00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robert Pires na Parlour bishimiye u Rwanda, baganira n’abafana ba Arsenal (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 February 2022 saa 05:18
Yasuwe :

Abanyabigwi Robert Pires na Ray Parlour bamenyekanye cyane muri Arsenal FC yo mu Bwongereza, bakaba bamaze iminsi itanu mu Rwanda, bavuze ko bishimiye ibyo bahabonye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Robert Pires na Ray Parlour bahuriye na bamwe mu bafana ba Arsenal mu Rwanda muri Kigali Serena Hotel.

Aba bagabo bombi bakiniye Arsenal, bari mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu, mu bikorwa bifitanye isano n’amasezerano Ikipe ya Arsenal yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Muri iyi minsi bamaze mu rw’imisozi 1000, basuye ibice bitandukanye birimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iy’Ibirunga n’ahandi hantu hatandukanye.

Nyuma yo kwakiranwa ibyishimo n’abafana ba Arsenal muri Kigali Serena Hotel, Pires na Parlour babajijwe uko babonye ibice by’u Rwanda bagezemo, bavuga ko byari bitangaje.

Robert Pires yagize ati “Byari ibihe bidasanzwe kubona ingagi, kurira imisozi no kugera mu bice bitandukanye ndi kumwe n’inshuti n’umuryango wanjye.”

Kuri Parlour, ngo ni ibihe byiza atazibagirwa kandi agomba gusangiza n’abandi kuko nta handi yabibonye.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko bishimishije kuba aba bagabo bombi bishimiye ibyo babonye mu minsi bamaze mu Rwanda.

Ati “Birashimishije kumva muvuga uburyo mwanyuzwe kandi mukishimira ibyo mwabonye hano mu gihugu. Ni byiza kuba muri hano. Ni ikimenyetso ko ubukerarugendo bwacu bukomeje kuzamuka.”

Agaruka kuri aya masezerano ya Arsenal na Visit Rwanda, Robert Pires yavuze ko “u Rwanda rwarebye kure kuko Arsenal ni ikipe nkuru atari mu Bwami bw’u Bwongereza gusa ahubwo no hirya no hino ku Isi.”

Abafana ba Arsenal bahawe umwanya wo kuganira n’aba banyabigwi, bibukiranya ibihe byiza bagize bagikina n’uko babona ikipe yabo uyu munsi.

Abanyamahirwe babiri muri aba bafana, ni bo bahawe ibipupe by’ingagi byari bifitwe n’aba banyabigwi mu rwego rwo gushishikariza abasura u Rwanda gusura ingagi no kuzitaho.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Muri uwo mwaka wa 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 498$, mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni 800$.

Robert Pires na Ray Parlour bahuye n'abafana ba Arsenal kuri uyu wa Gatatu
Bamwe mu bafana ba Arsenal mu Rwanda bari bakereye kuganira n'abanyabigwi b'ikipe yabo
Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko bishimishije kuba Pires na Parlour baranyuzwe n'ibyo babonye
Robert Pires ubwo yaganiraga n'abafana ba Arsenal mu Rwanda
Abafana ba Arsenal bari bishimiye kuganira n'abanyabigwi b'ikipe yabo
Clare Akamanzi uyobora RDB na we yageze ahabereye iki kiganiro
Ray Parlour yavuze ko ibyo yabonye mu Rwanda azabisangiza abandi
Emmanuel Ruhumuriza ni we wari uyoboye ikiganiro cy'abafana ba Arsenal n'abanyabigwi bayo
Robert Pires na Ray Parlour bageze mu Rwanda ku wa Gatandatu
Pires na Parlour bari kuri hoteli Kivu Marina Bay, hoteli y'inyenyeri enye iri mu Karere ka Rusizi
Bombi bavuze ko bishimiye ibyo babonye mu bice bitandukanye by'u Rwanda bagezemo
Bombi baboneyeho kureba ikiyaga cya Kivu bakitegeye amaso ku maso
Ray Parlour na Pires bagendera ku kiraro cyo mu bushorishori bwa Pariki ya Nyungwe
Ku wa Mbere ni bwo Parlour (ibumoso) na Pires (iburyo) basuye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Abanyabigwi Robert Pires (iburyo) na Ray Parlour bamenyekanye cyane muri Arsenal FC yo mu Bwongereza, muri Gashyantare basuye u Rwanda. Aha basoromaga Icyayi mu Gisakura, hafi ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Robert Pires wari muri Arsenal yatwaye Premier League ya 2003/04 idatsinzwe, yishimiye ibyo yabonye mu Rwanda
Ubwo Ray Parlour na Robert Pires bari bavuye gusoroma icyayi

Amafoto: Visit Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages