Mu bindi bihembo KCC ihatanira harimo bitanu bitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ibihembo ku mahoteli cyitwa ‘Haute Grandeur Global Hotel Awards.’
KCC yegukanye ibihembo bitatu bya WTA mu 2017 harimo icyo kuba ahantu hambere habereye kwakira inama muri Afurika no kuba hotel ya mbere nshya yahigaga izindi kuri uyu mugabane.
Muri uyu mwaka, iyi hotel y’inyenyeri eshanu irahatana mu byiciro bitatu ku rwego rwa Afurika birimo icya hotel ya mbere mu kwakira inama zikomeye, inama zisanzwe no mu kwakira inama n’imurikabikorwa (MICE).
KCC kandi irahatanira ibihembo mu bindi byiciro bitanu nka hotel ya mbere mu Rwanda mu kwakira inama mpuzamahanga, mu gukora ubushabitsi, hotel ihiga izindi zo mu mujyi n’icya hotel nziza mu kugira ibyumba bigenewe abanyacyubahiro.
Umuyobozi Mukuru wa KCC, Denis Dernault, yabwiye IGIHE ko ibi bihembo babihatanira n’andi mahoteli menshi ku Isi binyuze mu matora yo kuri internet.
Uyu muyobozi asaba abantu bose by’umwihariko Abanyarwanda gutora iyi hotel banyuze ku rubuga https://bit.ly/2tdeWxi .
Gutora bizarangira kuri iki Cyumweru, itariki ya 19 Kanama
Dernault yagize ati “Uretse ibihembo umunani bya WTA, ikigo ‘Haute Grandeur Global Hotel Awards, na cyo cyadutoranyije mu bahatanira ibihembo mpuzamamahanga mu byiciro bitanu ari byo hotel ya mbere mu bushabitsi, iya mbere yo mu mujyi, mu kwakira inama zikomeye, kwakira amahuriro na hotel ya mbere ibereye inama n’imurikabikorwa (MICE).”
Amahoteli ahatanira ibi bihembo na yo yatowe binyuze kuri murandasi, gutora bikaba byararangiye mu kwezi gushize.
Umumaro w’ibi bihembo ku gihugu
Dernault yavuze ko gutsindira ibihembo ku rwego mpuzamahanga biba ari ishema ry’Abanyarwanda ndetse bikazana inyungu igera kuri buri muturage binyuze mu kwiyongera kw’abasura igihugu bakuruwe na hotel ziri ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Gutsinda byadufasha kwamamaza ibikorwa byacu tukereka abantu bose ko twashimwe nka hotel ikora neza kandi igihugu turimo kikarushaho kugaragara mu ruhando mpuzamamahanga, bityo abatuye ku Isi yose bakifuza kuza mu Rwanda kuhatemberera. Ni yo mpamvu dushishikariza Abanyarwanda kudutora.”
Ibihembo bya WTA 2018 bizatangirwa i Dubai muri Leta Zumwe Ubumwe z’Abarabu mu Ukwakira naho ibya ‘Haute Grandeur Global Hotel Awards’ bitangirwe i Bali muri Indonesia mu Ugushyingo.
Dernault yavuze ko Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali yatoranyijwe mu bahatanira ibi bihembo hashingiwe ku mubare w’inama mpuzamahanga yakiriye n’ababyitsi b’icyubahiro yakiriye neza.
Kuva iyi hotel yafungura imiryango muri Nyakanga 2016, imaze kwakira inama 563 zitabiriwe n’abantu 179718.
Zimwe muri izo zikomeye zirimo Inama Isanzwe ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) muri Nyakanga 2016, Inama Mpuzamahanga ku Bidukikije (Amendment to the Montreal Protocol) mu Ukwakira 2016.
Harimo kandi Inama Idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yasinyiwemo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange muri Afurika (Continental Free Trade Area) muri Werurwe 2018.
Kanda hano utore Kigali Convention Centre muri ibi bihembo



















TANGA IGITEKEREZO