Pariki y’Ibirunga yaje ku mwanya wa kane muri pariki icyenda ba mukerarugendo bashobora gusura muri Afurika, bakahagirira ibihe byiza kandi bizeye umutekano wabo.
Iki kinyamakuru kivuga ko ba mukerarugendo bishimira kujya ahantu bashobora kubona inyamaswa nyinshi ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima, ariko nanone hakaba ari ahantu bumva batekanye nk’abari iwabo.
Ibi ngo bashobora kubisanga muri pariki zisaga 300 zibarizwa ku mugabane wa Afurika, aho uretse kuba bareba inyamaswa zirimo ingagi bazegereye banabona ahantu heza ho kuruhukira hagendanye n’ubushobozi bwa buri wese.
DW igaragaza ko by’umwihariko pariki y’ibirunga ibarizwamo imiryango 12 y’ingagi zo mu misozi usanga ba mukerarugendo benshi bifuza kuyisura kugira ngo begere izi nyamaswa zizwiho kwisanzura ku bantu.
Dore izindi pariki zigaragara kuri uru rutonde:
Serengeti National Park
Serengeti National Park yo muri Tanzania ifite ubuso bwa kilometero ibihumbi 15 ni imwe muri pariki nini kandi zizwi ku Isi; Ifite umwihariko wo kuba mu gihe cy’imvura gitangira muri Werurwe na Mata, inyamaswa zose zimukira mu gice cy’amajyaruguru gushaka ubwatsi n’ibindi bizitunga.
Amboseli National Park
Indi pariki iza kuri uru rutonde ni Amboseli National Park, imwe muri pariki 32 zibarizwa muri Kenya aho iza ku mwanya wa kabiri mu zizwi cyane muri iki gihugu by’umwihariko kubera uburyo uyirimo aba yitegeye Kilimanjaro, umusozi wa mbere muremure muri Afurika.
Iyi pariki izwi cyane kubera inzovu zibera ahantu huje umutekano kandi hatarangwa ba rushimusi, zibikesha kuba mu nkengero zayo hatuye abaturage bo mu bwoko bw’aba-Massai batihanganira uwo ari we wese ushimuta inyamaswa.
Queen Elizabeth National Park
Iyi pariki ibarizwa muri Uganda ni imwe mu zishimirwa na ba mukerarugendo ahanini kubera imirambi n’amashyamba y’inzitane atuma barushaho kumva begereye urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye.
Kruger National Park
Kruger National Park yo muri Afurika y’Epfo nayo n’indi pariki iza kuri uru rutonde, ifite umwihariko wo kuba ibarizwamo intare zisaga 1500, ndetse n’izindi nyamaswa nk’inzovu, inkura, imbogo n’ibisamagwe.
Victoria Falls National Park
Iyi pariki ibarizwa muri Zimbabwe ni kamwe mu duce turimo isumo rinini ku Isi; mu 1989 yashyizwe mu murage w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO.
Sanganeb Marine National Park
Pariki y’Igihugu Sanganeb Marine muri Sudani nayo n’imwe mu zashyizwe ku rutonde rwa pariki nziza ahanini kubera uburyo iri mu nkengero z’inyanja itukura izwiho kugira amafi manini nka shark na dolphin. Yashyizwe mu murage wa UNESCO kuva mu 2016.
Tassili n’Ajjer National Park,
Iyi pariki yo muri Algeria ifite umwihariko wo kuba ibarizwamo amabuye manini agaragaza amateka yo mu bihe bya kera, aho kuva mu 1950 hamaze kuvumburwa asaga ibihumbi 10.
Abasuye iyi pariki kandi bagira amahirwe yo kumenya byimbitse imico y’abaturage b’aba-Tuareg, bazwiho kubaho bimuka bajya gushakisha ubwatsi bw’amatungo, mu muco wabo iyo usangiye nabo ibirahure bitatu by’icyayi batangira kugufata nka mwene wabo.
Namib-Naukluft National Park
Namib-Naukluft National Park yo muri Namibia nayo yashyizwe kuri uru rutonde iherereye mu butayu bwa Namib bumaze igihe kinini bubayeho. Irangwamo ibiti binini by’amahwa bidashibuka kubera kuba ahantu hashyuha cyane.



















TANGA IGITEKEREZO