Ni nyuma y’igihe kirenga umwaka, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, atangarije Abasenateri ko u Rwanda ruteganya kugira Pariki y’Igihugu y’Ibirwa mu 2028.
Ikiyaga cya Kivu kirimo ibirwa 113, birimo 42 byo mu Karere ka Rutsiro bibumbatiye amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo kuko bimwe bigituwe, ibindi bikorerwaho ibikorwa birimo ubuhinzi.
Umushinga wa Pariki y’igishanya cya Rugezi n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’iy’Ibirirwa byo mu Kiyaga cya Kivu, uramutse ushyizwe mu bikorwa, u Rwanda rwagira pariki esheshatu kuko rusanganywe Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibindi byanya nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.
Ibi kandi byafasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye yo kongera amadovize igihugu gikura mu bukerarugendo akagera kuri miliyari 1,1$ mu 2029 avuye kuri miliyoni 645$ cyinjije mu 2024.
Dr Ruhagaze Deo, Umuyobozi wungiriye w’Ikigo cyigenga kibungabunga inyamaswa z’agasozi, Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) avuga ko nyuma y’aho Leta itangaje ko ishaka kugira Pariki z’ibirwa, iki kigo cyashimye uyu mushinga kiniyiyemeza guteza inkunga inyigo yo kwiga uko uyu washyirwa mu bikorwa.
Ati “Zizaba ari Pariki ebyiri zitandukanye. Pariki y’igishanga cya Rugezi n’ibirwa byo mu Biyaga bya Burera na Ruhondo na Pariki y’Ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu. Uyu munsi dufite itsinda ry’inzobere zirenga 30 ziri kwiga uko uyu mushinga washyirwa mu bikorwa”.
Ni itsinda rihurije hamwe abarimo inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, inzobere mu bijyanye n’imibereho y’abaturage n’inzobere mu bukungu.
Iri tsinda rikora riri kumwe n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA), umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), umukozi wa RDB, n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB).
Inzobere zishyigikiye ko ibirwa bigirwa pariki
Dr Ange Imanishimwe washinze umuryango BIOCOOR umaze imyaka 14 utanga umusanzu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda yavuze ko ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu bimaze igihe byagizwa n’abantu kubera ko bidafite imicungire ihamye.
Ati “Haramutse habaye pariki ihuza ibirwa byo mu Kivu, ibyo birwa byabungabungwa kuko hajyaho amategeko ahamye, hakajyaho n’umurongo w’uko byabyazwa umusaruro. Ababisura kuri ubu igihugu kirahendwa kuko nta murongo uhari wo kubisura. Nihagirwa pariki, ibyatsi n’ibiti bihari bizatoha binagire uruhare mu kugabanya imyuka yangiza ikirere.”
Dr Imanishimwe avuga ko impamvu ashyigikiye ko ibirwa byagirwa pariki ari uko muri pariki nta muntu upfa kwinjiramo uko yiboneye, bityo bigatuma urusobe rw’ibinyabuzima bihari bibaho neza, bikagira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize.
Prof. Elias Bizuru, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze ku birwa byo mu Kiyaga cya Kivu, basanze harimo ibinyabuzima byihariye bitaba abandi.
Ati “Ikiyaga cya Kivu kirimo amoko 28 y’amafi, kikabamo inzibyi. Kukigira pariki harimo inyungu z’ubukerarugendo, harimo inyungu zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, harimo inyungu ku baturage no ku gihugu.”
Umuyobozi wa koperative y’abanyamuryango 40 batembereza ba mukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu, Niyomugabo Moise, avuga ko iyo byagenze neza mu kwezi batembereza ba mukeragendo 1000 barimo 70% bo hanze ya Afurika. Mu gihe kitari icy’abakiriya benshi babona nka 300.
Ati "Baba bafitiye amatsiko gutembera mu Kiyaga cya Kivu no kureba urusobe rw’ibinyabuzima no gusurwa ibirwa byo mu Kivu. Ibirwa byo mu Kivu bigizwe pariki byatuma turushaho gutera imbere kuko nk’uko twagiye tubibona n’ahandi, pariki ikorana n’abaturage, ibirwa bibaye pariki byatuma ababisura biyongera kuko byaba byarushijeho kumenyekanishwa.”
Ibyanya bisabirwa kugirwa Pariki nshya byujuje ibisabwa?
Mu Rwanda, gushyiraho Pariki y’Igihugu nshya bikorwa mu byiciro bitandatu: kubanza kugaragaza ahantu hashobora kugirwa Pariki y’Igihugu no kumenyesha abatunze ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko icyifuzo cyo kugena ako gace nka Pariki y’Igihugu.
Hakorwa inyigo z’isuzumangaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage; gusuzuma inzitizi cyangwa ubujurire, niba bihari; gushyiraho imbibi za Pariki y’Igihugu; hanyuma Pariki ikemezwa kandi igashyirwaho hakurikijwe ibiteganywa n’Ingingo ya 10 y’Itegeko Nº 14/2023 rigenga Pariki z’Igihugu n’ibyanya kamere.
Frank Dushimimana, umukozi wa RDB mu ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu gasozi no kwita ku byanya bikomye, yavuze ko bamaze amezi ane batangiye urugendo rwo kwiga uko ibirwa byagirwa pariki.
Ati “Inyigo yaratangiye mu minsi mike iri imbere baragenda bagere no ku muturage ku buryo inyigo izaba iyobowe n’ibibereye umuturage”.
Umwihariko wa Rugezi, Ruhondo na Burera
Rugezi ni igishanga kinini cyo ku butumburuke bwo hejuru, gifite ubuso bwa hegitari 6,735, giherereye mu turere twa Burera na Gicumbi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku butumburuke bwa metero 2,100 uvuye ku nyanja, kandi ni isoko y’ingenzi y’amazi yerekeza mu Ruzi rwa Nili.
Iki gishanga ni cyo nkomoko y’amazi menshi ari mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ni na cyo kivamo amazi akoreshwa n’uruganda rw’amashanyarazi rwa Ntaruka.
Dr Ruhagaze Deo avuga ko Pariki ya Rugezi, Burera na Ruhondo ibayeho yaba ifite umwihariko kuko Rugezi ifite kimwe cya kabiri cy’imisambi yose iri mu Rwanda.
Imisambi itera amagi mu gishanga gikomye kidafite urujya n’uruza rw’abantu. Mu myaka 10 ishize imisambi yo muri iki gishanga yariyongereye igera 378 ivuye kuri 71 yari ihari mu 2015.
Ati "Mu gihe Rugezi, Burera na Ruhondo byagirwa pariki, byagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iki gishanga no mu birwa by’ibiyaga bya Burera na Ruhondo by’umwihariko imisambi n’ibikururanda byinshi bihaboneka."
Itsinda ry’inzobere ziri gukora inyigo ku ishyirwamubikorwa ry’umushinga wa Pariki y’Ibirwa byo mu Kiyaga cya Kivu na Pariki ya Rugezi, Burera na Ruhondo rivuga ko iyi nyigo izaba yarangiye bitarenze 2027, byagenda neza izi Pariki zikaba zabonetse bitarenze umwaka wa 2028.
Ibi biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo na mbere y’uko byagirwa pariki, bisanzwe ari bimwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite. Ikiyaga cya Burera cyonyine gifite ibirwa icyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!