00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyumba bya hoteli byabaye iyanga i Rubavu: Impumuro y’ikiruhuko

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 28 June 2025 saa 06:53
Yasuwe :

Mu cyumweru gitaha, hazatangwa ikiruhuko cy’iminsi ine, kizarangira mu mpera z’icyumweru n’ubundi aho abakozi benshi biganjemo aba Leta badakora, ibizatuma muri rusange hari abantu bashobora kuzagira ikiruhuko cy’iminsi itandatu hagati ya tariki 1-6 Nyakanga.

Mu rwego rwo kwishimira iyi minsi no kuyibyaza umusaruro, abantu batandukanye batangiye guteganya ahantu bashobora kuzajya kuruhukira, by’umwihariko mu Karere ka Rubavu hasanzwe n’ubundi haruhukira abantu benshi.

IGIHE yashatse kumenya uko hoteli ziteguye kwakira abashyitsi bazazigana muri ibyo bihe, maze izenguruka muri hoteli zitandukanye. Aho twageze hose, batubwiraga ko ibyumba bya hoteli byamaze gufatwa muri iyo minsi, ku buryo biteguye gukirigita ifaranga mu buryo budasanzwe.

Umubaruramari muri Delano Motel, Uwingabire Cynthia, yatangarije ko IGIHE ko ibyumba byashize hagati ya tariki 4 n’iya 6 Nyakanga 2025.

Ati "Kubera ibitaramo biteganyijwe muri aka Karere, natwe hano iwacu ntiwabasha kuhabona icyumba, kuko mu matariki 4-6 bamaze kubyishyura, abari kuduhamagara turi kugerageza kubarangira ahandi, naho bahamagara bagasanga huzuye.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari n’Umurimo mu Karere ka Rubavu, Mwiseneza Emmanuel, yabwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru yo kuzura kw’ibyumba by’amahoteli yo muri aka Karere, yatewe n’ibitaramo byinshi byateguwe mu minsi y’ikiruhuko.

Muri ibi bitaramo harimo ’The Toxic Experience’ kizahuza abarenga 3000 n’iserukiramuco rya ’Ivy Summer Fest’ rizabera i Rubavu bwa mbere.

Uretse ibi bitaramo kandi muri aka Karere ka Rubavu hazaba hari kubera ’Kivu Beach Expo & Festival’ izamara iminsi 10, kuva tariki 3 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2025.

Ati “Hotel zose zamaze kuzura muri iriya minsi y’ikiruhuko. Ibi bigaragaza ko Akarere kazinjiza imisoro, abazatugenderera bazarushaho kumenya ibikorerwa iwacu, bazataha bahashye kandi ibikorerwa muri Rubavu. Ikirenze kuri ibi ni uko ibi byose bijyana no guhanga imirimo mishya ku batanga serivisi, aya akaba ari amahirwe dufite adafitwe n’abandi.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Niyonsenga Dieudonne, yavuze ko hoteli zuzura mbere ari izegereye Ikiyaga cya Kivu, kandi ko bifuza ko ibitaramo bitegurwa muri aka Karere biba byinshi.

Mabete ati “Hoteli ziri ku gice cyegereye Ikiyaga cya Kivu ni zo zuzura mbere, abatugana bose bazataha banezerewe kuko abikorera dukomeje kubasaba kwakira neza ababagana, babaha serivisi nziza kandi zinoze kugira ngo bazagaruke, basigire Akarere kacu imisoro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko kwakira abantu benshi bidashobora gutuma batezuka ku ntego y’isuku n’umutekano w’ahakirirwa abantu hose.

Ati "Mu biruhuko byo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora dufite ibitaramo byinshi tuzakira, kandi muri ibi bihe by’impeshyi dusanzwe twakira abashyitsi benshi. Biri mu nshingano zacu kugenzura hoteli, amacumbi n’ahandi hose hahurira abantu, twe turiteguye kubakira neza kandi ibyishimo bateganyije turabasezeranya ko bazabibona."

Aka karere kabarurwamo hoteli 24 zifite ibyumba 2.059, ibigera ku 1.471 biherereye mu Murenge wa Gisenyi. Ifitemo ibyumba byinshi ni Serena Hoteli ifite ibyumba 69, ikurikirwa na Stipp Hotel ifite 50.

Nirvana Height Resort nta cyumba wayibonamo mu minsi y'ikiruhuko cyo mu cyumweru gitaha
Ikiyaga cya Kivu kiri mu hantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .