Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rufite hoteli imwe y’inyenyeri eshanu, ubu zigeze ku munani nyuma y’eshatu nshya zasanze izirimo Bisate Lodge, One & Only Nyungwe House, Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel.
Inyenyeri za hoteli zitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rushingiye ku bipimo bizigenga muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bizifasha guhangana no ku ruhando mpuzamahanga.
Muri iki gikorwa ngarukamwaka hagenzurwa hoteli, apartements, restaurants n’izindi nyubako zakira abakerarugendo, harebwa ko zujuje ibisabwa hanyuma zigahabwa inyenyeri kuva kuri imwe kugera kuri eshanu.
Gutanga inyenyeri hashingirwa ku birimo serivisi zitanga, aho ziherereye, imyubakire yazo, amatara azirimo, amarangi asizemo, isuku yazo, ubushobozi bwo kwakira abantu, amasaha zikora n’ibindi hagendewe ku mabwiriza ahuriweho na EAC.
Ibirori byo gutanga izi nyenyeri ku nshuro ya kane byabereye muri Serena Hotel ku wa 21 Gicurasi 2021. Ni ubwa mbere byakozwe kuva Icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi n’u Rwanda by’umwihariko kuko ibiheruka byabaye mu Ugushyingo 2019.
Muri uyu mwaka, muri hoteli 31 zagenzuwe eshatu zahawe inyenyeri eshanu ari zo One & Only Gorilla’s Nest, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House na The Retreat & Heaven Boutique Hotel. Izahawe inyenyeri enye ni Phoenix Plaza na Kivu Marina Bay y’i Rusizi.
Hoteli zahawe inyenyeri eshatu ni zirindwi zirimo Altis Apartments, Mythos Boutique Hotel (Kiyovu) na Ste Famille Hotel. Izashyizwe ku rwego rw’inyenyeri ebyiri ni 18 zirimo Vive Hotel and Apartments (Rusizi), Okapi Hotel (Kigali) na 5 Swiss Hotel (Kiyovu). Munini Hill Motel y’i Rusizi ni yo yahawe inyenyeri imwe.
One & Only Gorilla’s Nest na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House zafunguwe mu 2019. Ziyongereye kuri Bisate Lodge iheruka guhabwa inyenyeri eshanu mu myaka ibiri ishize, bituma Akarere ka Musanze gakungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga kagira eshatu ziri ku rwego rwo hejuru.
One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli y’akataraboneka iherereye mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga. Ifite ibyumba 14 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo.
Yubatswe mu biti mo hagati ku buryo buri nzu iteretse ku byuma bishinze, aho nibura bibarwa ko imwe yatwaye miliyoni 1$ ngo yubakwe. Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo n’ibindi bikoresho by’ubugeni. Izi nyubako kandi zigizwe n’igice kinini cy’ibirahuri ku buryo umuntu yitegereza ibyiza bimukikije.
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House na yo igizwe n’inyubako zigezweho zubatse i Musanze hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.
Yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije. Muri zo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.
– The Retreat & Heaven Boutique Hotel yazamutseho inyenyeri imwe!
Iyi hoteli yubatse mu Kiyovu muri Kigali yatangiye gukora mu 2018, mu mwaka wakurikiyeho ihabwa inyenyeri enye. Yatangiye ifite ibyumba 12 ariko iza kubyagura biba 20. Bitewe no kunoza ibyo ikora yasabye ko yakongera kugenzurwa ndetse muri uyu mwaka yongerewe inyenyeri, ihabwa eshanu.
Umuyobozi wa The Retreat & Heaven Boutique Hotel, Alissa Heaven, yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro cyane nk’umuntu umaze imyaka 15 akorera mu Rwanda.
Ati “Natangije restaurant mu 2008, icyo gihe twatangaga ubumenyi mu kwakira abantu, kandi bakunze amafunguro yacu. Twarakuze ndetse ubu navuga ko dufite inararibonye. Twashoye imbaraga kandi turabona umusaruro.’’
Umuyobozi wa Munini Hill Motel unafite Vive Hotel and Apartments i Kamembe mu Karere ka Rusizi, Twizeyimana Vincent, yavuze ko inyenyeri zerekana aho umuntu ahagaze.
Ati “Kuba twahawe inyenyeri ebyiri byadushimishije. Turifuza kuzamura urwego tukabona izindi nyenyeri. Muri ibi bihe kuba imipaka ifunze ntibihagaze neza kuko abakiliya benshi bava Congo.’’
Yasabye Leta gutekereza uko yafasha kurekura urujya n’uruza rw’abantu ariko hubahirizwa amabwiriza ya COVID-19 kugira ngo n’ishoramari rikomeze.
Igikorwa cyo guha hoteli inyenyeri byerekana urwego rwa serivisi zigomba gutangwa n’inzira yo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko guha imbaraga urwego rw’amahoteli bizafasha kongera serivisi nziza.
Yagize ati “Tugomba guharanira ko dutanga serivisi nk’iz’ahandi haba mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. Kugira hoteli ziri ku rwego rwo hejuru no hanze ya Kigali ni ingenzi cyane. Inyenyeri twahawe uyu munsi zikwiye kuba intambwe ya mbere yo kwimakaza serivisi nziza. Turabishimira kandi tubakomeyeho. Uruhare rwanyu muri sosiyete ni ingenzi cyane.’’
Bitewe n’ingaruka za Coronavirus, hoteli zahawe 35% y’inguzanyo yashyizwe mu Kigega Nzahurabukungu.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko nubwo Coronavirus yajegeje urwego rw’ubukerarugendo, igikorwa cyo gutanga inyenyeri cyerekana ko rutera imbere.
Ati “Mu 2019, ubukerarugendo bwinjije miliyoni 500$, byerekana ko uru rwego rwazamutse cyane kandi ruri ku isonga mu gutanga inkunga nini mu bukungu bwacu. Ubukerarugendo bwari urwego rukomeye ubwo icyorezo cyibasiraga Isi.’’
Akamanzi yavuze ko hari ibyo Leta yakoze mu kuzahura ubukungu aho hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu cya miliyari 100, nibura 50 zigenerwa amahoteli.
Yakomeje ati “Twakuyeho umusoro ku bikoresho by’ubwubatsi byinjizwa mu gihugu. Dukeneye kuguma gutanga serivisi nziza zikurura abashyitsi. Twibuke ko abaturage 5% ari bo bakingiwe, ntidukwiye kwirara. Nituva muri COVID-19 tuzabe twiteguye.’’
Yagaragaje ko hari imishinga myinshi irimo iy’ibikorwa remezo, inama zitandukanye ihanzwe amaso kandi abakora mu rwego rw’amahoteli bakwiye kwitegura kuyibyaza umusaruro.
Muri Gahunda yo kwihutisha Iterambere (NST1), u Rwanda rwiyemeje gukuba inyungu iva mu bukerarugendo ikarenga miliyoni $800 mu 2024.
Kuva itegeko ry’ubukerarugendo ryo mu 2014 ryatangira gushyirwa mu bikorwa hamaze gutangwa inyenyeri ku nyubako 177 mu gihugu hose.
Urutonde rwa hotel zose zahawe inyenyeri
Hotel zahawe inyenyeri imwe
1. Munini Hill Motel (Rusizi)
Hotel zahawe inyenyeri ebyiri
1. Rubavu Hakuna Matata (Rubavu)
2. Vive Hotel and Appartments (Rusizi)
3. Regina Pacis Center
4. The Nest Kigali (Kimihurura)
5. Pepon Living Space (Kimihurura)
6. Okapi Hotel
7. Mattina Motel
8. Infinity Center Gatsibo
9. Desir Resort Hotel (Gasabo)
10. Chris Hotel (Runda y’i Kamonyi)
11. Centre d’Accueil Saint Augustin (Rwamagana)
12. Centre d’Accueil Saint Francois Xavier (Rubavu)
13. Centre d’Accueil Notre Dame de Kibeho
14. Centre Bethel (Karongi)
15. Carrefour Hotel (Rusizi)
16. 5 Swiss Hotel (Kiyovu-Kigali)
17. Le Royale Apartments (Nyarutarama)
18. Inzu Lodge (Rubavu)
Hotel zahawe inyenyeri eshatu
1. Altis Apartments
2. Cormoran Lodge (Karongi)
3. Mythos Boutique Hotel (Kiyovu)
4. Kim Hotel (Kimihurura)
5. Ste Famille Hotel
6. Ingagi Park View Lodge
7. Ecoair Apartments Hotel
Hotel zahawe inyenyeri enye
1. Phoenix Plaza
2. Kivu Marina Bay (Rusizi)
Hotel zahawe inyenyeri eshanu
1. One and only Gorilla Nest (Musanze)
2. The Retreat Boutique Hotel (Kiyovu)
3. Singita Kwitonda Lodge and Kataza House (Musanze)
Amafoto ya IGIHE: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!