Mu minsi ishize mu Rwanda hafunguwe hoteli nyinshi zo ku rwego rwo hejuru zakira inama mpuzamahanga zihuza ibihumbi by’abantu bavuye imihanda yose, biga ku ngingo zinyuranye.
U Rwanda kandi rwubatse ibikorwaremezo by’ubuvuzi ibindi byongererwa ubushobozi ku buryo mu gihembwe cya kane cya 2025 abarenga 1400 binjiye mu gihugu bashaka ubuvuzi gusa. By’umwihariko ubwa kanseri butangirwa i Butaro, kubaga umutima n’ibindi bikorerwa i Kigali biri mu bishakwa na benshi bo mu karere.
Hari kandi ibikorwaremezo nka Stade Amahoro byuzuye mu gihe cya vuba, uyu munsi hakinirwa imikino mpuzamahanga itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIFA).
Mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, Stade Amahoro iri kuberamo imikino nyafurika myinshi kubera Al-Hilal SC yo muri Sudani igeze muri ¼ cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), kikaba kimwe mu bigeza abanyamahanga benshi mu Rwanda icyarimwe kandi bakagura serivisi n’ibicuruzwa binyuranye.
Hari kandi imikino mpuzamahanga yaba ku magare, Handball, Volleyball na Basketball, ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi bihuriza ab’imihanda yose mu rw’Imisozi 1000.
Imibare ikubiye muri raporo y’igihembwe cya kane igaragaza amafaranga abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje, kimwe n’Abanyarwanda bagiye hanze ayo bakoreshejeyo muri serivisi zinyuranye n’ibyo bahashye [Travel Expenditure Survey] igaragaza ko abasura ingagi ari bo bakoresheje amafaranga menshi muri iki gihembwe.
Ababajijwe ingano n’agaciro k’ibyo baguze igihe bari mu Rwanda ni abanyuze ku mipaka 11 y’igihugu irimo uwa Rusumo, Kagitumba, Buziba, Gatuna, Cyanika, Rusizi I, Rusizi II, Bugarama, La Corniche no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ku banyamahanga basuye u Rwanda, amakuru akusanyirizwa ku mupaka cyangwa aho banyura batashye, na ho ku Banyarwanda bavuye hanze, agakusanyirizwa aho binjiriye bavuye mu bihugu bari baragiyemo.
Mu gihembwe cya kane cya 2025, Abanyamahanga basuye u Rwanda kubera impamvu zitandukanye bakoresheje arenga miliyoni 161,5 $ mu guhaha, kuryama, kwishyura serivisi zinyuranye, n’ibindi.
By’umwihariko, abagenzwaga n’ibiruhuko bakoresheje miliyoni 65 $ muri iki gihembwe gusa, na ho ayinjijwe kubera gusura ingagi angana na 71,4% by’ayinjiye yose.
NISR igaragaza ko abashyitsi bakomoka muri Amerika y’Amajyaruguru ari bo bakoresheje amafaranga menshi mu guhaha no kugura ibintu byo mu Rwanda, kuko angana na miliyoni 40,8 $.
Ababyamahanga binjira mu Rwanda bakoresheje inzira y’amaguru, bakoresheje abaribwa muri miliyoni 24,9$. Abagenzwaga no gusura inshuti n’abavandimwe ni bo biganjemo cyane ndetse bakoresheje miliyoni 11,3 $.
Umwaka wa 2025 wagenze neza
Iyi raporo igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2025, abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyoni 130,7 $, mu gihembwe cya kabiri bakoresha miliyoni 121,7 $, mu gihembwe cya gatatu bakoresha miliyoni 190,6 $, na ho mu gihembwe cya kane agera kuri miliyoni 161,5 $.
Abagenzwa no kuruhukira mu Rwanda ni bo benshi kuko ayo bakoresheje mu gihugu agize 41,1% by’ayinjiye, bakurikirwa n’abahageze bagamije gusura inshuti n’amavandimwe, na ho abahageze bagamije gushaka amahirwe y’ishoramari bo bakoresheje angana na 16,2%.
Ni mugihe Abanyarwanda bagiye hanze mu gihembwe cya mbere cya 2025 bakoresheje miliyoni 83,7 $, mu gihembwe cya kabiri agera kuri miliyoni 89,3 $ naho mu gihembwe cya gatatu aba miliyoni 90,1$ mu gihe mu gihembwe cya kane yakomeje kwiyongera akagera kuri miliyoni 95,9 $.
Abanyarwanda bakoresheje menshi mu bihugu by’amahanga bagiyemo ni abagiye gukora ubucuruzi, bakoresheje 35,7% by’ayakoreshejwe yose, abagiye gusura inshuti n’abavandimwe bo bakoresheje 28,3% mu gihe abagiye gushaka serivisi zifitanye isano n’uburezi bo bakoresheje 23,1%
Raporo y’ibikorwa bya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya 2024/25 igaragaza ko mu Rwanda hinjiye abashyitsi miliyoni 1,15 barimo 37% bagenzwaga no gusura ingagi, 24% bagamije gusura inshuti n’abavandimwe mu gihe 17% bagenzwaga n’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!