00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazitabira CHOGM bazayiganura! Twinjirane mu bwiza bwa Pariki ya Nyandungu (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 4 June 2022 saa 07:24
Yasuwe :

Mu myaka nk’itanu ishize, uwageraga i Nyandungu yahabonaga igishanga gishaje, kidafite ubuzima ahubwo gishobora gushyira mu kaga abagituriye n’abagikoresha.

Icyo gihe cyakorerwagamo ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo yaragirwagamo ndetse hari abagikoreshaga nk’ikimoteri cyo kumenamo imyanda, bigatuma cyangirika. Uko gufatwa nabi kwatumye cyibasirwa n’imyuzure y’amazi ava ku misozi igikikije arimo ay’imvura n’ava n’abaturage.

Igishanga cya Nyandungu kiri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro. Kiri hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15, ni ku buso bwa hegitari 121.

Ku muntu uhaheruka nko mu 2018, ubu ahageze yatungurwa. Ha handi hatagendwaga, hatabonekaga inyamaswa nk’inyoni n’izindi, ubu hahinduwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].

Iyi pariki igizwe n’ibice [sectors] bitanu birimo icya mbere n’icya kabiri bigizwe n’icyo wakwita ko ari ahantu hakiri igishanga, ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi y’ibirohwa ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyiriweho inzira ababiganamo banyuramo.

Imirimo ya nyuma yo guhindura iki gishanga mo pariki yararangiye ndetse haritegurwa no gutangira kubaka uruzitiro rugendanye n’imiterere yayo yo kutangiza ibidukikije.

Biteganyijwe ko Pariki ya Nyandungu izafungurirwa abantu bose, bakayisura muri uku kwezi uhereye ku bashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Uyu mushinga ni umwe mu ikomeye yatangirijwemo isuzuma muri Kigali hagamijwe kureba uko ibishanga byabyazwa umusaruro ndetse bigahindurwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira nyuma yo kuva ku kazi k’ingume.

Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu no kukigarurira ubuzima ndetse gitangira gutunganywa mu 2016.

Iyo mirimo yagombaga gusozwa mu 2020 mu byiciro bibiri ariko idindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere n’icyorezo cya COVID-19.

  Uwinjiye abanza guhabwa amabwiriza amugenga…

Ugeze muri Pariki y’Ubukerarugendo abanza kunyura ahatangirwa amakuru. Aha ni ho ahabwa ishusho yayo, ibice biyigize n’ibyo kwitwaza mu gihe asura. Hari nk’aho akenera inkweto za bote zishobora kumufasha kuko hari amazi agenda asigara mu nzira ku buryo bisaba uhanyura kuba yikwije.

Ukiva aha ahita afata inzira igana mu Gice cya Gatatu, cyo kimwe n’icya Kane n’icya Gatanu, bifite ibyo bihuriyeho.

Buri gice gifite inzira ebyiri ku mukandara wacyo zirimo izajya ikoreshwa n’abazenguruka pariki n’amaguru n’abatembera bakoresheje igare. Buri nzira muri zo yahawe izina riyiranga ku buryo umuntu abaye ari mu Gice cya Kane ashobora kubwira uri mu cya Gatatu agace arimo, bikamworohera kumugeramo.

Buri yose yubakishijwe amakoro yo mu Birunga, ndetse mu Gice cya Gatatu zikikijwe n’imigano yavanywe mu Bushinwa, itanga amahuhwezi.

Ibi bice byose kandi bifite ibiyaga bihangano [biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892], abantu bashobora kuruhukira impande zabyo kuko hatewe udutebe dutuma ababishaka bicara bakarambya, bareba inyoni zitambuka hafi aho cyangwa se baroba kuko hari ibifite amafi.

Ni nako bimeze ku kubona aho kuruhukira, kuko hagenwe intebe ku buryo unaniwe ashobora kwicara, akaba yanaganira n’uwo bari kumwe, nta nkomyi.

IGIHE yamenye ko hatekerejwe ko abahasuye bashobora kuzashyirirwaho uburyo bwo kuzajya baroba amafi mu buryo bwo kwishimisha.

  Ibidukikije bibungabunzwe neza, inyungu ku bukerarugendo

Uyu mushinga witezweho kuba icyitegererezo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibimera n’inyamaswa ariko bikanaharura inzira yo kwinjiza amadevise avuye mu bukerarugendo.

Muri Pariki ya Nyandungu hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Aha hantu hitezweho kuzajya hakorerwa ingendo nyobokamana, abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakaba bahasura bakamenya ayo mateka y’ibyahabereye.

Muri aka gace kandi Kiliziya yatangaje ko iteganya kuzahashyira ‘Chapelle’, ku buryo abahasura bajya bahasengera.

Ahari ubu busitani ni munsi neza n’ahari ikimenyetso cy’ishusho ya Papa ubwo yari mu Rwanda ku wa 7-9 Nzeri 1990. Amakuru avuga ko ari ho yambariye mbere yo gusoma misa.

Abasuye iyi pariki kandi bazashobora kubona serivisi zitandukanye nk’ibyo gufungura kuko hari restaurant, izajya ifasha abantu bahatembereye kuticwa n’inyota n’inzara.

  Umusanzu ku bushakashatsi ku bimera

Imwe mu nyungu yitezwe kuri Pariki ya Nyandungu ni ukorohereza abakora ubushakashatsi kubona amakuru y’ibanze ajyanye n’imiti gakondo yakoreshwaga hambere.

Muri Nyandungu habarurwa ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi cyangwa kubireba.

Ibi byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo biri ahiswe ‘Medicinal Garden’, ni ukuvuga ‘Ubusitani bw’Imiti gakondo’.

Aha habarizwamo amoko 50 yabyo; arimo “Umurinzi”, “Umuko”, “Umunzenze”, “Umukuzanyana”, “Igikakarubamba”, “Umuhe”, “Umusasa”, “Intobo”, “Umuraganyina”, “Umutarishonga”, “Umukorokombe” n’indi.

Byashyizwemo hagamijwe kwigisha no kuba byakwifashishwa mu nganda zikora imiti.

Muri iyi Pariki harimo ubwoko burenga ibihumbi 18 bw’ibiti bitandukanye.

  Ibikoresho byose byifashishijwe bibungabunga ibidukikije

Uhereye ku marembo ukagera aho usohokera, ibikoresho byakoreshejwe hubakwa iyi pariki biri mu mujyo w’ibibungabunga ibidukikije.

Inyubako zikirimo nk’izibikwamo ibikoresho, restaurants n’ahandi hubatswe hifashishijwe uburyo bubungabunga ibidukikije.

Inzira zose zinyura muri iyi pariki zubakishije amakoro, ashobora guhangana n’imiterere y’ahantu hari amazi.

Uruzitiro rwayo mu kurwubaka habanje kwifashishwa ibiti bisanzwe, ibyitwa ‘living fence’ mbere y’uko hubakwa urugezweho.

Uru ruzitiro ruzubakwa hifashishijwe senyenge zatumijwe muri Afurika y’Epfo, zikoze mu buryo bubungabunga ibidukikije. Rwiyemezamirimo uzarwubaka yaraganirijwe ndetse nta gihindutse, rwasozwa mu Ukwakira 2022.

Ruzashyirwa ahantu hareshya n’ibilometero 7.28 aho ruzatwara agera kuri miliyari 1 Frw. Ruzaba rufite uburebure bwa metero 2,5 ndetse ruzazitira ibice birimo icya Gatatu, Kane na Gatanu.

Ku muriro, hashyizweho imirasire y’izuba ituma Pariki ya Nyandungu icanirwa mu ijoro.

Muri Pariki ya Nyandungu kandi hashyizwemo camera zifasha mu kubungabunga umutekano w’abayisura n’ibikorerwamo. Ziyongera ku basekirite 50 bawucunga ijoro n’amanywa.

Kugeza ubu Pariki ya Nyandungu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.

Biteganyijwe ko ibikorwa bya Pariki bizegurirwa uwikorera wigenga akaba ari na we uzagena igiciro cyo kwinjira.

Amakuru ataremezwa IGIHE ifite ni uko nibura Umunyarwanda ushaka kuyisura azajya yishyura 1000 Frw cy’umusanzu wo kubungabunga ibikorwa byayo, umunyamahanga uba mu gihugu akishyura 5$ mu gihe uvuye hanze ari 10$.

Umushinga wo gusazura Igishanga cya Nyandungu wari wateganyirijwe kuzuzura utwaye miliyari 5.2 Frw. Witezweho kwinjiza miliyari 1 Frw mu myaka 12.

Amarembo aguha ikaze...

Ikaze muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu
Iri neza ku muhanda ugana ku Mulindi uva mu Giporoso

Igice cya Mbere n’icya Kabiri ni igishanga

Kuri uwo muhanda hari icyapa kinini cyerekana igihe imirimo yo gutunganya Igishanga cya Nyandungu yatangiriye. Cyaje kurenga kubera ko inyigo yakozwe mbere yabanje guhinduka
Aha ni mu Gice cya Mbere, nta mirimo yakozwemo kuko haracyari ibiti n'ibyatsi byo mu gishanga nk'uko byahoze
Igice cya Kabiri kiri hagati y'umuhanda ugana kuri Kigali Parents' School n'ugana i Masoro ku rusengero rwo kwa Masasu. Cyo kimwe n'icya mbere, iki gice gifite umumaro wo kuyungurura amazi mbere yo gukomeza ajya ahandi

Igice cya Gatatu kirasurwa

Aha ni mu marembo yinjira mu Gice cya Gatatu cya Pariki ya Nyandungu
Muri iki gice hagenwe inzira ebyiri zirimo iyagenewe abanyamaguru n'abakoresha amagare
Izi nzira zo mu Gice cya Gatatu zikikijwe n'imigano yavanywe mu Bushinwa

Ubusitani bwa Papa buracyatunganywa

Ahantu hihariye hagiye hashyirirwaho ibyapa biharanga! Iki kirerekana ko Ubusitani bwa Papa buri hepfo aha
Aha ni ho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa asura u Rwanda mu 1990
Aha ni mu Busitani bwa Papa [Pope’s Garden], byitezwe ko abantu bazajya bahakorera ingendo nyobokamana
Aha ni ho bivugwa ko Papa yambariye mbere yo gusoma misa ye ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990
Kiliziya Gatolika irateganya kubaka Chapelle muri aka gace
Amateka ya Papa Yohani II Paulo i Nyandungu yaraziririkanwe
Buri hantu, Papa yahasigaga ikimenyetso ndetse hubakwa ibikorwaremezo na Kiliziya Gatolika mu kumuha icyubahiro
Yasomeye misa mu bice birimo na Nyandungu, aho yahagaze ku wa 9 Nzeri 1990 habura amasaha make ngo asoze uruzinduko rwe
Hagati ya tariki 7 na 9 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, yasuye u Rwanda aruzaniye ubutumwa bw’amahoro

Iki gice gifite n’ibiyaga karemano

Hari icyiswe Kivu, mu gushushanya Ikiyaga cya Kivu

Ikiyaga cyitiriwe Kivu...
Ubonye iri zina akagira amatsiko yo gusobanukirwa birushijeho, asobanurirwa ibyerekeye Ikiyaga cya Kivu gitandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Hari ibyapa bigenda byerekana ahantu ho kwitonderwa, niba mu kiyaga ari harehare cyane mu bujyakuzimu urabibona
Pariki ya Nyandungu izafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kwigisha no korohereza ubushakashatsi ku mateka y’ubuvuzi gakondo, ubukerarugendo bw’aho kuruhukira, gutanga akazi no kongera agaciro k’ubutaka buyikikije

Na Muhazi irahari

Hari n'Ikiyaga cyitiriwe Muhazi... Ni amazina afitanye isano n'amazina dusanzwe tuzi

Hafi y’ibyo biyaga hari restaurant

Restaurant iri mu Gice cya Gatatu cya Pariki ya Nyandungu
Hanze ya restaurant hari imbuga ngari abantu bashobora kwicaramo bagafungura, banaganira
Mu nzira iganayo, hari utuyira tuyobora intambwe y'ibirenge by'ugiyeyo
Imyubakire yibanze ku bikoresho bitangiza ibidukikije birimo ibiti
Mu kubaka iyi restaurant yegejwe hejuru ku buryo n'iyo amazi yaba menshi atakangiza inyubako
Ni ahantu heza ho kuruhukira ku washoboye kuhasura
Iyi nzu mureba yubatse ku bwiganze bw'ibikoresho byo mu Rwanda
Restaurant iri muri Pariki ya Nyandungu yatangiye gutanga serivisi ku bakiliya bake bayigana
Inyubako ikoreramo restaurant ibereye ijisho

Abafite imodoka na bo ntibarengejwe ingohe, imodoka 250 zishobora kuhaparika

Hubatswe ibikorwaremezo bifasha abantu kubona aho baruhukira mu busitani
Parking yubatse muri Pariki ya Nyandungu ishobora kwakira imodoka 250
Umuhanda wambukiranya Nyandungu hagati ni wo utandukanya Igice cya Gatatu n'icya Kane bya Pariki y'Ubukerarugendo butangiza Ibidukikije

Amatara akoresha imbaraga z’imirasire y’izuba

Amatara yashyizwe muri Pariki ya Nyandungu ni uku ateye
Aya matara akoresha ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba
Uri muri aka gace ashobora gutembera areba ibyatsi n'ibiti by'ubwoko butandukanye
Amakoro ni yo yubakishijwe inzira zahariwe abanyamaguru n'abakoresha amagare

Igice cya Kane na cyo ni kinini

Ukigera mu Gice cya Kane, ni ho hari inzu itangirwamo amakuru y'ibyerekeye abashaka gusura Pariki ya Nyandungu n'ibyo bakwiye kwitwararika
Aka kayira kiswe 'Umugeshi'. Ni amazina agiye afite ibisobanuro bitandukanye
Ibishanga byatunganyijwe mu buryo bugezweho biha imijyi ahantu haboneye ho kuruhukira bigafasha umubiri kugubwa neza
Umuhanda wubatswe hagati mu gishanga wazamuwe hejuru ku buryo amazi awunyura munsi
Uyu mushinga uri ku buso bwa hegitari 121 ugabanyije mu byiciro bitanu
Iyi nzira yiswe 'Umudobori'. Urabona ko yerekana aho abanyamaguru banyura n'aho abakoresha amagare baca

Ni cyo gifite ’Ubusitani bw’Imiti Gakondo’

Mu Busitani bw’Imiti gakondo hitezweho gufasha mu bushakashatsi butandukanye
Mu Busitani bw’Imiti gakondo harimo ibiti 50 byiganjemo ibyakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere
Umusagara ni igiti cyifashishwaga mu kuvura indwara zitandukanye ndetse n'ibisebe
Umuyenzi na wo ntiwibagiranye! Wifashishwaga mu kuvura inkorora n'inzoka zo mu nda
Ikimera cyitwa 'Gutwikumwe' cyakoreshwaga hambere mu kuvura igifu n'ibisebe
Mu bice bitandukanye hashyizweho imirasire y'izuba ibika umuriro ukoreshwa mu ijoro
Uri muri iyi pariki, hari ibice ageramo akaba ari kure y'urusaku rw'imodoka zikoresha imihanda iyikikije
Mu bice bitandukanye hatewe intebe zizajya zifasha abatambagira muri Pariki ya Nyandungu kuruhuka. Yubatse mu birimo amakaro n'ibiti by'imbaho byakwihanganira amazi
Muri izi nzira harimo ibyapa biburira abazikoresha ahari amakorosi cyangwa ikindi gituma bitonda kurushaho ngo badakora impanuka
Ahantu henshi hakwiye, hashyizwe ibyapa biburira. Nk'aha akayira kaba kagiye kurangira, bisaba nk'utwaye igare gukata ageze imbere gato
Buri nzira yagenewe izina. Biroroshye kurangira umuntu aho uherereye akaba yahagusanga mu gihe mwaburanye cyangwa mutagereye muri pariki icyarimwe
Usoje Igice cya Kane, yambuka umuhanda ugana mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mbere yo kwinjira mu Gice cya Gatanu

Igice cya Gatanu ni cyo kinini kurusha ibindi

Mu Gice cya Gatanu higanjemo ishyamba rigizwe n'ibiti bikuru cyane, binamaze igihe bitewe
Amabara akoreshwa aba yatekerejweho! Ntabwo wakoresha umutuku nk'aha ahubwo ureba nk'umuhondo ukurura inyoni ndetse n’inzuki zikabasha guhova neza
Ahari igishanga ubu hava umwuka mwiza usakara muri Kigali ndetse uyu mujyi ufite imishinga yo kubaka ibimeze nk’ibyakozwe i Nyandungu mu bihe biri imbere
Unaniriwe mu nzira, abanza kuruhuka akabona gukomeza urugendo
Kuzenguruka iyi Pariki ya Nyandungu ni akazi katoroshye. Njye nahagenze amasaha atari munsi y'atanu
Hagati y'inzira y'abanyamaguru n'iyabakoresha amagare hagenda haterwa ibiti n'ibyatsi bikurura amaso y'abantu
Muri iki gice ni ho hakunze kuba inyoni nyinshi. Twahasuye hari izuba ry'igikatu ku buryo bitatworoheye kuzibona ku bwinshi
Iki kiyaga ni kirekire cyane mu bujyakuzimu, ni cyo cya nyuma ya mazi anyuramo mbere yo gusohoka mu gishanga, yerekeza mu mirima y'abaturage ku Mulindi n'ahandi
Hari ubusitani buteye amabengeza ushobora kwicaramo ukitekerezaho neza
Gutunganya ibishanga n’ahantu hakunze kwibasirwa n’imyuzure abaturage bazabyungukiramo
Hafi y'Ikiyaga cya Ihema hari intebe abantu bifashisha baruhuka kuko kuhagera ni urugendo rurerure uba wakoze n'amaguru
Ni cyo gice kinini kurusha ibindi muri Pariki ya Nyandungu, kiri neza munsi y'Icyanya cyahariwe Inganda i Masoro
Ikiyaga cya Ihema, kirimo n'amafi abahasura bashobora kuzajya baroba nk'uburyo bwo kwishimisha

Amazi yavuye kuri La Palisse ari ibirohwa, agera kuri 15 yabaye urubogobogo

Aya mazi ashobora kwifashishwa n'abaturage mu kuvomerera cyangwa kuhira imyaka itandukanye cyangwa agakoreshwa mu bindi
Amazi yinjiriye kuri La Palisse asa nabi, ni uko agera kuri 15 asa
Ya mazi yinjira muri Pariki asa nabi, asohoka yabaye urubogobogo kubera aho anyura ayungururwa
Aha ku muhanda ugana i Ndera kuri 15, ni ho Pariki ya Nyandungu ifite imbibi, ku wavuye kuri La Palisse ni urugendo rurerure

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .