Hoteli za Four Points by Sheraton zirimo n’iyi igiye gufungura mu Mujyi wa Kigali, ni ishoramari ry’ikigo gikora mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli cya Marriott International, mu Rwanda kinahafite Kigali Marriott Hotel.
Kugeza uyu munsi habarurwa ko Marriott International ifite aya mahoteli ya Four Points by Sheraton 291, hirya no hino ku Isi.
Iyi giye gufungurwa mu Mujyi wa Kigali ije isanga izindi ziri muri Afurika y’Iburasirazuba, mu bihugu nka Kenya na Tanzania.
Iyi hoteli nshya y’inyenyeri enye iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya Serena Hotel ndetse na Marriott.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2021 nibwo abayobozi batandukanye b’igihugu basuye Four Points by Sheraton Kigali, kugira ngo barebe uko imyiteguro yo kuyifungura ku mugaragaro igeze. Biteganyijwe ko nta gihindutse, iyi hoteli izafungurwa ku wa 13 Kamena 2022.
Nubwo itarafungura ku mugaragaro, imirimo ya nyuma isa n’iyageze ku musozo kuko n’ab’inkwakuzi batangiye kuyitaha no kuyisura ngo barebe uko imeze.
Ni hoteli izaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye. Ifite 108 byo mu cyiciro cya ’standard king’, 34 byo mu cyiciro cya ’standard double’, 5 byo mu cyiciro cya ’Junior Suite’, 3 byo muri ’Executive suite’ n’ibindi 3 byo mu cyiciro cya ’family suite’.
Four Points by Sheraton Kigali ifite kandi icyumba kimwe cyiswe ’Pent House’ gishobora kwakira umushyitsi w’icyubahiro. Ukigezemo ushobora kugira ngo ni inzu bwite y’umuntu.
Giteye mu buryo bw’igorofa ubwacyo, aho igice cyo hasi kibarizwamo uruganiriro uyu mushyitsi ashobora kwakiriramo abaje kumureba. Uvuye muri uru ruganiriro, hirya hari icyumba ashobora kurazamo umushyitsi we wamusuye akifuza kurara.
Igice cyo hejuru nicyo kibarizwamo icyumba cy’umushyitsi mukuru wa hoteli, igikoni ndetse n’ubwogero. Iki cyumba muri hoteli z’inyenyeri eshanu nicyo kimenyerewe nka ’Presidential suite’.
Iyi hoteli kandi ifite resitora (restaurants) eshatu abantu bashobora gufatiramo amafunguro, zirimo iyitwa FP Social ishobora kwakira abantu 80, Brew Bar ishobora kwakira 55 na Coco Fizz yakira abantu 50.
Four Points by Sheraton Kigali kandi ifite ibyumba icyenda byakira inama, aho ikinini gishobora kwakira abantu bari hagati ya 200 na 250 ndetse n’ibindi bitatu (Boardrooms) bishobora kwakira umubare muto w’abakozi bashaka gukora inama.
Bitandukanye n’izindi hoteli zo muri Kigali ukunze gusanga zifite piscine hejuru (rooftop) cyangwa hasi, iyi yo iyifite mu igorofa (étage) ya kabiri, hafi n’iyi restaurant yiswe ’Coco Fizz’
Icyo gice kandi nicyo kibarizwamo Gym izajya ifasha abantu gukora imyitozo ngororamubiri ndetse na salon zabugenewe, zizajya zita ku misatsi y’abagore n’inzara.
Iyo Gym ifite umwihariko w’uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n’inkuta ahubwo ari ibirahuri. Kimwe n’izindi gym zikomeye ku rwego rw’Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw’impanuka, adashobora gukomereka.
Four Points by Sheraton inafite ahantu hihariye hazakorerwa imigati ndetse n’ahazajya hatunganyirizwa inyama. Inafite igikoni kizajya gikorerwamo pizza, kikazaba cyitegeye ahari piscine.
Inyubako ya Four Points by Sheraton yubatswe na Canon Construction Ltd, imirimo iyoborwa na Jack Arslanian ukorana na New Century Development ya Hatari Sekoko.
Mu iyubakwa ry’iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda, mu gihe mu mirimo yo gusoza ari bwo hatumijwe hanze y’igihugu ibikenerwa byinshi, nk’ibyo mu gikoni.
Umuyobozi mukuru wa Hotel ya Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, Matthias Widor, yavuze ko iki gikorwa cy’ibanze cyari kigamije kureba niba ibintu byose biri ku murongo.
Ati "Uyu munsi twakoze igikorwa cyo gufungura by’igerageza kugira ngo turebe niba hari ahari ikibazo, niba amazi ashyushye bihagije, niba internet ikora neza, aho bigeze ubu tumeze neza."
Yakomeje avuga ko Four Points by Sheraton Kigali izaba ari hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri enye, ku buryo bizorohera buri wese kuyisangamo.
Ati "Izaba ari hoteli nziza iri mu cyiciro cy’iz’inyenyeri enye, ari nabyo Umujyi wa Kigali ukeneye by’umwihariko muri ibi bihe. Dufite Kigali Marriott Hotel n’iyi, bivuze ko mu gihe dufite nk’abayobozi bakuru barara muri Kigali Marriott Hotel, irindi tsinda ry’abakozi ryaza rikarara hano."
Byitezwe ko iyi hoteli ari imwe mu zizakira abashyitsi bazasura u Rwanda muri CHOGM.

























Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!