00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Ibirunga igiye kwagurwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 1 April 2021 saa 02:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga bwatangaje ko mu gihe cya vuba iyo pariki izagurwa kugira ngo ibashe kwakira umubare munini w’ingagi zikomeje kororoka.

Mu myaka 30 ishize ingagi zari ziri mu nyamaswa zifite ibyago byo kuzimira, ariko kugeza ubu ziri kororoka ku rwego rushimishije, aho zikurura ba mukerarugendo baturutse impande n’impande.

Gusigasigasira ubukungu bw’u Rwanda bushamikiye ahanini ku bukerarugendo, no kororoka kw’ingagi, ni zimwe mu mpamvu z’ibanze zatumye hatekerezwa kwagura iyi parike, kuko mu mezi atatu gusa umwaka umaze utangiye hamaze kuvuka izigera kuri 20.

Mu kiganiro umuyobozi wa Parike y’Ibirunga Uwingeri Prosper yagiranye n’uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Arsenal, Tony Adams, yavuze ko uretse icyorezo cya Covid-19 cyahangayikishije isi, ingagi zo zakomeje kororoka.

Ati “Ingagi zimeze neza cyane, twise izigera kuri 23, ubu dufite n’izindi 20 muri uyu mwaka […] Ingagi zo mu birunga zikomeje kutwereka umusaruro w’imbaraga dushyira mu kuzitaho binyuze mu kuzirinda, kuzivura, kuzikorera ubushakashatsi n’ubufatanye bw’imiryango itandukanye.”

“Kugeza ubu umubare w’ingagi zo mu misozi zose hamwe ni 1063, ariko ziri mu byiciro bibiri. Hari iziri muri gice cya Virunga n’iziri mu cya Bwindi (Uganda). Iziri muri Virunga kugeza ubu ni 604, kandi bibiri bya gatatu byazo biba mu Rwanda.”
Uwingeri yavuze ko hagiye gutangizwa umushinga wo kwagura pariki y’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ingagi zigakomeza kwitabwaho.

Ati “Tugiye gutangirira kuri hegitari 4000, kandi twamaze no kubona aho ubutaka tuzabugura. Tugiye gutangira kubakira inzu abantu bazimurwa ndetse hatangizwe n’ibikorwa remezo bizagirira akamaro abo bantu.”

Tony Adams waje mu birori byo kwita izina mu mwaka wa 2019, yavuze ko yishimiye uwo mushinga ndetse ko yanyuzwe ubwo yajyaga gusura ingagi mu birunga. Yavuze ko ubutaha nasubira mu Rwanda azajyana n’umuryango we wose .

Ati “Ndashaka kongera gusura ingagi, ubutaha nzazana n’umuryango wanjye, kubera ko ni igihugu cyiza cyane, gifite ibigikikije bibereye ijisho.”

“Ubwo najyaga mu zindi pariki, mu Kagera, byari byiza cyane nabwo, kubona inzovu, kureba agasumbashyamba mu ijoro, urugendo twagiriye mu mazi, byose byari bishimishije, gusa gusura ingagi nibyo byari byihariye kurusha ingendo zose nakoze. Kugeza ubu ntaho wabibona ku isi, u Rwanda ni igihugu cyanjye ubu.”

Uwingeri yamuhaye ikaze amubwira ko amarembo yuguruye. Nubwo isi ihanganye na Covid-19, gusura ingagi birakomeje hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, harimo ko uzisura aba afite icyemezo cyerekana ko atayirwaye, yambara agapfukamunwa neza ndetse agaterwa umuti wica udukoko mbere yo kuzegera.

Ingagi zo mu birunga zikomeje kororoka ariyo mpamvu pariki y'Ibirunga igiye kwagurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .