00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina mu 2026 uzabera cyamenyekanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 May 2026 saa 05:55
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina uzaba ku wa 4 Nzeri 2026.

Ni umuhango uzabera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko RDB yabitangaje kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026.

Iti “Muzifatanye natwe mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, twishimimira uburyo bwo kubungabunga ibidukikije bigizwemo uruhare rwa mbere n’abaturage n’inshingano duhuriyeho zo kurinda ingagi zo mu birunga no kubungabunga aho ziba muri Pariki y’Ibirunga.”

Ku nshuro ya 20, umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina wabaye ku wa 5 Nzeri 2025, aho abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini igihugu.

Ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese."

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’Ingagi 435, ni bo bamaze guhabwa amazina.

Mu 2025, amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo yari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.

Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki.

Gusura ingagi bisaba kwishyura 1500$ ku munyamahanga, 500$ ku munyamahanga uba mu Rwanda, amadolari 200$ ku munyarwanda, amadolari 200$ ku muturage wo muri EAC na 500$ ku muturage wo mu bindi bihugu bya Afurika cyangwa se undi munyamahanga uba muri Afurika.

Igihe umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina mu 2026 wamenyekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages