Icyanya cy’ubukerarugendo cya Kitabi, cyemejwe ndetse kinatangazwa mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2026, ubwo hatangazwaga igishushanyombonera cy’imiturire cy’Akarere ka Nyamagabe.
Iki gikorwa gifatwa nk’intambwe y’ingenzi mu gushyira ku murongo gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere no gukurura ishoramari mu Karere ka Nyamagabe, dore ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ari ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo benshi.
Ubusanzwe i Nyamagabe ntihabarizwaga amahoteli, kuko n’ahari ntahambaye, ku buryo abashyitsi bahasuraga abenshi bahitamo kujya kurara mu Karere ka Huye no mu bindi bice bya kure, bikagira uruhare mu idindira ry’iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko ishyirwa ahagaragara ry’iki gishushanyombonera cyahise kigena ku Kitabi nk’ahantu hagenewe amahoteli, kandi bizeye ko bizazamura aka gace, bikazatuma abasura Nyamagabe bahatinda, bakahasiga n’agatubutse.
Ati “Ibi bizatuma tubona abashoramari baza kubaka hoteli ku Kitabi, bitume uwinjiye cyangwa usohotse muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, abona aho yiyakirira, cyangwa aruhukira kandi habereye, binazane amafaranga.”
Yavuze ko hari bamwe mu bashoramari batangiye kuhabenguka, nubwo bitarafata umurongo uhamye w’ibikorwa bifatika bazahakorera, ariko icyizere gihari.
Maniragaba Yves uyobora ba mukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe, yavuze ko iyi gahunda bayitezeho byinshi mu iterambere ry’ubukerarugendo i Nyamagabe.
Ati ‘‘Bizafasha cyane kubera ko hazabaho kwiyongera kw’ibikorwaremezo cyane cyane inyubako za hoteli, bityo byongere abahasura. Bizanongera imirimo muri aka gace, binaheshe agaciro ibikorwa by’ubukorikori n’ubuhinzi bwa Nyamagabe, ndetse habeho n’ihangana ryiza ku mahoteli bitume habaho imitangire myiza ya serivisi ku bahagenda.’’
Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’inzobere mu bukerarugendo, cyane ubwibanda kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Dr. Imanishimwe Ange, yabwiye IGIHE ko kwemeza iki gishushanyombonera bikwiye no kujyana no gukora ibikorwa bifatika muri pariki bizakurura ba mukerarugendo.
Yagaragaje ko kugeza ubu, ubona imbaraga zo gutunganya Pariki ngo ibe ahantu hasurwa zari ziganje mu Karere ka Nyamasheke, aho usanga mu tundi turere dukora kuri Nyungwe ibikorwa byarashyizwemo intege nke.
Ati “Hari hagikenewe gushyira imbaraga mu burasirazuba bwa Nyungwe, ari ho muri Nyamagabe ku mwinjiriro wa Nyungwe. Ubona abasura Nyungwe benshi baba baturutse i Kigali, ariko ugasanga bose bahise bajya i Gisakura muri Nyamasheke, kuko ari ho haba hatunganyije.’’
Kitabi ni kamwe mu duce twakabaye tugira amahirwe yihariye bitewe no kuba kegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ifatwa nk’imwe mu pariki zikomeye mu Rwanda kubera urusobe rw’ibinyabuzima, inyoni n’inyamaswa zitandukanye, ndetse n’ibikorwaremezo bikurura ba mukerarugendo birimo ikiraro cyo mu kirere (Canopy Walk) n’inzira nyinshi zikoreshwa mu bukerarugendo, n’ibindi.
Pariki ya Nyungwe yashyizwe mu Murage w’Isi na UNESCO muri Nzeri 2023, iri ku buso bwa hegitari 101.900 aho irimo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyoni 322, indabo z’amoko 200 (Orchidées), ibiguruka byo mu bwoko bw’ibinyugunyugu biri mu moko arenga 300 n’ibindi, bituma abayituriye ibabikiye ubukungu bwinshi bujyanye no kuyisura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!