00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda ruzavana muri ‘Hot Air Balloons’ zatangijwe muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 February 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Ikigo Royal Balloon Rwanda cyatangiye gutanga serivisi zidasanzwe, aho gitembereza ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera, bigakorwa hifashishijwe umutaka munini uzwi nka Hot Air Balloon (umeze nk’igipurizo kinini), aho kuba imodoka nk’uko byari bimenyerewe.

Iyi serivisi itangirwa muri Pariki y’Akagera, iziyongera ku bindi bikorwa by’ubukerarugendo muri iyi Pariki, ibizatuma abakerarugendo bashobora kuyimaramo igihe kinini, bityo inyungu z’ubukerarugendo ku gihugu zikarushaho kwiyongera.

Royal Balloon Rwanda itanga izi serivisi ni Ishami ry’Ikigo cya Royal Balloon kiri mu bya mbere bitanga izi serivisi ku rwego rw’Isi, aho gifite icyicaro i Cappadocia muri Turukiya, ari naho gikomoka.

Iki Kigo gifite balloon ebyiri nshya mu Rwanda, imwe itwara abantu bane indi igatwara batandatu. Umunyarwanda wifuza kurebera inyamaswa mu kirere asabwa kwishyura 250$ ku rugendo rushobora kumara isaha irenga. Umunyamahanga asabwa kwishyura 450$. Ibi biciro ni bimwe mu bihendutse muri Afurika, kuko nko muri Tanzania, igiciro cyo gutembera muri balloon ari 600$.

Izi balloon zikoreshwa n’umuyaga ugena icyerekezo cyazo, niyo mpamvu ku bazagira amahirwe yo kuzitemberano bibasaba kuzinduka, kuko urugendo rukunze gutangira Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, rukamara igihe gishobora kurenga isaha imwe, aho rushobora gukorerwa muri metero 1000 z’ubutumburuke.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere, RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko ubu buryo bushya bw’ubukerarugendo buzarushaho gutuma abashyitsi basura u Rwanda bagira amahitamo y’ibikorwa byinshi bakora.

Ati “Icyo bidufasha ni uko umuntu yari asanzwe amenyereye kubona inyamaswa cyangwa imisozi myiza n’imirambi bya Pariki y’Akagera ari mu modoka, ubu hifashishijwe uburyo bworoshye bwa Hot Air Balloon, umuntu azajya areba ibyo byiza nyaburanga ari mu kirere.”

Uyu muyobozi yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo rwagizweho ingaruka zikomeye na Covid-19, asobanura ko ibikorwa nk’ibi bishya bigamije kuzahura uru rwego.

Ati “Kugira ngo tubashe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, ni ngombwa kongera ibisurwa, ni ngombwa ko twakomeza kongera ishoramari mu bikorwa by’ubukerarugendo. Ibyo birimo kongera hoteli aho zikenewe kugira ngo abantu basura igihugu bakuruwe n’ibyiza byacyo.”

Yongeyeho ko “Ibikorwa by’ubukerarugendo byinshi nk’ibi, byongera umwanya umuntu amara mu gihugu n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo. Ibyo ntabwo bigirira akamaro gusa ubikora, bigirira akamaro ba bantu bose bafatanyije kugira ngo wa mukerarugendo aze, uhereye ku wamamaje, ukagera ku wateguye urugendo, Pariki ari busure, hoteli iri bumwakire, umukozi uri bubone akazi ndetse no ku muturage uturiye Pariki, bose bagirwaho ingaruka nziza n’ibyo bikorwa.”

Ishusho ya Pariki y’Akagera igiye guhinduka

Umuyobozi wa Pariki y’igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, yavuze ko ibikorwa nk’ibi ari byiza mu gukomeza kubungabunga Pariki y’Akagera, kuko bituma abayisura barushaho kuhamara igihe kinini, bikongera inyungu ariko bikanatuma Pariki ikomeza gusugira.

Yagize ati “Itandukaniro rihari ni uko abakerarugendo bamaraga umunsi umwe muri Pariki, ubu bari kuhamara iminsi itatu cyangwa ine. Ako ni ko gaciro dushaka. Mu kurengera ibidukikije tuba dushaka ko abantu baguma muri Pariki iminsi myinshi, aho kuza ngo bahite bahava.”

Uyu muyobozi yavuze ko “Ibanga rya Pariki y’Akagera ni uko dufite uburyo bwo kwakira abashyitsi bwihuse, dufite ibikorwa byinshi birimo gusura inyamaswa, kujya mu bwato, kureba inyoni, kuba bajya muri balloon, ibyo byose bituma abantu bahamara igihe kinini. Ikindi kidufasha cyane ni uko dufite umutekano uhagije muri Pariki, umukerarugendo araza akaba azi neza ko ari busure mu buryo bufite umutekano uhagije.”

Yasobanuye ko intego ya Pariki y’Akagera ari ukongeramo ibikorwa byinshi, ku buryo “Nitumara gusiga icyorezo cya Covid-19 inyuma, dufite intego yo kongera ibikorwa muri Pariki ku buryo umuntu ashobora kuhamara iminsi irenga itanu cyangwa itandatu.”

Mu mwaka ushize, Pariki y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo barenga ibihumbi 15, bavuye ku bakerarugendo ibihumbi 12 bari basuye iyi Pariki mu 2020. Mbere y’umwaduko wa Covid-19, abasura Pariki y’Akagera barengaga ibihumbi 40 ku mpuzandengo y’umwaka.

Ku rundi ruhande, amafaranga yinjijwe n’iyi Pariki yazamutseho 50% ugereranyije inyungu yabonetse mu mwaka ushize n’umwaka wari wawubanjirije.

Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Burcu Cevik, yavuze ko ishoramari rituruka muri Turukiya rikomeje kwiyongera mu Rwanda, byose bikaba ari umusaruro w’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nishimiye ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Turukiya bikomeje kwerekana ubushake bwo gushora mu Rwanda mu nzego zitandukanye.”

Kugeza ubu, ishoramari ry’ibigo by’ubucuruzi muri Turukiya riri mu nzego zirimo ubwubatsi, ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi mu guteza imbere ubukerarugendo, ati “Turi gukora uko dushoboye kugira ngo tubyaze umusaruro amahirwe ari mu bukerarugendo.”

Turkmen yavuze ko gukoresha bolloon bifite umutekano kurusha ubundi buryo bwose bwo kuguruka nk’indege, kuko budakoresha moteri n’ibindi nk’ibyo, ashimangira ko ari igikorwa Abanyarwanda bakwiriye kwishimira.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, urwego rw’ubukerarugendo rwazamukaga ku mpuzandengo ya 10% ku mwaka, aho rwari rwinjije akabakaba miliyoni 500$ mu 2019.

Icyakora iki cyorezo cyarusubije inyuma bifatika, gusa bitewe n’ingamba zo gukingira zashyizwemo imbaraga, kuri ubu uru rwego rutangiye kuzanzamuka, aho umubare w’abagenzi bagera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali biyongereyeho 34% mu 2021 ugereranyije na 2020.

Amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo nayo yiyongereyeho 23%, mu gihe abasura pariki z’igihugu biyongereyeho 26%, mu gihe inyungu yiyongereyeho 2% mu 2021 ugereranyije na 2020.

Abasura Akagera biyongereyeho 31% mu gihe amafaranga aturuka mu bikorwa byabo yiyongereyeho 51%, ibi bigaterwa n’uko abakerarugendo bari kurushaho kumara igihe kinini muri Pariki, nubwo umubare wabo utariyongera cyane.

Kugira ngo balloon izamuke bisaba ko icanwamo gas ya LPG yongerwamo Nitrogen
Pilot wa balloon niwe ugena ingano y'umwuka ushyushye ashyira muri balloon
Gushyushya balloon bishobora gutwara iminota iri hagati ya 10 na 20
Kohereza umwuka ushyushye muri balloon bituma yoroha ikazamuka, kuko umwuka ushyushye woroha kurusha umwuka ukonje
Ubushyushye bukabije burema umuriro mu kuzamura balloon
Uko umwuka ushyushye wiyongera muri balloon ni ko izamuka
Iyo balloon igeze mu kirere, pilot ashobora kurekera gushyiramo umwuka, balloon igatwarwa n'umuyaga usanzwe
Iyo balloon ikiri hasi, pilot aba agikoresha umwuka ushyushye mu kuyizamura
Balloon iri mu kirere ntabwo umwuka uba ucyoherezwayo
Royal Balloon Rwanda izajya itangirira izi serivisi muri Pariki y'Akagera
Pilot wa balloon niwe ugenzura imikorere yayo mu kirere
Balloon ni uburyo bwiza butagira ingaruka n'ibyago byo gukora impanuka
Iyi balloon ishobora kugera muri metero 1000
Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi mu guteza imbere ubukerarugendo
Umuyobozi Mukuru wa Roya Balloon Rwanda, Mehmet Dinler, yavuze ko Ikigo cyabo gifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere, RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko ubu buryo bushya bw’ubukerarugendo buzarushaho gutuma abashyitsi basura u Rwanda bagira amahitamo y’ibikorwa byinshi
Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Burcu Cevik, yavuze ko ishoramari rituruka muri Turukiya rikomeje kwiyongera mu Rwanda
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere, RDB, Ariella Kageruka, yishimira izamurwa rya balloon
Abapiloti babiri ba Royal Balloon Rwanda (bambaye impuzankano zisa) batwara balloon ebyiri ziri mu Rwanda

Amafoto: Salomon Nezerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages