00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mövenpick Hotel na Mantis Kivu Queen: Abafaransa binjiye mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 November 2023 saa 07:42
Yasuwe :

Abashoramari bo mu Bufaransa bakomeje kubengukwa isoko ry’u Rwanda nyuma yo kubyutsa umubano. Kuri ubu binjiye mu bijyanye n’ubukerarugendo bw’amahoteli bahereye ku yahoze yitwa Umubano Hotel na Mantis Kivu Queen Uburanga ikoze nk’ubwato mu kiyaga cya Kivu.

Kuva mu 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rw’amateka mu Rwanda akanasaba imbabazi z’uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, byafunguriye amarembo abashoramari b’Abafaransa.

Ibigo nka Vivendi, Groupe Duval, Total Energies n’ibindi byaguye ibikorwa byabyo mu Rwanda.

Nka Groupe Duval iri kubaka Inzovu Mall, inyubako zizaba ziherereye iruhande rwa Kigali Convention Centre ahahoze Urukiko rw’Ikirenga na Minisiteri y’Ubutabera, zikazifashishwa mu bucuruzi.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, aherutse kubwira IGIHE ko hari indi mishinga abashoramari bo mu Bufaransa bageze kure mu Rwanda cyane cyane mu by’ubukerarugendo.

Benshi bibuka hoteli yahawe amazina atandukanye mu myaka imaze, iherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, irya nyuma ryibukwa ni Umubano Hotel.

Ni hoteli yubatswe ku bufatanye bwa Leta ya Libya n’u Rwanda mu myaka ya 1980 ariko ubwo bufatanye buza kugabanuka nyuma y’urupfu rwa Col Muamar Gaddafi wayoboraga Libya.

Ambasaderi Antoine Anfré, yavuze ko kuri ubu imirimo yo kuvugurura Umubano Hotel irimbanyije, aho niyuzura izitwa Mövenpick Hotel, rimwe mu mazina ya hoteli zicungwa n’ikigo cy’Abafaransa cyizwi nka Groupe Accor.

Biteganyijwe ko iyi hoteli izaba yasubukuye gutanga serivisi “ku buryo mu myaka ibiri izaba ari hoteli nziza muri Kigali.”

Irindi shoramari mu bukerarugendo Abafaransa bagiye gushoramo imari mu Rwanda, ni Mantis Kivu Queen Uburanga’ buzakora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu. Ikigo Accor nicyo kizajya gicunga ubwo bwato.

Ubu bwato biteganyijwe ko buzajya butembereza abakerarugendo mu kiyaga cya Kivu mu duce twose dukora ku Rwanda, bakagenda bahabwa serivisi zose zitangwa na hoteli.

Ambasaderi Antoine Anfré ati “Ni ubwato buzajya bukorera hagati ya Kibuye, Cyangugu na Rubavu butwaye abakerarugendo. Ni serivisi nshyashya ku bakerarugendo bw’u Rwanda. Ni ikintu cy’ingenzi kuko byerekana ko ikiyaga cya Kivu gitekanye.”

Biteganyijwe ko serivisi z’iyi hoteli nshya mu Rwanda zizatangira gutangwa mu ntangiriro za 2024.

Mantis Kivu Queen uBuranga iri kuzura mu kiyaga cya Kivu
Umubano Hotel mu myaka ibiri iri imbere izaba yitwa Mövenpick Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages