Ibigo mpuzamahanga birenga 720 icyo gihe byari bihafite icyicaro, mu gihe ibikora ubushakashatsi n’ibikora ibikorwa by’iterambere byarengaga 460 byashoye imari muri iki gihugu.
Mu Gishinwa uyu mujyi bawita “Hu”, ufite ubuso burenga kilometero kare 6340. Amezi menshi ntabwo ikirere kiba kimeze neza, gusa abashaka kuhasura, bagirwa inama yo kujyayo hagati ya Werurwe na Gicurasi cyangwa se hagati ya Nzeri na Ugushyingo.
Iyo uhageze, utungurwa no kubora inyubako zimeze nk’iz’i Burayi n’ibigo byinshi byaho.
Ntabwo ari ibintu bya none, ahubwo amateka agaragaza ko Abongereza n’Abafaransa bigaruriye Shanghai mu myaka ya 1839 mu gihe cy’intambara yiswe iya Opium. Icyo gihe nibwo batangiye kwigabiza ibikingi, bashyiraho amategeko agenga ubutaka mu 1845, ku buryo ibintu byose byakorwaga mu gushaka kwabo.
Nyuma y’aho u Bushinwa butsinzwe iyo ntambara, u Bufaransa mu 1849 buri mu bihugu byigarurire Shanghai, bukoresha uwo mujyi nk’ahantu ubwato bwabwo buhagarara mu rugendo.
Bigeze mu 1849, ibintu byarahindutse, ubutaka bunini bwa Shanghai bwegurirwa Ambasade y’u Bufaransa, buba ubw’u Bufaransa. Muri make, byahindutse igihugu mu kindi.
Icyo gihe, Abongereza bo bahise batangira kwinjiza ibintu byabo muri Shanghai guhera ku bijyanye n’amabanki, uburyo bwo kohereza imizigo, inzego z’imari n’ibindi.
N’uyu munsi, iyo ugeze Shanghai, ubona ahantu hari inyubako zimeze nk’izo mu Bufaransa n’izifite amazina y’Igifaransa. Hari igice kirimo inyubako z’Abafaransa n’ikindi kirimo iz’Abongereza, bitandukanywa n’umuhanda gusa.
Hari umuhanda munini uriho ibigo bikomeye by’i Burayi bicuruza ibintu bigezweho, kuva ku myenda kugera ku mibavu n’ibindi bikoresho by’ubwiza.
Urugendo rujya mu Mujyi wa Shanghai twarukoze duturutse mu Ntara ya Zhenjiang. Ni yo ntara y’u Bushinwa ibamo umuvundo mwinshi w’imodoka kuko uba ugana mu mujyi ukomeye mu gihugu.
Shanghai ni wo Mujyi w’u Bushinwa ubamo abanyamahanga benshi, restaurant zo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, yaba iz’Abarabu, Abanyaburayi n’abandi. Wahabona ibintu byo mu mico y’ahandi bitandukanye n’ibyo wabona mu yindi mijyi.
Uri mu bice bibiri, hari igice cya kera, kigaragaza umuco w’Abashinwa, muri make icyo twavuga kitinjiriwe n’abanyamahanga. Iyo ugeze muri ako gace, ikintu cya mbere ubona ni inyubako za kera n’abantu baba bacuruza ibintu bya make.
Ugirwa inama yo kwitwararika , ntugure icyo ubonye ku muhanda kuko nta buziranenge bwacyo wakwizera. Uba usanganirwa n’abantu bakurembuza, bakakubwira bati, gura aka na kariya, bamwe mu Rwanda dutazira abakarasi.
Zhujiajiao ni hamwe mu ho ba mukerarugendo bashaka kumenya amateka bagera. Mu masaha y’ijoro haba hasa neza kurushaho kuko inyubako zose ziba zaka ibara rijya gusa n’umutuku ku buryo biba bibereye ijisho.
Abantu babasha kuhagura imitako n’utundi tuntu tw’urwibutso bashobora gukenera. Ubasha kubona amateka y’icyayi n’ikawa mu Bushinwa, bakagusobanurira uko byageze mu Mujyi wa Shanghai.
Tumwe mu duce tugaragaza amateka ya kera y’u Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai, harimo nka Zhujiajiao, ahantu hari inzu za kera, zitandukanywa n’umugezi witwa Yangtze.
Zhujijiao, hamwe twavuze haba abantu bacuruza imitako. Hari kandi restaurant nyinshi ziteka indyo zo mu Bushinwa, abakora ubugeni. Iyo uhageze ushaka impeta icuzwe n’intoki, bayikora uhagaze aho.
Nuhagera kandi uzasure The Bund, ni agace kari rwagati mu Mujyi wa Shanghai, gakikijwe n’umugezi wa Huangpu ureshya na kilometero 1,5. Iyo uhari, ugatembera mu bwato, ubona inyubako za kera ku bw’abakoloni ku buryo ushobora gukeka ko uri i Londres.
Nuhagera kandi uzabona agace gakomeye mu bucuruzi kitwa Pudong Financial District.
Nk’umujyi w’ubucuruzi, imwe mu nzira zikoreshwa mu guhahirana, ni ugutumiza ibintu kuri internet. Abantu benshi bakoresha uburyo bwa WeChat mu kugura ibyo bakeneye, umucuruzi akabyohereza akoresheje ibigo byoherereza abantu ibicuruzwa.
Kimwe muri ibyo, ni icyitwa YTO Express. Ni Sosiyete yatangiye gukora mu 2000, ihera ku isoko ry’imbere mu gihugu. Ubu itwara ibicuruzwa mu bihugu birenga 150 ku Isi.
Ni yo sosiyete ya mbere yohereza ibintu hirya no hino mu Bushinwa mu buryo bwihuse ibizwi nka express. Ku munsi, ubutumwa burenga miliyoni 45 bugezwa kuri ba nyirabyo.
Nubwo bimeze bityo, ntabwo iragera ku mugabane wa Afurika, ubwo turavuga no mu Rwanda. Visi Perezida wayo, Xiang Feng, yasobanuye ko basa n’abatinze kwinjira ku mugabane wa Afurika, ariko ko ubu nirwo rugendo barimo.
Shanghai ni yo irimo inyubako ndende mu Bushinwa n’iya gatatu ku Isi, Shanghai Tower. Aho iri mu myaka 30 ishize, bwari ubutaka butifuzwa n’uwo ariwe wese, ariko ubu, kuhagura ikibanza bisaba utunze muri miliyari mu madolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!