00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i San Marino, igihugu cya mbere cyabaye Repubulika ku Isi

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 6 March 2022 saa 04:55
Yasuwe :

Ushobora kuba ari ubwa mbere wumvise iryo zina nk’igihugu ariko kirakuze kurusha byinshi tuzi hafi yacu. Ni igihugu gito cyane, ariko gifite umwihariko ndetse abakerarugendo baragikunda.

Repubulika ya San Marino yabaye iya mbere ku Isi, iherereye hagati y’u Butaliyani ikazengurukwa n’Intara zirimo Rimini, Pesaro na Urbino.

Ubu ituwe n’abasaga 32,000, ikagira ubuso bwa kilometero kare 60.57.

San Marino yavumbuwe na Mutagatifu Marinus ari na we wayitiriwe ahagana muri 301 nyuma y’urupfu rwa Yezu.

Mutagatifu Marinus yari umufundi ahitwa Dalmatien (ubu yabaye Croatie) mug ihe yari ikiri mu maboko y’Abaromani.

Itotezwa Umwami Dioclétien yakoreraga Abakirisitu ryatumye San Marino ahungira ku musozi wa Monte Titano (ubu uherereye muri San Marino).

Abandi bakiristu baramukurikiye maze batangiza umuryango wiganjemo Abakirisitu wagutse ukavamo igihugu cya San Marino.

Ubusugire bw’iki igihugu bwakomeje gusigasirwa n’ubwo giherereye hagati y’u Butaliyani.

San Marino yakomeje kwihagararaho ku bitero bitandukanye yahuye nabyo mu myaka isaga 1700 imaze. Nko mu 1461 yatsinze aba-Malatesta ubwo bageragezaga kuyitera.

Mu 1739 bagabweho igitero na Romagna yari iyobowe na Cardinal Alberoni bongera gusubizwa ubwigenge bwabo nyuma y’amezi ane babifashijwemo na Papa.

Napoleon Bonaparte ahasaga mu 1797 ubwo yari akomeje gufata ibihugu bigize u Burayi, yirinze gusagarira ubusugire bwa San Marino ndetse ntiyahwema kugaragaza ubucuti afitanye n’iki gihugu.

San Marino kandi yabaye ubuhungiro ku bahungaga intambara n’imidugararo yabaye ku mugabane w’Uburayi mu binyejana bitandukanye.

Mu bahahungiye harimo Gen. Giuseppe Garibaldi n’ingabo ze ubwo yahigwaga bukware n’ubwami bwa Autriche. Gen. Garibaldi yari mu nkingi za mwamba zafashije u Butaliyani kubona ubwigenge.

San Marino ntiyigeze yivanga mu ntambara z’Isi n’ubwo hari abakoranabushake bahatuye bemeye kurwana intambara zo kubohora u Butaliyani, n’intambara y’Isi ya mbere.

Mu ntambara y’Isi ya kabiri iki gihugu cyacumbikiye impunzi zikabakaba 100,00, umubare wari ukubye incuro umunani abaturage bacyo.

Umuyobozi amara amezi atandatu

Kuva mu 1243 ni bwo hashyizweho Itegeko Nshinga rya Repubulika ya San Marino biyigira Repubulika ya mbere yabayeho ku Isi. Iri tegeko Nshinga rivuga ko buri myaka itanu hatorwa Inteko Nshinga Amategeko izwi nka Consiglio Grande e Generale.

Inteko itora abayobozi babiri bazwi nka Capitani Reggenti maze buri umwe akayobora igihe cy’amezi atandatu. Kurahiza aba bayobozi biba tariki 1 Mata na tariki ya 1 Ukwakira.

Umuyobozi utowe ni we ukora inshingano z’umukuru w’igihugu kugeza amezi atandatu ashize agasimburwa n’undi.

Inteko Ishinga Amategeko inatora akanama k’abantu 12 kitwa Consiglio dei XII gashinzwe gutanga serivisi z’ubutabera.

Kugeza ubu 60% by’ubukungu bwa San Marino bukomoka mu bukerarugendo. Nta mwenda gifite inyinshi muri serivisi z’ibanze z’ubuzima zitangirwa ubuntu.

Inyubako zubatse ku musozi wa Monte Titano n’inzu z’amateka za Borgo Maggiore ziri mu bintu nyaburanga bikurura abakerarugendo.

Bazilika ya San Marino yitiriwe Mutagatifu Martinus yubatswe mu kinyejana cya 19
Inzu ndangamurage y'amateka ya San Marino igaragaramo imodoka zo hambere
Igishushanyo cya Mutagatifu Marinus washinze Repubulika ya san Marino
Inzu ngangamurage y'ibishushanyo by'ubugeni ya San Franciscon yahoze ari urusengero iherereye ahitwa Loca
Palazzo Pubblico and Piazza della Liberta, Inyubako ikorerwamo n'Inteko Ishinga Amategeko ya San Marino yubatswe na Francesco Azzurri mu mpera za 1800
Rocca Guaita na Torre Cesta, zimwe mu nyubako zikurura abakerarugendo
Rocca Guaita na Torre Cesta ni imijyi yubatswe hejuru y'umusozi ku buryo bwa gihanga
Umesenyi ku nkengero z'umugezi wa Rimini ukundwa n'abakerarugendo benshi
Umujyi wa Montegiardinoniho ubarizwamo Kaminuza nkuru ya San Marino
Umusozi wa Monte Titano ufite ubutumburuke bwa metero 739 worohereza abaruhukiye mu ngoro ziwubatseho kubona ubwiza butatse San Marino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages