Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zitera imbere mu buryo bwihuse, bigaragarira mu mubare w’abasura igihugu mu bihe bitandukanye. Imibare igaragaza ko mu 2024/2025 u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,15, mu gihe ubukerarugendo bwinjirije igihugu miliyoni 649 $.
Akarere ka Rubavu kabarurwamo hoteli 33 zifite ibyumba 663, bivuze ko mbere ya 2017 hari hoteli 13, hatabariwemo andi macumbi yakira abantu ariko ari munsi y’urwego rwa hoteli.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko ukwiyongera kw’abatanga serivisi za hoteli muri Rubavu bifasha akarere gukomeza kuzamura ubukungu mu nkingi zitandukanye.
Ati “Babengutse amahirwe y’ishoramari dufite mu bya hoteli, baraza barubaka ndetse batanga serivisi bagasorera Leta na yo ikabubakira ibindi bikorwaremezo biborohereza mu kazi ka buri munsi, na bo bakagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’Akarere binyuze mu misoro bacyinjiriza, kugabanya umubare w’ubushomeri binyuze mu kazi gashya baba bahanze no gufasha abaturiye akarere kubona isoko ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bwabo.”
Akomeza avuga ko ubukerarugendo butakorwa cyangwa ngo hoteli nshya zubakwe nta mutekano n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite, ibikorwa byose Abanyarwanda babikesha Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari n’Umurimo mu Karere ka Rubavu, Mwiseneza Emmanuel, yabwiye IGIHE ko hoteli zo muri aka karere ziganje mu mirenge itatu.
Ati “Kugeza uyu munsi mu karere habarurwa hotel 33 zifite ibyumba 663 zitangirwamo serivisi zo kwakira abantu, zifite umwihariko wo kuba ziganje mu mirenge itatu y’umujyi ikora ku kiyaga cya Kivu, mu gihe iyo umuntu abariyemo n’izindi nzu zakira abantu tubarura ibyumba 2.059 byagenewe kwakira abantu bitewe n’uko imifuka yabo ihagaze, muri byo ibigera ku 1.471 biherereye mu Murenge wa Gisenyi na Nyamyumba, mu gihe Umurenge wa Rugerero ubagwa mu ntege.”
Akomeza avuga ko bishimishije kubona imibare y’abifuza gushora imari mu bukerarugendo n’amahoteli izamuka, kuko aba ari amaboko akarere kungutse.
Habarurema Antoine, umwe mu baheruka kuzuza hoteli nshya mu mu mujyi rwa rwagati wa Rubavu yitwa La Briella, yahamije ko iyo bitaba ubuyobozi bwiza bw’Igihugu butavangura ngo burebe inkomoko y’umuntu atari kubasha kuyubaka.
Ati “Iyo bitaba imiyoborere myiza itareba ‘Nduga’ na ‘Kiga’ ntabwo nari kuba mbashije kuzuza iyi hoteli, ndashimira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buha abantu bose amahirwe angana yo gukora nta vangura cyangwa irondakarere, ubu sinari kuba nkorera hano.”
Hoteli zakira abantu muri aka karere imibare igaragaza ko ifite ibyumba byinshi ari Serena Hoteli ifite ibyumba 69, ikurikirwa na Stipp Hotel ifite 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!