Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya ’Kwita Izina’. Gusa ntihigeze hatangazwa niba Prince Charles azaba ahari imbonankubone cyangwa niba azita izina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM.
Prince Charles ashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi akurikira abandi nka Didier Drogba wabaye icyamamare muri ruhago, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs n’abandi.
Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino.
Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!