00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hatashywe Kenlo Green Resort, isabwa guhorana serivisi inoze (Amafoto)

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 August 2026 saa 11:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashimye ifungurwa rya Kenlo Green Resort, busaba abayikoreramo guhora ku isonga muri serivisi inoze kugira ngo abayigana bajye bahora bayihitamo.

Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 28 Kanama 2026, ubwo hatahwaga ku mugaragaro Kenlo Green Resort, mu birori byabereye aho yubatse mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi b’uturere twa Huye na Gisagara, abasenateri, abakozi b’imiryango mpuzamahanga, abahanzi n’abandi.

Iyi hoteli izaba itanga serivisi za resitora ifite igikoni ntagereranywa, aho abahakora bari ku rwego rwa hoteli y’inyenyeri enye, amacumbi meza ajyanye n’igihe arimo n’azwi nk’appartments, ndetse n’akabari kabereye ijisho katanasize aho kunywera ikawa.

Iyi hoteli ifite ibyumba byo gucumbikira abayigana bisaga 20, bimwe muri byo bikaba bishobora gucumbikira umuryango munini, aho binafitemo ibikoni mo imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Kenlo Green Resort, Nyangoma Ernestine, yavuze ko iki gikorwa cyakomotse ku giterezo bagize nk’umuryango cyo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Umujyi wa Huye, bibasunikira kubaka iyi hoteli.

Ati “Ibi twabikoze dushaka gutanga uruhare rwacu mu iterambere mu Karere ka Huye n’Umurenge wa Ngoma, kugira ngo abantu batazakomeza kumva ko i Kigali ari ho heza gusa.”

Nyangoma yakomeje avuga ko bishimira ko iyi hoteli iri gufasha mu ihangwa ry’umurimo aho ubu itangiranye abakozi 30 bazagenda biyongera, yongera kwitsa ku mwihariko bazanye muri Huye w’abakozi baminuje mu gikoni ku rwego runezeza uwo bahaye serivisi wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye umuhate abubatse Kenlo Green Resort bagize, kuko izatanga umusanzu ufatika mu iterambere, abashimira ko bahisemo ko yubakwa i Huye, mu gihe bari no kuyijyana ahandi.

Ati “Turabashimira ko mwabonye ko no muri Huye dukwiye ibyiza nk’ibi, turabashima ko mutanze umusanzu wanyu mu kugeza ibikorwaremezo byiza mu Karere, iri ni itafari rikomeye mutanze.”

Meya Sebutege yasabye cyane cyane abakozi bazaba bari mu mirimo ya buri munsi ya hoteli kuzakomera ku ihame ryo kwita ku bakiriya babagana kugira ngo uzahagera wese azakomeze kuhagaruka, abe umukiriya uzaramba.

Ati “Ndabwira umuntu wese ucuruza; dukore ibikorwa birema umukiliya uzahoraho igihe cyose.”

Yakomeje yizeza ubuyobozi bwa Kenlo Green Resort ubufatanye n’Akarere ka Huye, avuga ko yiteguye gutanga inama n’ibitekerezo biteza imbere iyi hoteli.

Bamwe mu baturage bitabiriye ibirori by’ifungurwa ku mugaragaro ry’iyi hoteli, bashimye imyubakire yayo, bavuga ko bashingiye kuko bayibonye, biteye ishema kuba yubatse i Huye.

Mukamazimpaka Assumpta ati “Twishimiye kino gikorwa kuko kigaragaza ko ari umwihariko, dore ko iri ahantu hatuje, hafutse, umuryango urahagera mukumva mufite umutuzo abantu baba bakeneye. Turashima ababitekereje, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu butanga amahirwe ku bikorera bagakora ibintu byiza nk’ibi.”

Ni ishimwe asangiye n’umuganga Dr. Munyaneza Martin, wavuze ko igikorwa nk’iki ari ishema kuri Huye, umujyi ugendwa na benshi barimo n’abasiporutifu.

Ati “Aha ni ahantu utaterwa ipfunwe no kuharangira inshuti yawe y’aho ari ho hose ku Isi, kuko hajyanye n’igihe. Nk’umuntu ukunda siporo, aha waharangira ikipe yose ikaharukira kandi ikanezererwa. Hazafasha benshi basura Huye, ni ikirezi kuri Huye.”

Kenlo Green Resort isanze ibindi bikorwa byakira abantu mu Karere ka Huye bisaga 30, birimo hoteli na moteli hirya no hino mu Mujyi wa Huye.

Kenlo Green Resort yafunguwe ku mugaragaro, ihabwa umukoro wo gutanga serivisi nziza
Kenlo Green Resort iherereye ku i Taba mu Mujyi wa Huye, munsi ya Sitade Huye
Umuyobozi Mukuru wa Kenlo Green Resort, Nyangoma Ernestine, yavuze ko yumva anyuzwe no gushyira itafari mu iterambere ry'Umujyi wa Huye
Nyangoma Ernestine n'umugabo we Niyonzima Albert bashimwe kuba baratekereje ku kubaka hoteli mu Mujyi wa Huye
Nyangoma Ernestine n'umugabo we Niyonzima Albert bashimwe kuba baratekereje ku kubaka hoteli mu Mujyi wa Huye
Abayobozi batandukanye n'abahanzi bari bitabiriye itahwa rya Kenlo Green Resort
Ubwo Kenlo Green Resort yatahwaga, abatumirwa baranezewe, bahiga kuyibera abakiliya b'inkoramutima
Umusizi Rumaga yitabiriye itahwa rya Kenlo Green Resort
Muri Kenlo Green Resort hari ubusitani imiryango yasohokeramo, ikaruhuka
Abakozi bo muri Kenlo Green Resort bahawe impanuro zo kujya batanga serivisi nziza igihe cyose
Umusizi Rumaga yitabiriye itahwa rya Kenlo Green Resort
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abakorera muri Kenlo Green Resort gufata neza ababagana kugira ngo bazabe abakiliya baramba
Abatuye i Huye n'abahagenda bishimiye ko bungutse ahantu hashya heza ho kujya batemberera
Uri mu cyumba ntiyicara ku gitanda gusa, ahubwo aba afite intebe n'akameza ko gushyiraho mudasobwa cyangwa telefone
Imbere mu gikoni muri Kenlo Green Resort
Igikoni cya Kenlo Green Resort gikoreramo abahanga
Aha ni hamwe hari amacumbi y'abagana Kenlo Green Resort ari mu igorofa
Icyumba cyo muri Kenlo Green Resort kiri ku rwego rwo hejuru
Ibyumba byaho biriyubashye
Aho Kenlo Green Resort yubatse huje amahumbezi
Kenlo Green Resort ni hoteli y'abiyubashye
Hari n'ibice biyigize by'igorofa bifite aho kwicara higiye hejuru, hatuma wumva akayaga ka Huye
Iyo witegeye Kenlo Green Resort mu masaha y'ijoro ni uko uba uyibona
Abakozi bo muri Kenlo Green Resort bari ku rwego rw'abo muri hoteli y'inyenyeri enye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages