Iyi nkunga yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha amakoperative y’abafite ibikorwa mu ntanzi za Pariki Gishwati – Mukura.
Ubwo hatangizwaga Open Day Komezimihigo y’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Rutsiro, Umukozi wa RDB muri Pariki ya Gishwati-Mukura ushinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Karegire Norbert, yavuze ko mu myaka irindwi ishize bamaze gushora mu baturage b’i Rutsiro arenga miliyari 1.8 Frw.
Ati “Ibi byose bikorwa hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda cyane cyane abaturiye za pariki. Mu myaka irindwi ishize hatewe inkunga imishinga y’iterambere ifite agaciro ka 1.824.840.138 Frw. Igamije guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu bikorwaremezo by’uburezi, ubuvuzi no mu mishinga y’urubyiruko.”
Binyuze kandi muri iyi gahunda yo gusaranganya n’abaturage inyungu ziva mu bukerarugendo, mu Murenge wa Mukura mu Kagari ka Mwendo hagiye kuzura Ikigo Nderabuzima cya 662.336.906 Frw yose yatanzwe na RDB.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative ubwo yatangizaga OpenDay, yagaragaje ko itagamije kwerekana ibyagezweho gusa, ko ahubwo ari n’umwanya mwiza wo kwereka abafatanyabikorwa ahakiri icyuho hakenewe imbaraga.
Ati “Muri Open Day nubwo tuba tugamije kwereka abaturage ibyagezweho ariko na none twereka abafatanyabikorwa ahakiri icyuho nk’aho tugifite abaturage bakennye n’igwingira mu bana ari na yo mpamvu tubasaba ubufatanye n’umurava mu kongera umusaruro kuri buri wese.”
Mu 2005 ni bwo hashyizweho gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo ya 5%, igahabwa abaturiye pariki.
Iyo gahunda ubu yaravuguruwe iba 10%, hagamijwe kuzamura imishinga myinshi y’abaturage.
Iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubushyamirane hagati y’abantu n’inyamaswa no gushimuta inyamaswa muri pariki z’igihugu.
Imibare igaragaza ko mu 2025 amafaranga u Rwanda rwinjirijwe n’ubukerarugendo ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ yari yinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!