Kugira amahirwe yo kuhagira isambu ukahatura, cyangwa ukahakurira biba akarusho. Ni uburyo bwiza bwo kubyuka wirebera mu turere iyo mirambi iherereyemo nka Rwamagana na Gatsibo.
Ni ku ivuko rya Béatrice Uwera, wahashimye ubwiza Imana yahambitse akaba ari naho yakuriye, ari na byo byatumye we na bagenzi be biyemeza kuhashinga igikorwa bise « Muhazi Flowers Beach », kugira ngo n’abandi bifuza kuharukira, kuhakorera ibirori, inama n’ibindi babikore batuje kandi batekanye.
Imyaka ibiri igiye gushira Muhazi Flowers Beach ivutse, ku gitekerezo cyaturutse ku bwiza karemano bugaragara i Ntete ku nkuka z’ikiyaga cya Muhazi.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa « Muhazi Flowers Beach », Béatrice Uwera yagize ati “Ni ku ivuko niho dukomoka, twahisemo bwa mbere kuhatura, tubona twahashyira n’ibindi bikorwa byatugirira akamaro ariko bikakagirira n’abandi bahasura.”
Yakomeje agira ati “Bikaba kandi no mu rwego rwo kwihangira imirimo kuko iyo urebye uko u Rwanda rugenda rutera imbere, buri wese urutuye cyangwa urugenda yifuza kubigiramo uruhare ku rwego rwe, yewe uretse natwe Abanyarwanda n’abanyamahanga barusura bifuza kuhagira ibikorwa bishingiye cyane ku mutekano n’ubwiza nyaburanga bw’iki gihugu cyacu u Rwanda.”
Uwera yavuze ko ibyiza bya Ntete basanze batabyihererana, bafata umwanzuro wo gushinga Muhazi Flowers Beach.
Yakomeje agira ati “Twabanje kuhaba ari urugo bisanzwe, umunsi umwe turatekereza ngo aha hantu ko ari heza, tuhasangije abandi ntabwo byaba ari bibi, nibwo mu Rugo habaye aho buri wese wabyifuza yaruhukira.”
Hejuru yo kuba ari ku ivuko, Uwera yavuze ko bahashimiye ubwiza karemano buhagaragara, ku buryo uhageze wese yifuza kuhaguma.
Ati “Umwihariko wa hano, ni ahantu umuntu wese yisanga cyane, dukunze kwakira kubona abantu baturutse hirya no hino mu Gihugu n’abo mu ntara ya gatandatu (Diaspora), baraza tukahataramira bakumva umutuzo n’akayaga keza ka Muhazi, bareba ikiyaga iruhande rwabo, bakambutsa amaso bareba imisozi myiza ikikije Muhazi, inyoni zibaririmbira, abana bakina kuko ntitwabibagiwe.”
Kugirango ugere kuri Muhazi Flowers Beach hari inzira ebyiri, ushobora kunyura i Kayonza ugakomeza i Kiramuruzi, ukava Kiramuruzi ukagera i Ntete, ukagera kuri Muhazi Flowers Beach.
Iyo uvuye Kigali ukatira ahantu hitwa Munyiginya, ugahingukira i Kavumu, bakakwambutsa mu bwato bakakugeza i Ntete ari na yo nzira ngufi benshi bakoresha.
Ubusanzwe kubera ko ahantu henshi Muhazi ifunganye, kuyambuka bitwara iminota mike cyane ariko iyo uri kuri Muhazi Flowers Beach, uyibona ari nini ku buryo kuyambuka mu bwato bitwara iminota iri hagati y’itanu n’icumi.
Uwera yavuze ko mu rwego rwo korohereza ababagana, kuri ubu bashyizemo ubwato buborohereza kwambuka.
Muhazi Flowers Beach yuzuye mu 2020 ariko ihurirana n’ibihe bikomeye bya Covid-19 ku buryo abantu batahatembereye cyane nk’uko byari byitezwe.
Uwera yavuze ko babanje kuhashyira bar-resto, bakaza gusanga ari byiza ko bongeramo n’izindi serivisi.
Ati “Twageze aho dusanga ubukerarugendo dushobora kubuzamura ku buryo bw’umwuga, ubu tukaba turi kubaka n’amazu azajyaum acbikira abadusanze, inyubako zararangiye hasigaye gusoza, mu gihe cya vuba ziratangira kwakira abatugana bifuza kuharuhukira by’iminsi myinshi.”
“Ni umushinga uzatuma twongera n’abakozi, abahaturiye bakabona akazi kurusha uko byari bimeze. Turateganya ko hajya hakorerwa inama, ushaka gukoresha ubukwe akaba yabona aho yakirira abantu n’ibindi.”
Mu bindi yavuze bateganya kuhakorera, harimo guteza imbere siporo yo mu mazi, kuhakorera amaruhanwa ya Beach Volleyball, kuhakorera festivals, gutumira abahanzi, abaririmbyi, abakora imideli n’ibindi.
Ati “Tuzahakorera ibikorwa byinshi bituma abantu barushaho kuhamenya ku buryo uhageze rimwe yifuza no kuhagaruka.”
Muhazi Flowers Beach kandi iri hafi y’ikibuga cya Golf kiri kuri Muhazi ku ruhande rw’akarere ka Rwamagana, ku buryo uwifuza kujya gukina uwo mukino bimworohera.
Uwera yavuze ko igitekerezo cyo kwita izina Muhazi Flowers Beach cyavuye kuri sosiyete begeranye yamamaye mu guhinga no gutunganya indabo z’amaroza, izwi nka Bella Flowers.
Amateka yihariye ya Ntete
Umusozi wa Ntete uherereye mu murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo. Ni ahantu hazwi cyane kuko wahingwagaho amasaka yajyaga ibwami ari naho izina Intete rituruka [Intete z’amasaka].
I Ntete harakunzwe cyane kubera ubutaka bwaho, dore ko hanaturanye n’utundi duce tuzwimo ubworozi cyane nka Gacuba, Gicuba, Gashya, Gahoko, Tunginka, Nyarusambu, Kiramuruzi. Undi mwihariko wa Ntete, ni uko ariho hengerwaga inzoga zajyaga ibwami bitaga Inzage.
Ntete yatwawe n’aba-Shefu barimo Rwakagara, Kavumvuri wa Kalisa, Nyagasaza n’abandi.
Mu gihe cy’Umwami Mutara III Rudahigwa, Ntete hashyizwe Icyanya bita Peyizana mu gutuza neza abaturage ku murongo bijyanye n’ibihe bari bagezemo.
Uturere Twitegeye i Ntete tuzwi hari nk’Umurambi w’Inyambo, Gakoni k’Abakobwa, Igashya, Kavumu, Igati n’ahandi.
Ntete ni izingiro ry’ubwiza bwa Muhazi kuko uba uyitegeye yose, hakurya no hakuno urembuzwa n’indabo, ibiti n’udusozi tumaze kubabwira haruguru tubitse amateka yo hambere.
Ikiganiro muri video


























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!