00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amwe mu mazina ya hoteli zikomeye mu Rwanda yaje mu myanya ya mbere ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 July 2020 saa 07:09
Yasuwe :

Kuva mu myaka mike ishize, amazina akomeye mu by’amahoteli akomeje gutaha mu rw’imisozi igihumbi, ari nako rukomeza kwakira abashyitsi bo ku rwego rwo hejuru, bakakirirwa ahantu habateye ishema, hahuye n’icyubahiro cyabo.

Ku wa atatu ubwo hatangazwaga amazina 25 akomeye kurusha andi y’amahoteli ku Isi (hotel brands), hagaragayemo amwe muri yo nka Marriott na One & Only yamaze gushinga imizi mu Rwanda, bishimagira icyerekezo cy’igihugu mu kuba igicumbi cy’inama n’ibikorwa byo kwakira abantu.

Ni urutonde rwakozwe nyuma y’igenzura ryiswe 2020 World’s Best Awards Survey, ryateguwe na Travel + Leisure. Abasomyi banyura ku rubuga rw’icyo kigo basabwe gutanga amanota ku bigo byari byatoranyijwe, kuva muri Mutarama kugeza ku wa 2 Werurwe, mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 gituma ibikorwa byinshi bifungwa.

Mu bigo byaje mu mazina 25 ya mbere mu mahoteli ku Isi, harimo One & Only Resorts iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 94.22 ku ijana.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga hashibutse inyubako nshya y’agatangaza, One&Only Gorilla’s Nest, yubatse mu Kinigi mu ishyamba ry’inturusu, ahantu hitegeye ibyiza by’ibirunga by’u Rwanda. Yubatswe nyuma y’indi imaze igihe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

One & Only Gorilla’s Nest ifite ibyumba 14 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo. Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni. Izi nyubako kandi zigizwe n’igice kinini cy’ibirahuri, ku buryo umuntu abasha kwitegereza ibyiza bitatse amajyaruguru y’u Rwanda.

One&Only Gorilla’s Nest, ni imwe muri hoteli zifite inyenyeri eshanu zibarizwa muri Musanze

Yubatswe mu biti mo hagati ku buryo buri nzu iteretse ku byuma bishinze, aho nibura bibarwa ko inzu imwe yagiye itwara miliyoni imwe y’amadolari ngo yubakwe.

One & Only Nyungwe House ifite ubwiza budasanzwe

Mu yandi mazina agaragara muri 25 ya mbere ku Isi mu mahoteli, harimo abiri ahurira mu rwunge rw’amahoteli rwa Marriott International ifite Kigali Marriott Hotel, ari yo The Luxury Collection iza ku mwanya wa 18 n’amanota 90.69 na St. Regis iza ku mwanya wa 22 n’amanta 89.88.

Mu 2016 nibwo u Rwanda rwahaye ikaze Marriott Hotel, hoteli y’inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 254 birimo n’icyo ku rwego rw’abaperezida. Niyo hoteli yayo ya kabiri yari ifunguwe ku mugabane wa Afurika nyuma y’iyo mu Misiri.

Muri rusange iyi hoteli igizwe n’inyubako umunani zigerekeranye, ikagira ibyumba 229 n’icyo twagereranya n’inzu mu yindi cyangwa suite 25, ziri mu rwego rwo hejuru ku buryo umuntu aba yisanzuye, afite ibyangombwa nkenerwa byose imbere ye. Ifite kandi ahantu 14 hatandukanye hashobora kubera inama.

Hotel Marriott iri muri nke u Rwanda rufite zubatse izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga

Ikindi kigo kiri muri uru rwego ni Four Seasons Hotels & Resorts, yo mu mazina 25 iza ku mwanya wa 19 n’amanota 90.57.

Muri ibi bihembo byatanzwe, uretse kureba amazina (brands) ya hotel ukareba kuri hotel ku giti cyayo, Bisate Lodge yaje muri hotel 100 za mbere ku Isi, iza ku mwanya wa 57 ku rutonde ruyobowe na Capella Ubud yo mu mujyi wa Bali muri Indonesia.

Bisate Lodge ni inyubako y’ikigo Wilderness Safari yubatswe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ifite ibyumba bitandatu buri kimwe kiri ukwacyo, bishobora kwakira abantu byaba mu buryo bw’umuntu ukeneye kurara wenyine, kurarana n’undi cyangwa guhabwa ibitanda bibiri.

Bisate Lodge yubatswe mu buryo butangaza abanyamahanga bahasura

Kuharara umuntu yishyura bitewe n’ibihe ndetse no kuba aherekejwe cyangwa ari wenyine. Nk’urugero uwajya kurara muri Bisate Logde hagati ya tariki 1 Kamena 2020 na tariki 15 Ukwakira 2020, byamusaba kwitwaza US$2.300 ku bararana na $1150 ku muntu umwe. Gusa ashobora no kugabanuka ku mpamvu zitandukanye.

Bisate Lodge yatashywe ku wa 1 Nzeri 2017, mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Ikigo Wilderness Safaris gifite ibikorwa mu Rwanda kandi cyaje ku mwanya wa cumi mu bikomeye mu kwakira ba mukerarugendo basura ibice bitandukanye mu buryo buzwi nka ‘safari’, nk’ikimenyetso cy’uburyo iki kigo gikomeje kubaka izina mu guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika.

Mu bikorwa ifite mu Rwanda harimo Bisate Lodge yo mu birunga na Magashi yo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Ifite kandi ibikorwa muri Botswana, Namibia, Zambia na Zimbabwe.

Muri Magashi ushobora kuhasanga ubwato bugufasha gutembera mu mazi

Ibigo byaje mu myanya ya mbere byaje kugira ibyo bihurizaho, nko kuba usanga bidafite ubuso bunini butuma byakira abantu benshi, ahubwo usanga bifite abakozi b’inzobere ku buryo baba bazi neza umuntu bakiriye, bakamutegurira urugendo rwuje ibimunezeza.

Ku bantu batekereza safari, ahanini ikibaza mu mutwe ni ukwitegereza inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi mu mashyamba n’ibiyaga bya Afurika. Izo ni Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo, ariko binyuze mu iterambere ry’ubukerarugendo, byarenze ibyo kuko nk’abasura u Rwanda hiyongeraho ingagi zitaba ahandi ku Isi, zisurwa cyane muri iki gihugu.

Muri hoteli 100 za mbere ku Isi, Bisate Lodge iri ku mwanya wa 57 isangiye n’izindi hotel zirimo The Reverie Saigon yo mu mujyi wa Ho Chi Minh muri Vietnam, The Silo yo muri Cape Town muri Afurika y’Epfo, Singita Sabi Sand yo muri Sabi Sand Game Reserve muri Afurika y’Epfo, Florblanca Resort yo muri Playa Santa Teresa muri Costa Rica na Sonnenalp Hotel yo mu gace ka Vail muri Colorado.

Amazina 25 ya mbere akomeye mu mahoteli ku Isi

1. The Leela Palaces, Hotels and Resorts

The Leela Palaces Hotels and Resorts

2. Capella Hotels & Resorts

Capella Hotels Resorts

3. Oberoi Hotels & Resorts

Oberoi Hotels Resorts

4. Red Carnation Hotel Collection

Red Carnation Hotel Collection

5. One&Only Resorts

One & Only Resorts

6. Aman

Aman

7. Six Senses Hotels Resorts Spas

Six Senses Hotels Resorts Spas

8. Taj Hotels Palaces Resorts Safaris

Taj Hotels Palaces Resorts Safaris

9. Anantara Hotels, Resorts & Spas

Anantara Hotels Resorts Spas

10. Rocco Forte Hotels

Rocco Forte Hotels

11. Belmond

Belmond

12. Inkaterra Hotels
img404035|center>
13. The Peninsula Hotels

The Peninsula Hotels

14. Sofitel Legend

Sofitel Legend

15. Mandarin Oriental

Mandarin Oriental

16. Rosewood Hotels & Resorts

Rosewood Hotels Resorts

17. Auberge Resorts Collection

Auberge Resorts Collection

18. The Luxury Collection

The Luxury Collection

19. Four Seasons Hotels & Resorts

Four Seasons Hotels Resorts

20. Montage Hotels & Resorts

Montage Hotels Resorts

21. Waldorf Astoria Hotels & Resorts

Waldorf Astoria Hotels Resorts

22. St. Regis

St Regis

23. Hyatt Ziva

Hyatt Ziva

24. Langham Hotels & Resorts

Langham Hotels Resorts

25. Shangri-La Hotels & Resorts

Shangri La Hotels Resorts

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages