Ni igikorwa kigamije kurushaho gukundisha abantu ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu hifashishijwe amagare, aho ku ikubitiro bwitabiriwe n’abagera kuri 15 barimo Abanyarwanda icyenda n’abanyamahanga batandatu barimo abaturutse mu Bushinwa, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie, u Bwongereza n’ahandi. Bazengurutse inkengero z’ibirunga bihera ijisho ibyiza bihari byiganjemo amahoteli agezweho n’ibindi.
Abitabiriye ubu bukerarugendo bushingiye ku igare bavuga ko bufite umwihariko wo kwisanzura bareba neza ibyiza bitatse u Rwanda, banumva amahumbezi y’aho batemberera.
Nyamucahakomeye Valens waje muri iki gikorwa aturutse mu Karere ka Nyarugenge yagize ati " Twasuye ibyiza bitatse u Rwanda twifashishije igare, ni ibintu byadushimishije cyane. Iyo utembera uri n’imodoka hari ibyo utabona, ku kagare buri kimwe urakibona, ukagenda wumva n’akayaga keza k’i Musanze n’ahandi byari byiza cyane."
Stephanie May ukomoka muri Australie, na we ati "Maze imyaka itatu mba mu Rwanda, uyu munsi nitabiriye ubukerarugendo bwifashishije igare, twakoze urugendo rw’amasaha atatu, hari aho twageraga tugahagarara bitewe n’ibyiza tuhabonye, nishimye cyane kandi nzakomeza kubwitabira"
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Murenzi Abdallah, ashishikariza abantu gukunda ubu bukerarugendo no kubwitabira yaba abasanzwe banyonga igare mu buryo bw’umwuga n’ababikora mu buryo bwa Siporo bisanzwe.
Ati "Twagize amahirwe muri ibi bihe bya Covid-19 twongera gukomorerwa bimwe mu bikorwa birimo imyitozo, twahisemo kubyaza aya mahirwe umusaruro, aho uyu munsi twatangije ubukerarugendo bushingiye ku igare. Turahamagarira abakunzi b’igare kubyitabira baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, basanzwe babikora ku buryo bw’umwuga cyangwa butari ubw’umwuga."
Muri ubu bukerarugendo bushingiye ku igare, kuri ubu kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, abantu bagiye biyandikisha, aho bazasura ibice bitandukanye bibonekamo ibyiza bitatse u Rwanda bakazajya babikora mu matsinda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ikindi cyiciro cyo gusura kizatangira mu Ugushyingo 2020 abantu bishimira gusoza umwaka neza no kwizihiza Noheli.
Uwifuza gukora ubukerarugendo yifashishije igare, ariko aryifitiye, yishyura ibihumbi 25 Frw agahabwa ibikoresho yifashisha muri ubwo bukerarugendo ndetse n’abamuherekeza (Guides). Udafite igare rye yishyura ibihumbi 35 Frw agahabwa n’ibisabwa byose.



















TANGA IGITEKEREZO