00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe y’ishoramari aboneka muri Kigali mu rwego rw’ubukerarugendo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 May 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Kigali ikomeje kuba umwe mu mijyi iri gutera imbere by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ibikorwaremezo bikomeje kubakwa, umutekano, isuku n’imiyoborere myiza bikarushaho gukura ari na ko abashoramari banyuranye batakizuyaza kuhashora agatubutse.

Uretse kuba ari Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali ni n’ihuriro ry’ubucuruzi, ubukerarugendo n’udushya mu ikoranabuhanga.

Uyu mujyi wagiye ushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, gutunganya imihanda, inyubako z’ubucuruzi no kubaka ibikorwa remezo bifasha abashoramari gukora neza kandi mu buryo burambye. Ibi byose byatumye Kigali iba ahantu heza ho gushora imari mu nzego zitandukanye.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzengo zikomeye kandi zifite amahirwe menshi yo gushorwamo imari muri uyu mujyi utangarirwa na benshi kubera isuku iharangwa.

Umujyi Kigali wakira abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, baba abitabira inama zitandukanye zibera mu Rwanda, ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa no gusura ibyiza nyaburanga.

Muri iyi nkuru turagusangiza amwe mu mahirwe y’ishoramari aboneka mu bukerarugendo mu Mujyi wa Kigali.

Ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije

Kimwe mu bikorwa byashyizwemo imbaraga mu myaka 10 ishize muri Kigali ni ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije. Mu by’ingenzi byakozwe muri iyi gahunda harimo gutunganya ibishanga biri mu Mujyi wa Kigali bigahindurwamo ahantu nyaburanga kandi hanifashishwa mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi.

Ibi bitanga amahirwe y’ishoramari ataboneka henshi mu bukerarugendo.

Urugero rwiza rw’ibi ni Pariki y’Ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije ya Nyandungu. Ahari iyi pariki kuri ubu, hahoze ari igishanga cyari cyarangiritse ariko kiza gutunganywamo ahantu nyaburanga ku buryo uyu munsi hashobora kuboneka n’andi mahirwe y’ishoramari biturutse ku mibare y’abahasura.

Itunganywa ry’igishanga cya Nyandungu ryabaye ikimenyetso ko ibishanga mu mijyi bishobora guhindurwamo ahantu hakurura abantu nk’uko byagaragajwe na raporo ya Tripadvisor igaragaza ahantu heza ho gusura. Iyi raporo yashyize iyi pariki mu 10% by’ahantu heza umuntu ashobora gusura ku Isi muri 2025.

Hari ibindi bishanga byo muri uyu mujyi biri gutungwanywa kugira ngo bikomeze guhindurwamo ahantu nyaburanga. Ibyo ni Gikondo, Rwampara, Nyabugogo, Rugenge-Rwintare na Kibumba. Byose bitanga amahirwe ku bashaka gushora imari.

Pariki y’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije ya Nyandungu ubu yahindutse icyerekezo cya benshi bashaka kuruhuka no kwishimisha
Igishanga cya Gakinjiro gishobora kwifashishwa n'abashaka gushora imari mu Mujyi wa Kigali
Pariki ya Nyandungu yahinduye ubuzima mu Mujyi wa Kigali

Ubukerarugendo bushingiye ku nama

Ikindi umuntu adashobora kurenza ingohe, ni uburyo Kigali imaze kumenyekana nk’umujyi mwiza wo kwakiriramo inama mpuzamahanga.

Mu bihe bitandukanye, Umujyi wa Kigali wagiye wakira inama n’ibikorwa bikomeye byitabirwa n’abantu benshi baturutse mu mpande zose z’isi. Aha twavuga nk’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, Women Deliver, World Economic Forum on Africa, International Conference on AIDS and STIs in Africa (ICASA), na Global AI Summit on Africa.

Ntitwarenza ingohe kandi ko ku wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Iyi na yo yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byose bitanga amahirwe y’ishoramari yihariye mu bikorwaremezo bikoreshwa mu kwakira inama zitandukanye.

Inyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) ni imwe mu zimaze kuba ikimenyabose n’ikirango cy’igihugu, ikaba n’urugero rwiza rw’igikorwa remezo cy’umwihariko mu kubaka ubushobozi bwo kwakira inama ziri ku rwego mpuzamahanga.

Ubukerarugendo bushingiye kuri siporo n’imyidagaduro

Kigali yacu ntiyasigaye inyuma mu mikino n’imyidagaduro. Mu bihe bitandukanye, hagiye hubakwa ibikorwaremezo bigamije gufasha mu iterambere rya siporo n’imyidagaduro, kwakira amarushanwa atandukanye, haba ku babigize umwuga ndetse n’ababikora nk’uburyo bwo kwishimisha.

Amarushanwa atandukanye ya Siporo u Rwanda rwagiye rwakira ni ikimenyetso cy’umusaruro wavuye mu bikorwa byo guteza imbere imyidagaduro n’imikino. Amwe muri aya marushanwa ni nka FIFA Series, UCI Road World Championships, Basketball Africa League (BAL) n’andi atandukanye yagiye abera muri Kigali.

Bimwe mu bikorwa remezo byubatswe muri iyi gahunda ni nka Sitade Amahoro ivuguruye, BK Arena, Zaria Court, Nyarutarama Golf Course n’ibindi.

Iki cyiciro na cyo ni kimwe mu bishingiyeho ubukerarugendo muri Kigali kandi kikabonekamo n’amahirwe y’ishoramari menshi.

Umujyi wa Kigali ukomeje kuba igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro

Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka

Umuco ni kimwe mu bikurura abantu benshi basura u Rwanda. Kigali yacu igira uruhare runini mu guteza imbere no kumenyekanisha umuco Nyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi n’umuco.

Binyuze mu gutegura ibitaramo ndangamuco, guteza imbere ubuhanzi ubugeni n’ubukorikori, Kigali ibonekamo amahirwe menshi y’ishoramari mu bukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Kigali Cultural Village n’Inzu Ndangamateka yitiriwe Kandt ni hamwe mu hashobora gukorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Kigali Cultural Village ifite umwihariko ko ari ahantu hashobora gukorerwa ibikorwa bindi bitandukanye birimo imurikagurisha ry’umuco, ibitaramo, inama n’ibindi.

Ingoro y'amateka n'umuco ya Richard Kandt ni hamwe mu habumbatiye amateka mu mujyi wa Kigali

Kuki wahitamo gushora imari muri Kigali?

Kigali ni Umujyi utekanye, ufite isuku, amategeko yorohereza ishoramari ndetse n’ubuyobozi bushyira imbere iterambere rirambye. U Rwanda kandi rwagiye rushyira imbere koroshya uburyo bwo gutangiza ubucuruzi no gushyigikira abashoramari.

Abashora imari bahitamo Kigali, bungukira ku isoko rikura vuba, abaturage bafite icyizere cy’ahazaza, ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi n’ubucuruzi kandi n’icyerekezo cy’iterambere rirambye ry’igihugu.

Mu gihe Kigali ikomeje urugendo rw’iterambere no gushyiraho uburyo bworoshya ishoramari, abashoramari ni abafatanyabikorwa b’ingenzi muri uru rugendo.

Kigali ni icyerekezo cyiza ku muntu wese wifuza gushora imari ahunguka by’umwihariko mu rwego rw’ubukerarugendo.

Umujyi wa Kigali wakira ibikorwa bya siporo bitandukanye birimo no gusiganwa ku maguru
Imiturirwa ikomeje kuzamurwa ubutitsa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Mu gishanga cyo mu Gakinjiro uzahagera mu gihe kiri imbere ntazamenya ko ari ho yari asanzwe azi
Nyabugogo na yo ntiyasigaye inyuma mu bikorwa bigamije kurushaho kurimbisha umujyi
Igishanga cya Rwampara na cyo kiri mu byatunganyijwe ngo birusheho gutanga umwuka mwiza muri Kigali no kongera umubare w'abahakorera ubukerarugendo
Kigali iri mu mijyi ishyira imbere gahunda yo kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages