00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhango wo Kwita izina mu myiteguro, Umuhanzi Kidumu ku rutonde rw’abazita izina

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 May 2013 saa 03:21
Yasuwe :

Mu gihe harimo gutegurwa igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 9, abazita amazina n’ubwo amazina yabo akiri ibanga, umuhanzi Kidumu we byamenyekanye ko agomba gushyirwa ku rutonde rw’abazita Izina.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Rica Rwigamba, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gushyira ahagaragara gahunda yo Kwita Izina abana 12 b’ingagi n’umuryango w’ingagi imwe yakuze ikajya gushinga uwayo, (…)

Mu gihe harimo gutegurwa igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 9, abazita amazina n’ubwo amazina yabo akiri ibanga, umuhanzi Kidumu we byamenyekanye ko agomba gushyirwa ku rutonde rw’abazita Izina.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Rica Rwigamba, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gushyira ahagaragara gahunda yo Kwita Izina abana 12 b’ingagi n’umuryango w’ingagi imwe yakuze ikajya gushinga uwayo, wiyongera ku miryango 18 iri muri Pariki y’Ibirunga.

Rica Rwigamba yatangarije abanyamakuru ko gahunda y’abazita amazina abana b’ingagi itarajya ahagaragara. Abanyamakuru bamubajije niba bazibuka gushyira ku rutonde umuhanzi Kidumu wabisabye mu mwaka ushize ubwo bitaga izina ku nshuro ya munani, yagize ati “Abazita Izina ntabwo turabatangaza, ariko ubwo na we ari mubazibukwa, turebe ko yazabasha kwitabira icyo gikorwa.”

Mu mwaka ushize wa 2012 ubwo Kidumu yasabye ko na we yazibukwa mu bazita Izina muri uno mwaka wa 2013. Abana b’ingagi basaga 19 n’umuryango umwe ni bo bari biswe Izina.

Igikorwa cyo Kwita Izina kitabirwa n’abantu batandukanye baje bavuye mu bihhugu bitandukanye by’Isi.

Uyu muhanzi wo mu gihugu cy’ u Burundi yasohoye indirimbo nshya kuri ubu yise “Enjoy” iri mu ndimi zitandukanye.

Umva indirimbo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages