Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, ku wa 2 Nzeri 2026.
Muzungu yagaragaje ko uruganda rwubaka ubwato ruri i Karongi rwa Afrinest Engineering Ltd rwakoze ubu bwato ruri kubusana ku buryo mu 2027 bazasubira mu mazi.
Ati “Uruganda rwa Afrinest Engineering, rukora amato nabwo ni ubwato bwabo, rero barimo kubusana. Dukorana nabo kenshi ndetse baduhaye icyizere ko mu mwaka utaha buzaba bwasubiye mu mazi.”
Yakomeje agaragaza ko atari ubu bwato bwonyine buri kubakwa ahubwo hazaza n’ubundi.
Ati “Si bwo bwonyine hari n’andi mato azamura ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu ku buryo buzajya butwara abantu kuva Rubavu ukajya Rusizi, n’ahandi ku buryo ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu buzamuka kurusha uko byakorwaga uyu munsi.”
Ubwato bwakoraga nka hoteli bwa Mantis Kivu Queen uBuranga, bwagonze ibuye hagati mu Kivu mu 2024 ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi bwerekeje mu Karere ka Karongi.
Icyo gihe ntabwo bwarohamye ndetse abari baburimo bose bakuwemo nta kintu babaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!