Ni inama y’iminsi itatu yateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’abacuruza amatike y’indege n’a serivisi z’ubukerarugendo muri Afurika y’Amajyepfo n’Iburasirazuba, Association of Eastern Africa Travel Agents (AESATA).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko bibabaje kuba Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’ingendo z’indege, kubera amatike ahenze na politiki zituma abanyafurika batisanzura mu kugendererana no guteza imbere ubukerarugendo.
Ati “Ntabwo gukorera ingendo muri Afurika bikwiriye kuba bikomeye nk’uko bimeze ubu. Ntabwo urujya n’uruza rw’abantu rukwiriye kwitambikwa n’amananiza ashyirwaho ku kubona za Viza. Ibituma abashoramari n’abikorera babangamirwa bikwiriye kuvanwaho.”
Kajangwe yavuze ko ibi bibazo bizakemurwa no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AFCTA).
Ati “Ibihugu byinshi muri Afurika birimo n’u Rwanda byatangiye gukuraho viza ku banyafurika, ibintu bigamije kongera urujya n’uruza mu baturage kugira ngo hatezwe imbere ubukerarugendo, umuco n’amahirwe y’ubufatanye.”
Nicanor Sabula, Umuyobozi Mukuru wa AESATA yavuze ko impamvu ingendo z’indege muri Afurika zigihenze, biterwa n’amananiza za Guverinoma zishyiraho.
Ati “Usanga Guverinoma za Afurika hari amananiza zagiye zishyira ku bijyanye no gutwara abantu mu ndege. Ikindi gikomeye ni ibiciro by’ingendo z’indege, biracyahenze. Turi mu nzira nziza ariko dukwiriye gukora byinshi kugira ngo dushishikarize abantu benshi gutembera kuko iyo bikozwe, ubucuruzi buragenda.”
Lindy Nzengu ukora mu kigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo, Guide Guru mu Rwanda, yavuze ko we abona icyakorwa ari ukugabanya imisoro ku bigo bitwara abantu mu ndege n’ibindi bituma iyo serivisi ishoboka ndetse no guhanahana amakuru hagati y’abatanga izo serivisi.
Ati “Habayeho guhanahana amakuru, ibigo bitwara abakerarugendo na sosiyete z’indege bakaganira, bakamenya ngo ni ryari abakiliya baba ari benshi , ni ryari twahanahana abakiliya hanyuma no kugabanya imisoro byafasha. Ni ibintu byakungukira bose.”
Umuyobozi w’Ihuriro y’abacuruzi b’amatike y’indege mu Rwanda, Louise Uwizeye yavuze ko muri iyi nama bazanaganira ku bibazo bindi byugarije abakora muri uru rwego ndetse n’uburyo barushaho kujyana n’ikoranabuhanga.
Ihuriro ry’Ibigo bitwara abantu mu ndege, IATA rigaragaza ko Afurika ituwe n’abaturage bagize 18% by’abatuye Isi yose, nyamara Abanyafurika bakora ingendo mu ndege bakaba bagize 2.1% by’abagenda mu ndege ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!