Ku wa 14 Nzeri nibwo RwandAir yasubukuye ibikorwa mu Mujyi wa Abuja aho izajya ijya kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere no ku Cyumweru.
Kuri iyo tariki kandi yatangiye gukorera ingendo i Accra muri Ghana nazo zizajya zikorwa kuri iyo minsi ibiri mu cyumweru. Mu Mujyi wa Lagos naho ingendo zizatangira ku wa 18 Nzeri ariko ho ingendo zizajya ziba eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.
RwandAir yari iherutse gusubukura ingendo mu Mujyi wa Kinshasa zikorwa inshuro enye mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.
Byitezwe ko mu gihe kiri imbere izatangaza amatariki izasubukuriraho ingendo zijya i Guangzhou mu Bushinwa kuko naho imipaka yamaze gufungurwa nyuma y’igihe ifunzwe kubera Coronavirus. I Dakar muri Senegal naho imipaka yarafunguwe cyo kimwe na Abidjan na Brazaville gusa ntabwo haratangazwa igihe izasubukurirayo ingendo.
Ku wa 1 Kanama nibwo RwandAir yasubukuye ingendo nyuma y’igihe zifunzwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavurs, itangira kujya mu byerekezo bya Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Libreville, Lusaka na Nairobi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!