00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisate Eco Lodge muri hoteli 56 nshya nziza ku Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 March 2018 saa 08:17
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atandatu ifunguwe ku mugaragaro, Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda, yashyizwe ku rutonde rwa hoteli 56 nshya nziza ku Isi.

Uru rutonde ngarukamwaka rwakozwe n’urubuga Travel+Leisure rwandika amakuru arebana n’ubukerarugendo, rugaragaraho hoteli ziri hirya no hino ku Isi zubatse mu buryo bwihariye.

Bisate Eco Lodge yatashywe na Perezida Paul Kagame tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris. Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Bisate Lodge ifite ibyumba bitandatu bigiye biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

Imiterere yaho ituma ba mukerarugendo bizihirwa no kuharara kuko kugeza ubu ibyumba byayo byamaze gufatwa (booked) kugeza mu 2019 nk’uko byigeze gutangazwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney. Mu bituma abashyitsi bahakunda harimo ingagi, ubwiza bw’ibirunga baba bitegeye ndetse na serivisi nziza zihatangirwa.

Umuhate w’u Rwanda utangiye gutanga umusaruro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) kivuga ko gufungura Bisate Eco Lodge ari ikimenyetso ko umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga ibikorwa bikurura ba mukerarugendo, amabwiriza yorohereza ishoramari ndetse na politiki iharanira impinduka nziza byatangiye gutanga umusaruro.

Kuba kandi iyi hoteli igenewe kwakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru bifuza kugirira ibihe byiza muri Pariki y’Ibirunga, ihorana abashyitsi bishyura amafaranga abarirwa muri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bishimangira ko hari byinshi byisumbuye igihugu cyasangiza abaturutse mu mahanga.

RDB kandi igaragaraza ko kuza muri hoteli nshya nziza ku Isi kwa Bisate Eco Lodge, byerekana ko gahunda y’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa, igenda ikurura abasobanukiwe iby’amahoteli ku Isi.

Ibi kandi binatanga umusaruro mu bijyanye n’icyo ubukerarugendo bwinjiriza igihugu kuko nk’uko bigaragarazwa na RDB mu myaka itandatu ishize u Rwanda rwakubye kabiri inyungu ruvanamo aho yavuye kuri miliyoni 200$ mu 2010 igera kuri miliyoni 404$ mu 2016.

Uretse Bisate Eco Lodge, u Rwanda rufite n’izindi hoteli zubatswe mu buryo bugabanya ingaruka mbi ku bidukikije zigera ku 10 zirimo nka Inzu Logde iri mu Karere ka Rubavu, intego akaba ari ukubaka izindi nyinshi.

Uru rutonde rwa hoteli nshya nziza zigiye zifite umwihariko mu myubakire, aho zubatse, ndetse na serivisi zitanga runagaragaraho izindi nyinshi zo muri Afurika zirimo One&Only Le Saint Gerán iherereye mu Birwa bya Maurice, Silo Hotel yo muri Afurika y’Epfo, Asilia Jabali Ridge yo muri Tanzania n’izindi.

Ibyumba bya Bisate Eco Lodge biteretse mu ishyamba hagati ndetse bisakajwe ibyatsi
Iyo uri ahubatse Bisate Eco Logde uba witegeye ibirunga birimo Bisoke, Kalisimbi na Mikeno
Yubatswe hagendewe ku miterere y'Ingoro y'Umwami iherereye i Nyanza mu Majyepfo
Perezida Kagame yafunguye Bisate Eco Logde tariki ya 1 Nzeri 2017, umuhango wahuriranye n'Umunsi wo Kwita Izina
Perezida Kagame aganira n'umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura iyi hoteli

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages