00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo muri Pakistan

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 5 April 2026 saa 12:22
Yasuwe :

U Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera muri Pakistan, aho rumurikira abaryitabiriye umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’ibyiza nyaburanga birutatse.

Ni imurikagurisha ryatangijwe ku wa 3 Mata 2026 na Guverineri w’Intara ya Karachi, Sindh Nehal Hashmi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harelimana n’abandi bayobozi.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo bikomeye mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ibyo muri Pakistan mu rwego rwo kwimakaza imikoranire n’iterambere ry’ubukerarugendo muri rusange.

U Rwanda rweretse abitabiriye iri murikagurisha ahantu nyaburanga bashobora gusura ndetse rwerekana ko ari igicumbi cy’ishoramari ndetse n’ubucuruzi muri Afurika.

Abitabiriye iri murikagurisha basobanuriwe ahantu nyaburanga bashobora gusura harimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’iy’Akagera, ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri Pakistan barimo Umujyanama mu bijyanye n’ubukeragendo wa Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu, Sardar Yasir llyas ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Aftab ur Rehman Rana basuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa byarwo.

Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan, yagaragaje ko aba bayobozi bishimiye aho u Rwanda rumaze kugera mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi ari muri iki gihugu.

Iri murikagurisha niryo rikomeye rijyanye n’ubukerarugendo ribera mu gihug cya Pakistan kubera ko rihuriza hamwe ibigo bikomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ibigo by’indege, amahoteli ndetse n’ibindi.

Mu 2024, Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$.

U Rwanda rwerakanye amahirwe y'ishoramari no gukora ubucuruzi mu imurikagurisha ry'ubukerarugendo ryabereye muri Pakistan
Abayobozi bakomeye muri Pakistan bishimiye ibyo beretswe ku Rwanda
Ambasade y'u Rwanda muri Pakistan yahaye impano abayobozi b'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages