00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Pariki y’Akagera huzuye hoteli ‘Wilderness Magashi Peninsula’

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 December 2025 saa 01:16
Yasuwe :

Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo cyatangaje hoteli yo ku rwego rwo hejuru yari iri kubakwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera izwi nka Wilderness Magashi Peninsula, yuzuye

Wilderness Magashi Peninsula yubatwe ku mwigimbakirwa w’Ikiyaga cya Rwanyakazinga, giherereye mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera.

Ni igice kizwi cyane kubera kibonekamo inyamaswa nyinshi nk’ingwe, imvubu, ingona, intare, isha, imbogo nyinshi zikunze kuba zigikikije ndetse kikaba ahantu heza h’inyoni nka shoebill, fishing eagle n’izindi nyinshi.

Wilderness Magashi Peninsula ni hoteli nto yateguwe kwakira abashyitsi bagera ku munani gusa. Ifite ahantu ho gusangirira no kuruhukira, gym, n’inzu yihariye (Villa) ifite ibitanda bine, ndetse n’ibyumba bibiri byiza by’abashyitsi.

Ni iya kabiri yubatswe muri aka gace nyuma y’indi yubatswe mu 2019 izwi nka Magashi Camp, byose bigamije kubungabunga ibidukikije kwakira ba mukerarugendo n’ibindi.

Umuyobozi wa Wilderness Rwanda, Manzi Kayihura, yavuze ko iyi hoteli ari ubundi bwiza bwiyongereye ku bwari busanzwe muri iki gice gikunda gusurwa cyane.

Ati “Akagera ni ahantu heza cyane kandi hafite agaciro gakomeye mu kubungabunga ibidukikije. Gutangiza iyi hoteli bigaragaza umuhati ukomeye dufite mu kurengera inyamaswa, gushyigikira imiryango ituriye pariki, no guha abashyitsi serivisi zituma bagira ibihe byiza.”

Igice gisanzwe cy’iyi hoteli n’iyi nzu ya Villa bitandukanyijwe n’intera ya metero ziri hagati ya 150 na 200. Buri cyumba mu bigize Wilderness Magashi Peninsula gifite piscine yacyo.

Inzu yihariye (villa) igizwe n’ibyumba bibiri byo kuryamamo bifite ubwogero bwabyo bwihariye, bihujwe n’ahantu hanini ho kuganirira, aho bafatira amafunguro, igikoni, ndetse na piscine yihariye.

Hari icyumba cya gatatu gifite ubwogero bwacyo, gishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye, nko kuba icyumba cy’abana, ibiro byo gukoreramo cyangwa gym yihariye. Ibi bigaragaza uburyo inzu yateguwe ku buryo ihinduka bitewe n’icyo uyikoresha akeneye.

Abashyitsi kandi bishimira gufatira amafunguro mu nzu yabo, bakagira umuyobozi (guide) wabo bwite, ndetse bakabasha kuba barara ahatari mu nzu ku bitanda byabugenewe bumva amahumbezi y’ikiyaga.

Ibyumba bibiri bitandukanye na byo byubatswe mu buryo umuntu yisanzura. Buri kimwe gifite piscine nto yihariye, kikagira uburi bwo hanze umuntu aho aba yibonera ibidukikije neza (star bed) aho aba anitegeye neza Ikiyaga cya Rwanyakizinga.

Igishushanyo mbonera cya Magashi Peninsula cyakozwe binyuze mu bufatanye bwa Luxury Frontiers yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Artichoke Interior Design yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi hoteli kandi izafasha mu bijyanye no gufasha abaturage mu mishinga itandukanye no kububakira ubushobozi mu bijyanye no kwakira abantu, ubumenyi bwo guteka, kuyobora ba mukerarugendo n’ibindi.

Nk’ubu abakozi bane bo muri Magashi Camp babaye aba mbere mu Rwanda babonye impamyabushobozi zitangwa n’Umuryango wo muri Afurika y’Epfo uteza imbere ibyo kuyobora ba mukerarugendo (Field Guides Association of Southern Africa).

Magashi Peninsula izengurutswe n’Ikiyaga cya Rwanyakazinga n’imisozi ya Mutumba. Itanga amahirwe adasanzwe yo kubona inyamaswa mu bice 10, imibande, ibishanga, imibaya, ibiyaga n’imisozi.

Abashyitsi babona ifunguro ryihariye, abayobora ba mukerarugendo babo bwite, ingendo zo mu mazi ku kiyaga, gufata ibinyobwa nimugoroba ahantu heza, ingendo zo kureba inyamaswa nijoro, kuroba n’ibindi.

Bivugwa ko kurara muri Wilderness Magashi Peninsula ijoro rimwe, igihe wafashe icyumba gisanzwe uzajya wishyura 3000$ (arenga miliyoni 4Frw), mu gihe uwafashe Villa azajya yishyura 12.500$.

Wilderness yubatse iyi hoteli ni ikigo cy’ishoramari gikorerwa mu Rwanda kuva mu 2016. Ni cyo gifite Bisate Lodge yafunguwe mu 2017 mu Karere ka Musanze.

Iki kigo kandi gifite izindi hoteli zikomeye hirya no hino muri Afurika zirimo Mombo yo muri Botswana, Little Kulala yo muri Namibia, Usawa Serengeti yo muri Tanzania na Linkwasha yo muri Zimbabwe.

Muri Nzeri 2025, Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, ryatangaje ko iterambere ry’u Rwanda riri kujyana no kwiyongera k’umubare w’ibyumba by’amahoteli hirya no hino mu gihugu, aho bimaze kugera ku bihumbi 25, intego ikaba ku kongeraho ibindi ibihumbi 10 bitarenze imyaka itanu.

Ibi ni na byo bizafasha u Rwanda kuva kuri miliyoni 647$ yinjijwe mu 2024 mu bukerarugendo akagera kuri miliyari 1,1 Frw bitarenze 2029.

Wilderness Magashi Peninsula ni hoteli nshya igezweho yakira abantu bake cyane
Usura Wilderness Magashi Peninsula anogerwa n'amahumbezi y'Ikiyaga cya Rwanyakizinga
Ahagenewe kota muri Wilderness Magashi Peninsula
Wilderness Magashi Peninsula iherereye hafi y'Ikiyaga cya Rwanyakizinga
Wilderness Magashi Peninsula yubatswe mu buryo burengera ibidukikije
Wilderness Magashi Peninsula yitezweho guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda
Wilderness Magashi Peninsula iherereye ahabarizwa inyamaswa nyinshi muri Pariki y'Akagera
Wilderness Magashi Peninsula yo muri Pariki y'Akagera yaruzuye
Wilderness Magashi Peninsula yagenewe kwakira abantu umunani gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages