00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mövenpick Hotel Kigali y’inyenyeri eshanu yatashywe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 December 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Mövenpick Hotel Kigali, hoteli nshya y’inyenyeri eshanu yuzuye mu Mujyi wa Kigali yatashwe ku mugaragaro. Mövenpick Hotel Kigali iri ahahoze Hotel Umubano mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Iyi hoteli yagiye igira amazina atandukanye arimo Hotel Novotel, Hotel Meridien na Hotel Umubano, mbere y’uko igurwa igatangira kwagurwa.

Yaguzwe bwa mbere mu 2017 na Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga yitwa Madhvani Group.

Yaraguwe iva ku byumba 100 yari ifite, bigera kuri 124 birimo iby’inama, ibyo kwidagaduriramo, ibyo kuriramo, kuryama n’ibindi, byinshi muri byo bitanga ishusho y’ubwiza nyaburanga bw’Umujyi wa Kigali.

Ifite ibyumba by’inama bine, aho kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, hakaba n’ibindi bito abantu bashaka gukora inama ari bake bakwifashisha.

Ni ahantu heza cyane, iminota mike uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu gace kabarizwamo ibiro by’inzego zitandukanye zirimo n’ibyicaro by’aza ambasade, ndetse gakomatanyije ubucuruzi, imyidagaduro n’ibindi. Yegereye inyubako zirimo Kigali Convention Centre na BK Arena.

Imbere muri Mövenpick Hotel Kigali hatunganyijwe na Shelter Group Africa, hibandwa ku bigize umuco Nyarwanda n’ibindi bituma ugannye iyi hoteli yumva aruhutse.

Uretse kuba ari yo hoteli ya mbere y’inyenyeri eshanu iyobowe n’umugore mu zigera ku 10 ziri kuri urwo rwego mu Rwanda, ni na yo ifite umwihariko wo kugira piscine igira amazi ashyushye.

Mövenpick Hotel Kigali ishimangiye guhuza umuco w’u Busuwisi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’amahoteli ku Isi n’umwihariko w’u Rwanda mu kwakira abantu, ibituma abazayigana b’ingeri zose bazaryoherwa na serivisi zihariye ziri muri iyi hoteli.

Umuyobozi wa Mövenpick Hotel Kigali, Mediatrice Umulisa yavuze ko intego y’iyi hoteli ari ugutanga serivisi nziza ku bakiliya, bakumva bisanga, bigakorwa hahuzwa uburyo bw’u Busuwisi bwo kwakira abantu n’umuco w’u Rwanda byose bigamije kunoza serivisi zihabwa ababagana. Ati “Abakiliya batugana baba abazanywe n’ubucuruzi, kuruhuka cyangwa kunogerwa na serivisi zigezweho z’ubutetsi, dushaka ko bisanga bakumva bishimye mu buryo bwose.”

Abasura iyi hoteli bashobora kungukira mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo kunezeza abakiliya, nk’isaha yiswe ‘Chocolate Hour’ iba buri munsi aho abashyitsi bagenerwa chocolat ikoranywe ubugeni bwo mu Busuwisi.

Hari na Restaurant izwi nka RAAVA ibarizwamo amafunguro ateguwe mu buryo bwa kinyarwanda ndetse n’andi yo mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée nk’u Butaliyani, Espagne, u Bugereki, u Bufaransa, Turikiya, Maroc, Misiri na Tunisia.

Mövenpick Hotel Kigali itanga n’izindi serivisi, nk’iza spa, ahagenewe imyitozo ngororamubiri, ahagenewe imyidagaduro y’abana n’ibindi.

Mövenpick Hotel Kigali igenzurwa n’Ikigo cy’Ishoramari mu by’Amahoteli (Kasada Capital Management) ku bufatanye na Qatar Investment Authority na Accor, ikigo cy’amahoteli cy’Abafaransa, n’amahoteli y’ikigo cy’Abasuwisi cyitwa Mövenpick Hotels & Resorts kiri mu bikomeye bibarizwa muri Accor.

Mövenpick Hotels & Resorts ifite hoteli zirenga 130 zibarizwa mu bihugu 40.

Mövenpick Hotel Kigali ije mu buryo bwo gufasha u Rwanda mu kwakira abantu bo ku rwego rwo hejuru baba ba mukerarugendo cyangwa abashoramari, no kurufasha kwihutisha iterambere, rukabasha kugera ku ntego yo kuva kuri miliyoni 647$ rwinjije mu 2024 avuye mu bukerarugendo, akagera kuri miliyari 1$ mu 2029.

Raki Phillips usanzwe ari Perezida wa Accor ushinzwe amahoteli y’iki kigo mu byiciro bitandukanye kuva ku yo ku rwego rwo hejuru kugeza kuyigonderwa muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati na Turikiya yavuze ko ntako bisa kuba bafunguye ishami rishya i Kigali.

Ati “Mövenpick Hotel Kigali ihuza ahashize n’ahazaza. Izagira uruhare mu rugendo rw’uyu mujyi uri ku muvuduko wo hejuru mu iterambere. Binyuze mu gutanga akazi ku baturage, gushora imari mu bakiri bato no kwimakaza iterambere rirambye.”

Iyi hotel irateganya kuzaha akazi abantu bagera kuri 160 bahoraho biganjemo Abanyarwanda, ndetse abagore bakazaba bagize 50% by’abazahakora mu kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean-Guy Afrika, yavuze ko gutaha Mövenpick Hotel Kigali, bigaragaza uburyo bw’iterambere rikomeza.

Ati “Aha ni ahahoze Hotel Umubano, hagize uruhare rukomeye mu mateka n’urugendo rw’u Rwanda rwo kwakira abantu [...] Mövenpick irashaka gusigasira ayo mateka ari nako ikomeza kugira u Rwanda ahantu hizewe ho gusura, gushora imari kandi hatanga serivisi nziza.”

Mövenpick Hotel Kigali kandi iri gushaka ikirango kizwi nka Green Globe gihabwa hoteli zubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kubungabunga ibidukikije. Ndetse yiyemeje kudakoresha ibikoresho bya purasitiki bikoreshwa rimwe.

Indi nkuru wasoma: Ubwiza bwa Mövenpick Hotel Kigali y’inyenyeri eshanu u Rwanda rugiye kunguka (Amafoto)

Mövenpick Hotel Kigali yaaraguwe iva ku byumba 100 yari ifite, bigera kuri 124
Mövenpick Hotel Kigali ifite piscine ifite amazi ashyushye
Mövenpick Hotel Kigali y’inyenyeri eshanu yatashywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages