Hari ibice bimwe na bimwe kubireba biba bimeze nk’aho utakiri muri iyi Isi kubera ubwiza bwabyo.
Reka nkwereke ahantu 25 hafite ubwiza butangaje ku Isi bigoye kwizera ko habaho nyamara ari uduce tubaho ku Isi.
Mu Cang Chai
Mu Cang Chai ni akarere ko muri Vietnam abaturage bako biyeguriye guhinga umuceri aho bawuhinga ku misozi bakoresheje amatarasi y’indinganire.
Ubwo buhinzi bwabo bwatumye iyo misozi igira ubwiza budasanzwe bukurura ba mukerarugendo benshi birebera iyo misozi.
Zhangye Danxia Landform
Iyi ni imisozi iri mu gace ka Zhangye, mu Ntara ya Gansu mu Bushinwa, izwi ku izina rya ‘Rainbow Mountains’ kubera amabara atatse iyi misozi.
Iyi misozi yashyizwe mu bice ndangamurage by’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO, kubera ubwiza ifite bwatewe n’imicanga yabaga muri aka gace itukura yagiye ihura n’ibindi binyabutabire, imvura umuyaga n’ibindi bigenda bikora imisozi ifite ubwiza butangaje.
Trolltunga
Aka ni agace kari muri Norvège gakunda gusurwa na ba mukerarugendo bakuruwe n’ibuye ryitwa ‘Troll’s Tongue’ riri hejuru y’Ikiyaga cya Ringedalsvatnet muri metero 700 aho urihagazeho aba yitegeye ubwiza bw’icyo kiyaga ndetse n’imisozi igikikije.
Abraham Lake
Iki ni ikiyaga kiba muri Alberta muri Canada kizwiho kugira ubwiza butangaje buturuka kuri gas methane iba muri iki kiyaga ikora utuntu tumeze nk’utubuye (bubbles) mu bihe by’ubukonje.
Muri ibyo bihe hejuru y’iki kiyaga haba habaye urubura ku buryo kugenda hejuru y’iki kiyaga muri ibyo bihe uba umeze nk’ureba amarebe y’umweru ariko ari munsi y’amazi.
Pariki ya Crystal Ice Cave at Vatnajökull
Ubu ni ubuvumo bwo muri Iceland buri munsi y’urubura abantu bakunda gutembereramo.
Aha ni ahantu ba mukerarugendo bakunda kugenda kugira ngo birebere ubwiza buturuka ku miterere y’ubwo buvumo ndetse n’urumuri ruca muri urwo rubura bituma haba ahantu hatangaje.
Meteora Monasteries
Aka ni agace ko mu Bugiriki k’amateka ashingiye ku myemerere, kagizwe n’inzu zubatse hejuru y’urutare, ahantu ubusanzwe abantu batekereza ko bigoye kuhaba no kuhatura ariko abihayimana bo mu idini rya Orthodox berekanye ko bishoboka.
Aba bihayimana bazubatse ku mabuye maremare cyane kugira ngo bitandukanye n’iby’Isi ndetse bibe uburyo bwo kwirinda umwanzi, ibyaje kurangira zibaye inzu ndangamurage zemejwe na UNESCO.
Petra
Ni agace kari muri Jordanie kashyizwe mu bice ndangamurage na UNESCO kubera ubuhanga bwubakanye inzu ziri muri ako gace gakunzwe kwitwa ‘Rose City’ kubera ibara urutare rwubatsemo aya mazu rufite.
Rose City ni agace kagizwe n’inzu zubatse mu rutare hakoreshejwe ubuhanga budasanzwe bw’abarabu batuye muri aka gace mbere y’ivuka rya yesu.
The Wave, Arizona
Aka ni agace k’ubutayu ko muri Arizona muri Amerika bufite amabara adasanzwe amenyerewe mu butayu. Ni amabara yagiye yikora bitewe n’umuyaga, imvura n’imicanga ibyatumye haba ahantu habereye ijisho.
Preikestolen (Pulpit Rock)
Uyu ni umusozi uri hejuru y’umugezi wa Lysefjord aho uba witegeye ibyiza bigize uwo mugezi, imisozi iwuzengurutse n’ibindi byiza.
Ni umusozi ukunze kugira ba mukerarugendo bakunda guterera imisozi kuko kugera ku gasongero kawo ahazwi nka ‘Pulpit Rock’ bisa n’ibigoye.
Nigardsbreen Ice Glacier
Aka ni agace kari Norvège kazwiho kugira urubura rwinshi ariko rukikijwe n’ikibaya ndetse ushobora no kurugendaho, runafite ubuvumo buto ushobora gusura.
Socotra Island
Iki ni ikirwa cya Yemen kiri mu nyanja y’u Buhinde, gifatwa nk’ahantu higeze gutura ibivejuru (aliens) kubera ibintu byinshi bitangaje biri kuri iki kirwa birimo ibinyabuzima n’ibiti utasanga ahandi ku Isi.
Salar de Uyuni
Aka ni agace gaherereye muri Bolivia kari mu dufite umunyu mwinshi ku Isi, kaba igitangaza mu bihe by’imvura kuko amazi yiretseho akora ikintu kimeze nk’indorerwamo’ ku buryo uheregereye aba abona ari nkaho ibicu biri ku butaka.
Cappadocia
Aka ni agace kari muri Turikiya kakozwe n’iruka ry’ibirunga bikegereye byatumye haboneka amabuye afite imiterere idasanzwe, ndetse abaturage baje kujya batura munsi yayo n’insengero zimwe zisengera munsi yayo.
Glowworm Caves
Ubu ni ubuvumo buherereye muri Nouvelle-Zélande, buzwiho kuba iwabo w’udusimba twa ‘glowworm’ (inyenyeri) tuzwiho kuba twaka, ibituma bugira ubwiza budasanzwe kuko buba bucaniwe n’utwo dusimba.
Pamukkale
Aka ni agace kari muri Turikiya gafite amazi yagiye yikora nk’amaterasi y’indinganire. Azwiho kuba ashyushye, akiza indwara. Uko kwikora nk’amaterasi bituma haba ahantu habereye ijisho ndetse hakunzwe.
Fly Geyser
Aka ni agace kari muri Nevada muri Amerika kari mu duce dutangaje ku Isi kuko ni isoko y’amazi imena ashyushye agenda asiga amabara y’umuhondo, umutuku n’icyatsi aho aciye, ibituma aho iyi soko iri hagira ubwiza buhebuje.
Yellowstone National Park
Iyi ni pariki iri muri Amerika irimo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bitangaje byerekana uburyo Isi iremye bitangaje, nk’umugezi ukikijwe n’umukororombya n’ibindi.
White Desert
Ubu ni ubutayu buri mu Misiri bugizwe n’amabuye akoze mu mucanga w’umweru akoze mu buryo butangaje. Agenda akorwa n’umuyaga kugeza akoze ikintu kimeze nk’inkingi ihagaze ukwayo.
Lofoten Islands
Ibi ni ibirwa biri muri Norvège bituma witegera ubwiza bw’ibiyaga biriyo ndetse mu gihe cya nijoro ibi biyaga bigira ishusho idasanzwe mu kirere mu buryo bubireye ijisho.
Santuario Madonna della Corona Monastery
Aka ni agace kariho inzu z’abihayimana zubatse mu buryo butangaje kuko zimeze nk’izubatse ku misozi ihanamye ubusanzwe igoye kuyiruri.
Antelope Canyon
Aka ni agace kari mu butayu bwo muri Arizona kagizwe n’ubuvumo bwaciwe z’amazi yagiye aca inzira muri ubwo butayo ibyatumye izo nzira zigira ubwiza budasanzwe n’amabara menshi.
Plitvice Lakes National Park
Iyi ni pariki iri muri Croatia igizwe n’ibiyaga 16 byakozwe n’amasoko y’amazi aturuka mu misozi ikikijwe n’ibyo biyaga. Ni ahantu habereye ijisho kuko ibyo biyaga byose bisa n’ibyegeranye ndetse n’ayo masoko uba uyareba ari hamwe.
Banff National Park
Iyi ni pariki iri muri Canada izwiho kugira ikiyaga cyiza gikikijwe n’imisozi y’urubura ndetse icyo kiyaga cyizwi nk’iwabo w’utunyamasyo dutandukanye.
Benagil Sea Cave
Ubu ni ubuvumo buri muri Portugal ku nkombe za Algarve ku nyanja ya Benagil. Ni ubuvumo bunini, budatwikiriye hejuru butangaje kubera ko hari igice cyabwo gikora mu mazi.
Dolomites
Aka ni agace kari mu Butaliyani kagizwe n’imisozi miremire n’ibibaya bitatswe n’ubusitani n’ibiturage byiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!