Nk’ubu mu 2024 amafaranga yoherejwe mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri kuri miliyoni 274$ mu 2020.
Uretse abo kandi hari n’abiyemeje gushora imari mu bikorwa bitandukanye biteza imbere u Rwanda. Abo barimo na Mukarugwiza Drocelle utuye mu Rwanda no mu Budage.
Mukarugwiza yashoye imari mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ahazwi nko mu Gihisi, aho yashinze ‘guest house’ izwi nka ‘Chez Drocella Eglantine Lodge.’
Bimwe mu bikorwa yubatse mu Gihisi harimo n’ikigo cy’amashuri abanza yise Gira Impuhwe Primary School, na Guest House Chez Drocella Eglantine Lodge, yakira abasura Akarere ka Nyanza.
Guest House Chez Drocella Eglantine ifite n’ubusitani bubereye ijisho, inzu zirimo ibyumba byo kuruhukiramo, aho gukorera inama n’ibindi bitandukanye.
Iherereye mu bilometero 100 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hakaba mu bilometero 36 uvuye mu Mujyi wa Huye.
Iyo uhageze wifuza kuhaguma kubera ubwiza buharanga. Ukihagera usanganirwa n’umwuka mwiza uturuka mu biti n’indabyo bihateye, ukabyuka wumva amajwi y’inyoni zikuririmbira.
Wakirizwa kandi amafunguro aturuka mu bihingwa bihingira, wabishaka bakagutembereza ukajya gusura inka, bakakwakiriza amata n’ibindi byinshi byiza bibarizwa i Nyanza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mukarugwiza yavuze ko batangiye kuhakorera mu 1990 we n’umugabo we n’abana babo, bahakorera ibikorwa bitandukanye.
Ati “Icyo gihe twakiraga abana bafite virusi itera Sida kuko batari bafite ubitaho abantu bose babatererana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twahahariye gufasha abarokotse barimo ababyeyi b’abagore n’abakobwa n’abana.”
Mukarugwizwa yavuze ko ubu bahahinduyemo ‘guest house’, bifuza ko yagira uruhare mu gukomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha “n’amashuri y’abana agakomeza kubona ibikoresho bikenerwa buri munsi.”
Mukarugwiza yifuza ko Abanyarwanda bavukiye i Nyanza n’inshuti zabo baba mu mahanga, n’abatuye hirya no hino mu gihugu bahasura, bakirebera imisozi myiza ya Mwima na Mushirarungu.
Ubwiza bwa Guest House Chez Drocella Eglantine Lodge mu mashusho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!