Bigusaba kuruhuka mu mpera z’icyumweru, kandi buryo uburyo bwiza bwabyo si ukuryama nk’uko bamwe bajya babyibeshyaho. Gutembera, kwicara ahantu hatuje ukitekerezaho bigufasha guhindura ibitekerezo kurushaho.
Ni yo mpamvu ugomba kumenya ahantu heza wasura cyangwa se wasohokera muri weekend ukagabanya stress y’imibyizi. Niba uri kwibaza ahantu aho wasohokera muri weekend hamwe n’umuryango, inshuti cyangwa umukunzi, wagerageza aha:
Inzora Rooftop Café
Niba ushaka ahantu wajya kuruhukira wenyine, ugasoma igitabo uri kunywa ikawa, ureba hirya no hino muri Kigali, Inzora Rooftop Café yaba amahitamo meza.
Inzora iherereye ku Kacyiru mu Ikirezi Bookstore, ni ahantu heza ku bakunda gusoma ibitabo. Menu yabo iba ikubiyemo amafunguro agenewe abadakunda inyama (Vegetarian food) nubwo abazirya nabo batibagiranye.
Gate 10
Iyo usohokanye n’umuntu bwa mbere cyane cyane mutaziranye, hari igihe mushobora kubura ingingo muganira. Biba byiza kujya ahantu hari ibintu byabaha icyo muganira ku buryo bworoshye.
Gate 10 rero ni amahitamon meza. Iyi restaurant iherereye ku Kimihurura. Iyo uhageze usanganirwa n’imitako ifite igisobanuro gikomeye mu mateka.
Saray Spa
Waba ushaka massage, ibishashara cyangwa kwita ku ruhu rwo mu maso? Muri iyi Spa iba muri Kigali Marriott Hotel ushobora kubibona byose ukaruhuka nyuma y’akazi kenshi.
Massage ifasha umuntu kuruhura umubiri, nta mpamvu yo kuba ufite imyaka 30 ariko umuntu yakubona akagira ngo uri umusaza wa 50 kubera iminkanyari igutamirije mu gahanga!
Ibiciro byo muri Saray Spa bijyana n’icyo ushaka. Ntabwo ari ahantu ho kwisukirwa na buri wese mu biciro, gusa wagerageza nibura inshuro imwe.
Brachetto
Niba uri umukunzi wa Vino, wagerageza Brachetto, iherereye ku Kacyiru.
Brachetto ni restaurant y’Abataliyani ikora ibintu bigezweho kandi bikoranye ubuhanga.
Bafite Vino nyinshi zituruka mu Butaliyani, u Bufaransa n’izo muri Afuruka y’Epfo. Ni ahantu heza wasohokanira n’inshuti zawe ariko uzibuke kwitwaza menshi kuko ntihorohera ikofi.
Inema Art Center
Niba ushaka gusura ahantu muri weekend ukareba ibikorwa by’ubugeni, Inema Art Center hakunezeza.
Inema Art Center iherereye ku Kacyiru. Uhasanga ibikorwa bitandukanye nko gushushanya, Gallery, wakora Yoga kandi ukanezezwa n’ababyinnyi baho. Ushobora kuhasura uri kumwe n’inshuti, umugabo cyangwa umugore wawe cyangwa n’umukunzi wawe.
Spiderman Game Center
Abana muri iyi minsi bakunze cyane Spiderman, nibakubwira ko bashaka gusohoka uzabajyane kuri Spiderman Game Center i Masaka.
Ntihahenze kandi hari imikino myinshi ishimisha abana. Bajya bavuga ngo “iyo umwana yishimye n’umubyeyi aba yishimye”.
Kigali Golf Resort And Villas
Niba ukunda umukino wa golf cyangwa se ukaba utaranawukina, muri iyi weekend uzasure Kigali Golf Resort and Villas iherereye i Nyarutarama.
Ni ahantu heza kandi hari amahumbezi. Ushobora kwiyandikisha ukajya ujyayo igihe uboneye umwanya. Byagufasha kandi kwiyungura ubumenyi muri uyu mukino no kumenya n’abantu bashya.
Weekend yatangiye, kora budget uhamagare inshuti mugire ibihe byiza uko mwifashe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!