00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzamukane Muhabura (Amafoto)

Yanditswe na Ruzindana Rugasaguhunga
Kuya 28 June 2023 saa 01:57
Yasuwe :

Ni ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2023; mbyutse kare cyane ku isaha ya saa cyenda z’ijoro kugira ngo nze gutangira guterera Ikirunga cya Muhabura hakiri kare cyane.

Mu mutwe wanjye harimo indirimbo ebyeri zamamaye cyane, ntekereza ko nawe urimo gusoma iyi nkuru uzi neza ndetse waziririmba udategwa.

Indirimbo ya mbere ni iyitwa "Ibyiza by’u Rwanda", Umwali Fanny yaririmbanye n’Imitali, gusa Indirimbo yose sinyitayeho cyane, ahubwo umutima uri ku gitero cya kane kigira kiti:

“Mu birunga hari Sabyinyo shenge
Nyamuragira, Nyiragongo weee
Muhabura yo mu Burera yooo
Yahabuye abana b’u Rwanda maaa
Nimwumve ibyiza by’u Rwanda maama…”

Indi ndirimbo iri mu mutwe ni iy’Umuhanzi Cécile Kayirebwa yitwa "Iwacu" mu gitero agira ati:

“Mpagaze hejuru kuri Muhabura
Ndora Umurera n’Ibigogwe
Urukiga rwose, Umutara n’Ubuganza
Na Bwanamukari na Nduga yose
Yeee natashye"

Ubundi akikiriza agira ati:
"Iwacu si kure cyane n’ikimenyimenyi ndahavuye
Noneho shenge inzira ziragendwa
Iwacu ni i Nyarugenge manuka
I Gikondo ugane i Remera we twatashyeee…..”

Bivumvikana izo ndirimbo zombi zindi mu mutwe ariko sinatobora ngo ndirimbe, kuko bigenze uko nasakuriza abandi bakicura kare kandi tutari bufatanye urugendo rwo kuzamuka ikirunga.

Ntibyatinze, mba mpuriye RWANDEX n’abo twagombaga kujyana , nti: “Mwaramutse neza”, nikirizwa na bacye kuko abandi bari bongeye gufata agatotsi.

Ni mu rukerera, ndi Rwandex, aho ntegereje abandi tujyana. Umuhanda urera de!

Ku isaha ya saa kumi n’iminota icumi (04:10), ni bwo twatsimbuye i Kigali twerekeza i Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Intego ni imwe ni uko nibura tuza kugerayo saa moya zuzuye kugira ngo dutangire kurira Muhabura yo mu Burera yahabuye abana b’u Rwanda mu ma saa moya za mu gitondo.

Nuko turatanya, inzira tuyirira kuyimara, ariko nyine ibyapa byo mu muhanda bigomba kubahirizwa uko bikwiye. Mu modoka yose ni njye mukuru mu myaka urimo, abandi bose baracyari abasore n’abakobwa b’imigenda.

Inyuma yanjye hari umwari muto, umaze kuzamuka Muhabura inshuro ebyiri. Yego, ubisomye neza amaze kuyurira kabiri ndetse ubu twicaye muri iyi modoka agiye kuyurira bwa gatatu. Ntutungurwe, hari abantu bazi kwiyemeza cyane.

Ntibyatinze duhuza ikiganiro ntangira kumubaza uko byagenze, ajya kurira Muhabura ku nshuro ya mbere, icya muteye kujyayo bwa kabiri, ndetse n’igitumye agaruka ku nshuro ya gatatu.

Murabyumva amashushyu yari yose, nari nkeneye kumenya intambwe ku yindi: uko bigenda, uko umuntu yitwara, ibyo yirinda n’ibyo agomba gukora ngo agere ku gasongero k’uyu musozi utinywa kandi wubahwa n’abantu bose bazamuka imisozi muri aka karere; ndavuga ku gasongero hamwe ugera ukaba ureba Umurera, Ibigogwe, Urukiga, Umutara, Ubuganza, Bwanamukari na Nduga yose nk’uko Kayirebwa yabiririmbye.

Birumvikana twanyuzagamo tukaganira n’abandi bose uko twari 13 muri "coaster"; ikiganiro cyari kiryoshye ndetse amashyushyu ari yose bimwe navuga ngo “twari twahiye mushyotori”.

Ntibyatinze, tuba twikubise i Musanze, imodoka shoferi ayihata umuriro no mu Kinigi ngo ba! Duhabwa amabwiriza n’umu-guide wa RDB turi buze kujyana, abakenera ibikoresho biza kubunganira mu rugendo barabyegeranya, ubundi dusubira inyuma, twerekeza i Burera kurira Muhabura, ikirunga kiryana kandi gishinze nk’uko abacyuriye babivuga.

Kera kabaye!

Kwa kundi inzira itabwira umugenzi kandi agahanga umugenzi kaba iyo agiye, twisanze tugeze aho duhurira n’abadutwaza imizigo ku isaha ya saa mbiri n’igice (8:30), aha ntitwahatinze, twahise dufata urugendo ruzamuka twerekeza aho utangirira kuzamuka Muhabura neza neza.

Umusozi ndawutangiye! Intego ni ukugera ku gasongero

Niba dukomeje kujyana muri uru rugendo rwo guterera Muhabura nizere ko utararuha!

Njewe imbaraga ziracyari zose.
Twagiye!?

Tugeze aho dutangirira umusozi rero, twongeye guhabwa amabwiriza na wa mukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) ndetse atubwira ko mu kuzamuka iki kirunga tujyana n’Ingabo z’Igihugu.

Nubura ijisho ndabareba, ni abasore bato cyane, barumutse, bafite imbaraga, umenya nta wurengeje imyaka 25; mbese nta cyagukanga cyangwa ngo kigukome uri kumwe nabo. Morale yanjye ya mbere yahereye aha! Ariko mu mutima ndibaza nti: “Ko mu Rwanda ari amahoro, ni ngomba ko izi Ngabo z’Igihugu ziduherekeza koko?”

Umu-guide warimo kuduha amabwiriza wagira ngo yari mu mutima wanjye areba icyo ntekereza, kuko yahise avuga ati: “Impamvu tujyanye nabo ni uko muri iri shyamba mubona harimo imbogo nyinshi, tujyana nabo kugira ngo zitagira uwo zisagarira cyangwa zihutaza”.

Dore urugendo rurerure kandi rukomeye cyane!

Urebye twatangiye amasaha yicumye nk’uko nabibabwiye kuko dusa n’aho twatangiye saa tatu; ba basore n’inkumi b’imigenda nababwiye bagize gutya batangira kugenda umwe yigira imbere, undi imbere, gutyo gutyo. Amabwiriza twahawe ni uko iyo saa saba z’amanywa zigeze umuntu ahagarara aho ageze agasubira inyuma kugira ngo butaza kumwiriraho ari mu ishyamba.

Uti: “Noneho karabaye!”
Yego, ni ko bimeze iryo ni ibwiriza rikomeye cyane!

Nuko ishyamba turaritondagira koko, mu masaha atatu ya mbere ndimo guterera imbaraga zari zikiri zose, gusa ibanga nari mfite ryari iryo kugenda uko imbaraga zanjye zingana! Ibyo rero narabikurikije nkomeza kugenda ku muvuduko wanjye, intego ari imwe: “Rugasa ugomba kugerayo byanze bikunze”.

Isaha ya kane nzamuka ubudahagarara n’ubutaruhuka ni bwo numvise nkeneye kongera amazi n’isukari mu mibiri, ni ko kubwira uwari untwaje umuzigo, ampa amazi n’umutobe (jus), turuhukaho nk’iminota itanu ubundi dukomeza urugendo.

Ubusanzwe ngira ibanga ntazi niba mpuje n’abandi mu guterera imisozi, iyo ndimo kuzamuka ntabwo nkunda kubura amaso ngo ndebe ahantu hahanamye ndimo kugana, ariko uyu munsi maze kubona ko inyuma dusigaye turi babiri, nubuye amaso ndeba hejuru iyoooo, ndeba uko urubyiruko rutondagira umusozi, ndavuga nti: “Noneho kambayeho!

Umusirikare twari kumwe yo kagira Imana arambwira ati: “Humura hariya urahagera mu kanya, songa mbele” nuko nongera akabaraga nkomeza kuzamuka cyane, uko nagakomeje kuzamuka nageze kuri bagenzi banjye babiri byagoye cyane ndetse baryamye, barandeba bati: “Esprit” nanjye nti: “Asante”.’

Ubwo tuvugana ariko, narebye ku isaha mbona ni saa 12:16, igitutu kiba cyinshi, ntangira kwibaza ukuntu ntari bugereyo, ntangira kwibaza kuri “Tweet” nari nohereje mu gitondo mbwira abantu ko ntangiye kuzamuka Muhabura – nti umuntu uri buze kumbaza uko byarangiye ndamubwira iki? Abo nasize mu rugo se bo ndababwira iki? Ndababwira ko najyanywe n’iki?

Mu by’ukuri numvaga ngiye gutsindwa, kandi ataribyo byanzanye. Nahindukiriye wa musirikare twari kumwe ndamubwira nti: “Afande, ntageze ku kasongero, naba ntegushye RDF yabohereje ngo muze tujyane. Ni ikosa rikomeye naba nkoze ntazibabarira rwose!”

Akanyabugabo karaje, ndongera ndashingura, ntera intambwe ndende, ngeze imbere cyane mpura n’abandi babiri byanze; ndetse banyibutsa ko saa saba ziri hafi kugera, ariko ndababwira nti: “Reka nkomeze nimpura n’abavuyeyo ubwo nanjye ndagarukira aho nta kundi.” Nabivuganye agahinda, ya nshuti yanjye y’umusirikare irambwira iti: “Hatana harabura gato.”

Ishyamba ndi hafi kurirangiza

Guhatana gukomeye kugera ku isegonda rya nyuma

Ayo magambo yansubijemo imbaraga nyinshi nongera akabaraga, dore ko ikirere cyaho nacyo cyari cyaduhiriye kuko nta zuba ryari rihari. Nakomeje guterera umusozi, mbura nka metero 350 ngo ngere ku gasongero mpasanga wa mu-guide wa RDB twari twajyanye, arambwira ati: “Wihangane ube ugumye aha, abandi bagezeyo kandi batangiye kumanuka, icyongeye kuri ibyo saa saba zageze.”

Natangiye urugendo rwo kwinginga no gusaba imbabazi cyane ngo ambabarire, ngere ku gasongero k’umusozi; ni ibintu byafashe hafi iminota icumi. Tukivugana ndimo kumwinginga abantu barindwi bari babashije kugerayo baba baratungutse; nabo bungamo bati: “Mwihanganire n’ubundi hasigaye metero nkeya cyane, mwihanganire rwose agereyo kuko yahatanye bigaragara.”

Kera kabaye arandekura ndagenda, nakoresheje imbaraga nanjye ntazi aho zivuye, ndavuduka, gusa n’ubwo wumva ko nari nsigaje metero 350 ntibyambujije kuhakoresha iminota hafi 30.

Mbega urugendo!
Mbega umunaniro!
Mbega kwiyemeza!

Urebye hariya hejuru ku gasongero wagira ngo nugerayo uraba urangije umusozi, byahe byo kajya; wongera kuzamuka izindi nshuro eshatu ngo ugere ku gasongero

Uwo uzabona aseka ku gasongero k’umusozi, ntuzagire ngo yazamutse aseka!

Kera kabaye rero nageze ku gasongero ka Muhabura, dore ibyishimo, dore akanyamuneza, dore umunezero, nawe urabyumva, nashatse gusimbuka ngo mpobere abasirikare babiri twari kumwe, ariko mu mutima ndibwira nti: “Ibyo ntaho ntabibona muri RDF, keretse wenda iyo bari mu marushanwa y’imikino.”

Nakuyemo telefone ndayibaha, mbasaba kumfotora kugira ngo nsigarane urwibutso netse na gihamya ntakuka izahora igaragaza ko ndi mu Banyarwanda bageze ku gasongero ka Muhabura.

Ibyo byakozwe nko guhumbya, ubundi barambwira bati: “Soma ku mazi cyangwa Jus, niba hari n’icyo wazanye ushyire mu nda ubundi tumanuke!”. Uw’abandi mbabwira ko umunaniro wose nari mfite washize ahubwo dukwiye guhita tumanuka.

Ibi nabibabwiye mu rwenya rwinshi, mbasubiriramo ijambo ya nshuti yanjye imaze kuzamuka Muhabura gatatu yari yigeze kumbwira agita ati: “Uwo uzabona aseka ku gasongero k’umusozi, ntuzagire ngo yazamutse aseka!”

Nuko dufata inzira turamanuka.

Ahazamuka cyane, haba hamanuka cyane, iri ni ihame rizwi n’umuzamutsi uwo ari wese, gusa benshi bagahuriza ko kumanuka bigorana cyane, kuko umuntu aba akoresha amavi cyane.

Twahise tumanuka rero ako kanya ndetse manukana imbaraga nyinshi cyane gusa abasirikare bari imbere bagize impungenge bakajya bahamagara kenshi ngo bumve ko nta kibazo nagize mu kumanuka – wa mu guide wa RDB arababwira ati: “Mukomeze mugende uyu turi kumwe afite imbaraga nyinshi.”

Twakomeje kumanuka mu bunyereri, nikubita hasi ariko nkabyuka nkakomeza, intego ari imwe gusohoka mu ishyamba mbere y’uko izuba rirenga, kuko buramutse bukwiriyeho byaba ari bibi cyane – wowe na za mbogo zo mu ishyamba ntimwakiranuka!

Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota irindwi (17:07) nari nsohotse ishyamba, bagenzi banjye mpasanze bariyamirira bati: "Uragurutse ariko, kuko ntibyumvikana ukuntu ugeze aha ritararenga!?"

Nahise ndyama ku giti cy’urubaho cyari aho, ngarura akabaraga, ndeguka twongera gukora urugendo rw’iminota 30 rugera aho twari twasize bus, twinjiramo tugaruka i Kigali mu murwa.

Ararekwa ntashira!

Kuvuga urugedo rw’amasaha 10 n’iminota 18 nakoresheje nzamuka ndetse manuka Muhabura, sinabyandika muri iyi nkuru ngo mbirangize, ahubwo munyemerere nsayuke nshima kandi nsaba.

Ndashima cyane RDB yashyizeho uburyo budufasha gutembera u Rwanda rwacu rutagira uko rusa, ndashimira cyane Abazamutsi bose twazamukanye Muhabura ariko by’umwihariko ndashimira Ingabo z’Igihugu twazamukanye ndetse tukamanukana uyu musozi, muri Ingabo koko, muri ab’agaciro cyane.

Icyo nsaba cya mbere ndagisaba Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko: Mureke dufate umwanya dutembere u Rwanda rwacu, tugere ahantu hatandukanye, tuhamenye, tutazabarirwa iby’iwacu n’abandi, kandi tuhibereye.

Icya kabiri ndagisaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere - RDB: Murebe uko mubigenza, umuntu wese uzamutse iyi misozi yacu by’umwihariho iyo muri Pariki y’Ibirunga cyangwa ahandi hantu nyaburanga, yajya abona icyemezo – certificate cy’uko yesheje ubwo muhigo; ni ibintu bishoboka kandi byakongera ndetse bigatera ishema ba bakerarugendo b’imbere mu gihugu.

Ndabashimiye cyane!
Mwakoze kuzamukana nanjye iyi Muhabura!

Ishyamba hano uba urirangije, utangiye kuzamuka umusozi ushinze. Wubura amaso amaso ukareba hepfo uvuye ukavuga uti ndi hafi kugerayo
Uko ugenda uzamuka ibimera bigenda bihinduka ureba, ntangira byari byinshi kandi birebire ariko aho ngeze aha ni bigufi cyane
No ku gasongero ka Muhabura ngo ba! Umunaniro wose wahise ushira
Iki Kirunga cya Muhabura tugihuriyeho na Uganda, nateye intambwe nke nifotoreza ku cyapa abavuye muri Uganda bifotorezaho
Negereye iki kiyaga kiri ku gasongero ka Muhabura mfata ifoto, gusa igihu cyari kigitamirije

Umuzamutsi Ruzindana Rugasaguhunga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages