00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamuritse ibyiza nyaburanga byarwo mu Bubiligi binyuze muri ‘Visit Rwanda’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 December 2024 saa 07:50
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwamurikiye abaturage bo mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, mu gikorwa cyitabiriwe n’ibigo bitandukanye bikora mu bukerarugendo.

Ni gahunda yakozwe binyuze mu gikorwa cyo kumenyekanisha Visit Rwanda cyabereye ku Mugabane w’u Burayi, mu guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari ribushingiyeho.

Ku wa 10 Ukuboza 2024, ni bwo u Rwanda rwamuritse ibyiza nyaburanga byarwo i Bruxelles, mu gikorwa cyitabiriwe n’ibigo by’ubukerarugendo muri icyo gihugu bigera kuri 30.

Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Bucyana André, yasabye ibigo by’ubukerarugendo muri icyo gihugu kuyoboka u Rwanda bigamije kumenya ibyiza nyaburanga rufite binyuranye.

U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye kubera icyerekezo cyarwo cyo guhinduka ahantu hambere mu bukerarugendo muri Afurika. Kuri ubu urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zifatiye runini ubukungu bwarwo.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze n’ibizafasha kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye, igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda buzaba inkingi ya mwamba mu iterambere, aho mu 2024 bwitezweho kuzinjiriza igihugu miliyoni 660$ avuye kuri miliyoni 620$ bwinjije muri 2023.

Kugira ngo ibyo u Rwanda rubigereho, Guverinoma yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo no kwimakaza ubufatanye n’Urwego rw’Abikorera.

Nko mu 2018 hashyizweho gahunda yo kwemerera abaturage kwinjira mu Rwanda badafite Visa bakazihererwa ku kibuga cy’indege, bishimangira uko igihugu cyafunguriye amarembo abakigana.

Ishoramari ryakozwe mu kubaka ibikorwaremezo na byo bifasha igihugu gukurura abakigana. Nk’inyubako ya Kigali Convention Centre yafunguwe ku mugaragaro mu 2016 n’andi mahoteli atandukanye akomeje gufasha u Rwanda kuza mu myanya y’imbere mu kwakira neza inama Mpuzamahanga nka CHOGM2022 n’izindi zinyuranye.

Abitabiriye ibikorwa byo kumurika ibyiza nyaburanga by’u Rwanda kandi bagararijwe ko rufite Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kuri ubu icumbikiye ingagi 1063.

Hari kandi Pariki y’Igihugu y’Akagera yakundaga kwibasirwa na barushimusi ariko kuri ubu ikaba icumbikiye ibinyabuzima byihariye nk’intare n’inkura.

Ikindi cyagaragajwe nk’inkingi ikomeye ituma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ni umutekano kuko usanga abantu bagenda bisanzuye amanywa n’ijoro.

U Rwanda kandi rushyize imbere imikoranire n’ibigo mpuzamahanga mu bijyanye n’amahoteli byatumye hafungurwa agezweho kandi yo ku rwego rwo hejuru nka Kigali Marriot, Radisson Blu, One&Only n’andi atandukanye atanga serivisi zinoze ku bazigana.

Hagaragajwe kandi ko u Rwanda, Kenya na Uganda byashyizeho ubufatanywe mu birebana na Visa y’Ubukerarugendo izwi nka East African Tourist Visa, yemerera umushyitsi kuba yatemberera muri ibyo bihugu byose mu buryo bumworoheye.

Rwagaragaje ko rukiri ahantu h’icyerekezo cy’ubukerarugendo gusa, ahubwo ko rwabaye ikimenyetso cy’impinduka nziza n’ubudaheranwa.

Binyuze mu gusura imisozi yarwo, kumenya umuco no guhura n’abaturage barwo, bifasha abarugana kuba bakongera kwandika amateka y’igihugu yizewe kandi bahagazeho.

Rwashishikarije abakerarugendo batandukanye kurusura ngo barusobanukirwe babe ba ambasaderi b’iryo terambere no gutera ingabo mu bitugu gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo burambye, budaheza kandi bushyize imbere guhanga udushya.

Abavuye mu Rwanda bitabiriye icyo gikorwa bari bayobowe na Ariella Kageruka, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB.

Ariella Kageruka yavuze ko iki gikorwa cyabaye amahirwe yo gusobanurira abanyamahanga byinshi ku bukerarugendo bw’u Rwanda.

Ati “Twishimiye kugira amahirwe yo kongera guhura n’abikorera mu rwego rw’ubukerarugendo bafasha ba mukerarugendo kumenya amakuru y’ibihugu bitandukanye mu bukererarugendo. U Rwanda rwagize amahirwe yo gutanga amakuru yimbitse y’ibikorwa dufite bijyanye n’ubukerarugendo.”

Yakomeje avuga ko “Twagaragarije abitabiriye kino gikorwa ko dufite amahirwe menshi arimo ay’imikoranire ariko arimo no kubagezaho amakuru batari bafite[…] hari abantu bajyaga bumva u Rwanda, bari baruzi ariko badafite amakuru ahagije, urugero bari bazi ko mu Rwanda umuntu ashobora kureba ingagi gusa, ariko ugasanga batazi ko rufite Pariki y’Akagera n’iya Nyungwe.”

Hitabiriye kandi ibigo bitandukanye by’ubukerarugendo birimo Primate Safaris, Rwanda Eco Company, Songa Africa, Wildlife Tours Rwanda, Blue Monkey Tours, Palast Tours & Travels, Nyungwe Top View Hill Hotel na Respafrica Tours.

Icyo gikorwa cyabaye nyuma y’icyakorewe i Paris mu Bufaransa ku wa 9 Ukuboza 2024, muri hoteli Kimpton St Honoré cyitabirwa n’ibigo bigera kuri 50.

Cyateguwe hashingiwe ku masezerano b’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe by’u Burayi, EU.

U Rwanda rushaka kubyaza umusaruro ubu bufatanye, binyuze mu kumenyekanisha Visit Rwanda, aho abakora mu bigo by’ubukerarugendo n’abafasha mu gutegura ibikorwa by’ubukerugendo mu Rwanda basobanura uburyo batanga neza izi serivisi.

Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Bucyana André, yasabye ibigo by’ubukerarugendo muri icyo gihugu kuyoboka u Rwanda bigamije kumenya ibyiza nyaburanga rufite binyuranye
Abavuye mu Rwanda bitabiriye icyo gikorwa bari bayobowe na Ariella Kageruka, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .