Ibyo byatangarijwe muri raporo ngarukamwaka y’ibarurishamibare mu Rwanda, Rwanda Statistical Year Book, iherekeza umwaka wa 2024.
NISR yagaragaje ko mu bantu 36.019 basuye pariki z’igihugu mu 2020, abagera kuri 10.853 bangana na 30% basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga 19.761 bangana na 55% basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera, mu gihe 5.405 bangana na 15% basuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Abasuye Pariki z’igihugu baragabanyutse cyane mu 2020 kuko bageze ku 36.019 bavuye kuri 111.136 mu mwaka wabanje wa 2019, ibi bikaba byaratewe na Coronavirus yahagaritse ibikorwa byinshi birimo n’iby’ubukerarugendo mu gihe kirekire.
Mu 2021, mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24, Perezida Kagame yakomoje ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, avuga ko nubwo cyagabanyije umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda, Leta yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Yagize ati “Kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki waragabanutse, ariko ibikorwa byo kurengera ibidukikije byarakomeje, birimo n’ibikorwa byo gukomeza gukoresha igice cy’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igirira akamaro abaturage baturiye pariki.”
Yongeyeho ko “Uko abakerarugendo bakomeza kuza mu Rwanda, bazakomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda, bihuye n’ibyifuzo byabo. Leta y’u Rwanda izakomeza gushora mu bikorwa byo kwakira abashyitsi, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwacu”
Abasuye Pariki z’igihugu mu 2021 bageze kuri 45.305, mu 2022 kuri 107.976, naho mu 2023 bageze kuri 135.869, aho 35% muri bo ari abasuye Pariki y’Ibirunga, 47% basuye Pariki y’Akagera, mu gihe abagera kuri 18% ari abasuye Pariki ya Nyungwe.
NISR kandi yagaragaje ko mu bantu 135.869 basuye Pariki zitandukanye mu 2023, abangana na 29%, ni ukuvuga 38.822 ari Abanyarwanda, 8.712 bangana na 6% ni abanyamahanga batuye mu Rwanda, mu gihe abanyamahanga baturuka hanze y’igihugu bihariye 65% ni ukuvuga abagera kuri 88.335.
Raporo ya NISR y’igihembwe cya kane cya 2023, igaragaza ko amafaranga abanyamahanga basura u Rwanda bakoresha mu bikorwa byo kubaho no kugura serivisi zitandukanye igihe bakiri mu gihugu yikubye hafi kabiri mu myaka 10 ishize, ava kuri miliyoni 338.1$ mu 2015, agera kuri 458$ mu 2019, mu 2023 agera kuri 563.9$.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, imipaka ya Rusumo, Kagitumba, Gatuna, Cyanika, Rusizi I, Rusizi II, Akanyaru Haut, Nemba, Corniche na Poids Lourds mu 2023 bwagaragaje ko abanyamahanga binjiye mu Rwanda mu 2023 bakoresheje miliyoni 563.9$ ni ukuvuga arenga miliyari 753.8 Frw mu byerekeye imibereho yabo na serivisi zitandukanye baguze.
Ni imibare igaragaza ko amafaranga agera kuri 24% yavuye mu bagenzwaga n’ubucuruzi, 42% bari bagiye mu biruhuko, na ho abari basuye inshuti n’abavandimwe bagize uruhare rwa 23%.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, yagaragaje ko umusaruro w’urwego rw’ubukerarugendo uzikuba hafi kabiri mu 2029.
Ati “Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, intego nkuru ni ukuzamura umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ukava kuri miliyoni 620$ ukagera kuri miliyari 1.1$”
Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1.4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!