu cyagiye kijya mu bantu kumva ko ubukerarugendo ari amaparike na za hoteli ariko hari ibintu byinshi byakorwamo ubukerarugendo. Bakeneye kuza kureba umuturage ahinga gute, nk’ibi twajemo by’icyayi biri mu buzima bwo guhinga. Hari abantu rero bishimira kugenda muri kiriya cyayi gisa neza, akareba uburyo bagisoroma.”
Mu karere ka Nyamasheke, ni hamwe mu hantu hari ibikorwa by’ubukerarugendo birimo ishyamba rya Nyungwe, ikiyaga cya Kivu ndetse n’ubuhinzi bw’icyayi n’amateka. Aba bakora mu bikorwa by’ubukerarugendo bakaba biyemeje kuzamura imyumvire ku bukerarugendo bushingiye ku muco, ubuhinzi n’abantu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!