00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri gushaka abacunga ibishanga byavuguruwe i Kigali

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 June 2026 saa 03:02
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ruri gushaka abafite ubushobozi bwo gucunga igishanga cya Nyabugogo, Gikondo, Kibumba, Rwampara n’icya Rugenge-Rwintare biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko abashaka gucunga ibi bishanga bashobora kuba ibigo by’abantu ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta, ibigo by’ishoramari cyangwa amahuriro y’ibigo.

Afrika yasobanuye ko abashaka gucunga ibi bisanga basabwa kugaragaza ubushobozi bafite mu buryo bwa tekiniki, ubw’imari n’icungamutungo, bwabashoboza kubicunga neza kandi mu gihe kirambye.

Ubushobozi bukenewe ku bifuza gucunga ibi bishanga burimo ubwo gucunga neza ibikorwaremezo byaho, abakozi baho no kurinda umutekano kinyamwuga kandi mu buryo budaheza, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo no gufasha ababisura no kubigisha.

Abifuza gucunga ibi bishanga kandi basabwa gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kandi zirambye z’imari izajya ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye, izigaragaza uko bizajya byinjiza amafaranga n’uko bizajya bibona inkunga.

Bazaba kandi bafite inshingano yo gukorana n’abaturage b’aho biherereye n’abafatanyabikorwa muri gahunda zo kubasobanurira akamaro kabyo n’ibidukikije muri rusange, bakorane n’ibigo by’imari bito, abafite ubutaka buhegereye ndetse n’inzego za Leta.

Uburyo ibi bishanga bicungwa buzajya bugenzurwa na Komite y’Umujyi wa Kigali ishinzwe pariki zitunganywa mu bishanga, ndetse izajya inatanga inama ku buryo byabungabungwa neza kandi serivisi zitangirwamo zikanoga kurushaho.

Iyi komite igizwe n’abo mu nzego zirimo RDB, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri ya Siporo.

Ibi bishanga bifite ubuso bwa hegitari 491 byatunganyijwe bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cy’icyerekezo cya 2050, aho biteganyijwe ko 25% byawo bizaba ahantu hahariwe kurengera ibidukikije no kuruhukira, hagamijwe gusigasira ubuzima bw’abawutuye no guteza imbere ubukererarugendo.

Ni umushinga utanga icyizere kuko watangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kubona ko Pariki ya Nyandungu na yo yatunganyijwe mu gishanga gihuza Akarere ka Gasabo na Kicukiro itanga umusaruro ukomeye, kandi ikishimirwa n’abayisura baba ab’imbere mu gihugu no mu mahanga.

Tariki ya 12 Nyakanga 2025, ikigo Star Wetland Center kirengera ibishanga hirya no hino ku Isi cyahaye Pariki ya Nyandungu igihembo nk’imwe muri pariki zo mu mijyi zigira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Pariki ya Nyandungu ifite ubuso bwa hegitari 164,8 bubumbatiye ibikorwa byo kurengera ibidukikije, iterambere ry’ubukerarugendo bukorerwa mu mujyi n’ahantu ho kuruhukira. Mu 2025 yasuwe n’abantu 111.842 kandi itanga akazi umunsi ku wundi.

Igishanga cya Kibumba n’icya Gikondo bizaba birimo resitora, amaduka, aho gukorera imyitozo ngororamubiri, ahacururiza icyayi n’ikawa, parikingi, ahabera ibikorwa bihuza abantu benshi, ibyuzi byororerwamo amafi, ahabera ibirori by’abana, ibibuga by’imikino y’amaboko, ubusitani bw’indabo n’ishuri ryigisha guteka.

Igishanga cya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131 kizagira umumaro nk’uw’ikiyaga gito, kuko hazashyirwa utwato abagisura bazajya bagenderamo, aho bazajya baruhukira, ahacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa, parikingi n’amaduka mato.

Igishanga cya Nyabugogo, Kibumbe, Rwampara, Gikondo na Rugenge-Rwinyange byatangiye gutunganywa muri Werurwe 2024. Kugeza mu ntangiriro za Kamena 2026, imirimo yo kubitunganya mu cyiciro cya mbere yari igeze kuri 94%.

Mu cyiciro mbere cyagenewe miliyoni 32 z’Amadolari hibanzwe ku bikorwa byo gutunganya igice cyo ku butaka. Mu cyiciro cya kabiri cyagenewe miliyoni 48 z’Amadolari hazubakwa ibikorwaremezo birimo inzu z’ubucuruzi, resitora, parikingi, amasomero n’aho gukorera siporo n’imyidagaduro.

Igishanga cya Gikondo gifite ubuso bwa hegitari 162
Igishanga cya Kibumba gifite ubuso bwa hegitari 68
Igishanga cya Rugenge-Rwintare gifite ubuso bwa hegitari 65
Igishanga cya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131
Igishanga cya Rwampara gifite ubuso bwa hegitari 65

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages