Mu Rwanda habarizwa byibuze ibirwa birenga 100, biri ku biyaga 40, bibitse amazi angana na metero kibe miliyari 225,1 bingana na 99,96% by’ububiko bw’amazi yose mu gihe ibiyaga bihangano bingana na 0,04%.
U Rwanda ruzaba rufite Pariki y’Igihugu y’Ibirwa mu 2028 mu kubyaza umusaruro uyu mutungo kamere.
Uretse ibyo abashoramari bamaze kubona ibiyaga by’u Rwanda nk’amahirwe akomeye y’ishoramari aho nk’imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko mu myaka itanu ishize mu nkengero z’ibiyaga hakozwe ishoramari ry’agera kuri miliyoni 106$ mu guteza imbere ubukerarugendo.
Umwe mu babonye ayo mahirwe kare akayabyaza umusaruro ni Murenzi Donatien washoye imari ku Kiyaga cya Muhazi giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu birometero nka 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
IGIHE yasuye uyu rwiyemezamirimo mu rwego rwo kumenyekanisha ishoramari rikomeje gukorwa n’Abanyarwanda baba ab’imbere mu Gihugu cyangwa ababa muri Diaspora.
Muhazi ni ikiyaga kiri ku buso bwa kilometerokare 33, kikagira uburebure bw’ibilometero bigera 60 uvuye mu Burasirazuba bwacyo ugana mu Burengerazuba, ubugari bukaba bwagera ku bilometero bitatu.
Murenzi yashoye imari kuri Muhazi binyuze mu Kigo cy’ubukerarugendo cya Muhazi Beach Resort. Ni ikigo cyatangijwe mu 2003.
Muhazi Beach Resort iri ku gasozi ka Kabale mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muhazi, ku bilometero bine uvuye ku muhanda munini wa Rwamagana-Kayonza-Kigali.
Iri ku buso bwa hegitari zirindwi, ifite ibyumba 63, ikaba ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi neza.
Iyo urebeye kure Muhazi Beach Resort ubona iri ku musozi umeze nk’ikirwa. Ituranye n’uduce nka Murambi w’Inyambo, Gakoni, na Kavumu, imisozi yose ikora ku kiyaga cya Muhazi.
Uretse ibyumba byo kuruhukiramo, ifite n’iby’inama bishobora kwakira abantu bagera kuri 600 hamwe, ikagira ubusitani butoshye kuko buri hafi y’ikiyaga n’iyo ari mu mpeshyi bwo buhora butoshye.
Butatswe n’ibiti bitandukanye birimo Umunyinya, Umuko, n’andi moko atandukanye abereye ijisho, ikagira kandi inyoni z’amako menshi, ubyumva neza iyo ari mu museso.
Mu busitani kandi hari ibikoreshwa mu mikino y’abana. Uhari ashobora gutembera mu bwato.
Kuhakorera siporo na byo ni byiza kubera amahumbezi, umwuka mwiza uhari, hakaba kure y’imyuka yanduye cyane cyane ikomoka ku binyabiziga bikoresha ingufu zikomoka kuri peteroli.
Ku mugoroba na bwo usanga kuri Muhazi Beach Resort hatuje, izuba rikarenga ubireba, ibinezeza abakunda gufata amafoto yo gukoresha mu bihe bitandukanye.
Uyu munsi hitwa Muhazi Beach Resort, ariko mu mateka yaho ni ahantu hari hasanzwe, hakira abayobozi bakuru.
Nyuma haje kugurwa na Murenzi mu 2003, wari wiyemeje gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda rwari rumaze kugirwa umuyonga na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ahantu heza ushobora gusohokana n’umuryango, cyangwa inshuti zawe, mu bihe by’ibiruhuko cyangwa mu mpera z’icyumweru, kuhakorera ubukwe, n’indi minsi mikuru ihuza abo mu miryango.
Mu bice bitatu bigize Muhazi Beach Resort hari ikigizwe n’ibyumba byakira umuryango ugizwe n’abarenze abantu babiri, bifite ibyumba bibiri, ubwogero, uruganiriro n’ibindi nkenerwa. Ushaka kumara ijoro rimwe muri Muhazi Beach Resort ari muri iki cyumba yishyura 100$.
Hari ikindi gice kigizwe n’ibyumba bitandukanye, kimwe na cyo cyakira abantu babiri, aho ugishaka yishyura 50$. Hari ibyumba kandi byakira umuntu umwe agatanga 50$.
Abasuye iyi hoteli bari mu matsinda baba cyangwa Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse muri Diaspora bagabanyirizwa kugeza kuri 30%.
Abandi bantu bagabanyirizwa ibiciro ni abakuze bifuza kuharuhukira cyangwa bari mu biruhuko by’izabukuru.
Undi mwihariko wa Muhazi Beach Resort ni uko ari n’ahantu ushobora kubona amafunguro meza, kuko bafite umurima uhingwamo ibintu bitandukanye nk’imboga n’imbuto. Ushaka ifi na we, arayitumiza bakayiroba ako kanya bakayitunganya akayibona bidatinze.
Muhazi Beach Resort ifite kandi ahantu hatatu hagari ho gukorera ubukwe cyangwa ibindi birori bihuza abantu benshi. Uhitamo hanze ku nkengero z’amazi cyangwa mu byumba bigari byabugenewe.
Muhazi Beach Resort ni hoteli ikoreshwa cyane n’abajya muri Pariki y’Akagera, abakora ingendo bajya muri Tanzania, Uganda bashobora kuharuhukira n’abandi.
Inatanga akazi ku bize iby’amahoteli n’ubukerarugendo kugira ngo batange serivisi basobanukiwe ibyo bakora.
Ubu Murenzi afite gahunda yo kuhazamurira inyenyeri agendeye ku mabwiriza yumvikanyeho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Avuga ko kandi ashyize imbere ibijyanye no gufasha urubyiruko rwize ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, byaba mu kubaha akazi ndetse no kwimenyereza umwuga.
Reba aya mashusho agaragaza ubwiza bwa Muhazi Beach Resort



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!