Nyuma y’icyumweru kitari cyoroshye na gato, njye na mugenzi wanjye twaricaye dutekereza akazi kadutegereje imbere, twumva ubwenge burahagaze.
Twigiriye inama yo gushaka ikintu cyaturuhura, dusoma ibintu bitandukanye tuza kugwa ahantu havuga ko iyo ushaka kuruhuka neza ugerageza kugendera kare ibyo wari wagize akamenyero.
Twafashe umwanzuro wo kujya muri hotel. Muri zose, Park Inn hotel yabaye amahitamo yacu ya mbere. Iri mu Mujyi rwa gati, ahantu hacecetse. Iki ubwacyo cyahuye n’ibyo dushaka.
Iyi hotel y’inyenyeri enye iherereye mu gace k’uje umutuzo n’amahumbezi ku musozi wa Kiyovu.
Ku wa Gatanu ubwo twahageraga mu kabwibwi, twakiriwe n’umutuzo uherekejwe n’amajwi y’abakozi bafite ikinyabupfura. Batwereka aho ibyumba byacu biherereye.
Umunaniro wari wose nyuma y’icyumweru cy’inshingano uruhuri. Batwakirije amagambo anyura amatwi. John yatubwiye ko niba dushaka kujya muri gym ari ubuntu, Sauna yo twasanze yafunze, akabyiniro ko gafungura saa yine z’ijoro ariko twashakaga umutuzo ntitwakajyamo.
Ahakirirwa abashyitsi bakigera kuri hoteli hari hatatse amatara y’ubwoko butandukanye, kandi hateguwe mu buryo bugaragaza ko uhishiwe byinshi.
Mu gihe twahamaze twabonye utundi tuntu duto duto twatumye kugeza n’uyu munsi duhora twifuza kuzabona undi mwanya tugasubirayo.
Twicaye umwanya muto hanze, hari ubukonje bwiza gusa imbeho ituma dusaba kujya mu cyumba.
Twaruhukiye mu byumba bibiri biteguye neza kandi binini. Buri kimwe cyari gishashe biryoheye ijisho, ndetse kirimo ibikoresho byose umuntu ashobora gukenera, n’aho wabika ibindi guhera ku myenda, mudasobwa n’amafaranga cyangwa ibindi by’agaciro.
Nta byera ngo de! Ntitwanyuzwe n’uburyo serivisi yo kuzanira umukiliya ibyo akeneye mu cyumba ikorwa kuko yasaga n’icumbagira.
Gusa John ushinzwe kumenya niba wabonye iby’ibanze ukeneye, yaturishije imitima yacu yari itangiye guhaba, aca bugufi adusaba imbabazi, adusezeranya kubigeza ku babishinzwe bigakosorwa bwangu.
Uretse aka kabazo ariko, icyumba cyari cyiza kirimo uburiri bwiza bwagutse, televiziyo nini ifite amashene menshi n’ubwogero bugezweho burimo amazi ashyushye ku muntu uyakeneye.
Nyuma yo kubona aho kuruhukira no kwihungura akavumbi, nawe urabyumva ko icyakurikiyeho ari ifunguro.
Restaurant yabo yarimo ubwoko butandukanye bw’ibiribwa guhera ku mbuto z’ubwoko hafi ya bwose bumenyerewe mu Rwanda, indyo z’amoko menshi. Nagowe n’uko zari mu ndimi z’amahanga ariko narabajije baransemurira nka …
Ikinejeje kurushaho ni abakozi bahora iteka bashishikajwe no kumenya niba ntacyo kunywa cyangwa kurya ukeneye, ndetse bakaguha inama ku ifunguro ushobora gufata bitewe n’ibyo ukunda, cyangwa kubera ibibazo by’ubuzima.
Muri rusange, umuntu yavuga ko ibihe byiza twahagiriye bikubiye mu mitegurire myiza yatumye twibuka ubwana bwacu.
Nko muri restaurant yaho hatatsemo ibigurudumu, ibicugutu n’ibindi nk’ibi twazengurukana mu kabande kera.
Ntizimbye mu magambo, navuga ko ibihe byacu muri Park Inn ari bimwe mu bitazasibangana nagize, kandi twembi twahungukiye isomo rikomeye ry’uko ‘gusaza ni mu mutwe’ nk’uko urugangano rwacu rukunze kubivuga.
Nta mpamvu n’imwe ukwiye gukora urugendo rw’amasaha atatu werekeza ku Gisenyi ujyanywe no kuruhuka, kandi nyamara usize byinshi byiza, bihendutse hafi yawe.



















TANGA IGITEKEREZO