00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko irushanwa ‘Umusambi Football Tournment’ ryahinduye imyumvire y’abaturage mu kubungabunga igishanga cya Rugezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2025 saa 03:45
Yasuwe :

Igishanga cya Rugezi kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi n’aka Burera ni hamwe mu haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda, kuko ibarura riheruka ryerekanye ko hafi kimwe cya kane cy’imisambi yose ir mu Rwanda, iboneka muri icyo gishanga. Ikindi kandi iki gishanga ni cyo kirimo isoko y’amazi ajya mu Kiyaga cya Burera gikorerwamo ubukerarugendo ndetse kigatanga n’amashanyarazi binyuze ku rugomero rwa Ntaruka.

Mu rwego rwo kurushaho kukibungabunga ndetse no gukangurira by’umwihariko abaturage bagituriye ku bigiramo uruhare no kwirinda ibikorwa bicyangiza, Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA) utegura amarushanwa ngarukamwaka ahuza imirenge ituriye icyo gishanga, hakaboneraho ubukangurambaga bushishikariza abaturage kubungabunga icyo gishanga kibumbatiye byinshi.

Ku nshuro ya gatatu, Irushanwa ‘Umusambi Football Tournament’ ryahuje imirenge umunani yo mu Karere ka Burera n’aka Gicumbi, mu bahungu no mu bakobwa. Ni amarushanwa yasojwe ku wa 8 Kanama 2025.

Mu bahungu, Umurenge wa Kivuye ni wo wegukanye igikombe, utahana ibihumbi 500 Frw, mu gihe Umurenge wa Nyankenke wabaye uwa kabiri wahembwe ibihumbi 300 Frw. Mu bakobwa, Umurenge wa Gatebe ni wo wabaye uwa mbere uhabwa ibihumbi 500 Frw.

Umuyobozi wungirije wa RWCA, Dr. Deo Ruhagazi, yavuze ko kuva batangira ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, hari impinduka nini imaze kugaragara mu myumvire y’abaturage, ku bijyanye no kubungabunga igishanga n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Aho dutangiriye kubikora, umubare w’abantu bonona igishanga ugenda ugabanyuka, n’ugerageje kubikora iyo ahuye n’abacunga igishanga aravuga ati nari niyibye ariko ndabizi ko ari ikosa. Kwigisha rero ni uguhozaho, ni yo mpamvu dusubiramo ubutumwa bumwe buri mwaka.”

Yakomeje agaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa icyo basabwa mu kubungabunga Igishanga cya Rugezi, ati “Wumvaga yuko abaturage ari bo bavugaga ibikorwa byangiza Urugezi, ibikorwa bitemewe kuba byakorerwa mu Rugezi, ibintu bishobora gutera inkunga mu Rugezi, byavaga mu baturage kurura uko byava mu bandi bantu b’impuguke.”

Yavuze ko icyo bagamije ari uko abaturage babigira ibyabo, bakumva ko igishanga ari icyabo n’imisambi ari iyabo, ku buryo bagomba kubigira ibyabo kubibungabunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Theophile Mwanangu, yavuze ko ubu bukangurambaga bufite umumaro ndetse bugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Iki gikorwa gifite akamaro kuko iyo tubungabunze Urugezi, tuba dufashije kandi kubungabunga n’Ikiyaga cyacu cya Burera, kuko amazi ava mu Kiyaga cya Burera isoko yayo iri mu gishanga cya Rugezi, havamo amazi menshi ajya mu Kiyaga cya Burera, murabizi ko Ikiyaga cya Burera gifite umumaro kuko kiduha amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka. Na none kandi amazi avuye mu Kiyaga cya Burera yisuka mu cya Ruhondo na cyo kibyara amashanyarazi ku rugomero rwa Mukungwa.”

Ibyo Igishanga cya Rugezi kibumbatiye

Igishanga cya Rugezi kiri ku buso bwa hegitari zirenga 7000. Ni kimwe mu bya mbere mu gihugu bifatwa nk’inkomoko y’amazi kikanagira umumaro mu kuyungurura ajya mu Biyaga bya Burera na Ruhondo, ibiyaga na byo bigaburira ingomero z’amashanyarazi za Ntaruka na Mukungwa.

Mu 2006 cyagizwe kimwe mu bibungabunzwe ku rwego rw’Isi binyuze mu masezerano yasinyiwe i Ramsar muri Iran yasinywe mu 1971 atangira gushyirwa mu bikorwa mu 1975.

Nubwo gicumbikiye umubare munini w’urusobe rw’ibinyabuzima ntabwo hari hazwi neza umubare w’ibihaba ngo harebwe n’uburyo bwo kubibungabunga.

Mu rusobe rw’ibinyabuzima byahabonetse mu bushakashatsi bwatangiye mu 2023 harimo n’amoko abiri adasanzwe aboneka mu Rwanda arimo ubwoko bw’ikinyugunyugu buzwi nka Hydrilla Leafcutter Moth n’icyatsi kiranda kizwi nka ‘Zehneria tridactyla’.

Mu byabonywe n’abashakashatsi kandi harimo amoko y’ibimera 197 arimo 109 bitari bisanzwe bizwi ko biba mu Rugezi. Havumbuwe amoko y’inyoni 127 zirimo amoko 28 atari asanzwe azwi na none mu Rugezi.

Mu Rugezi kandi havumbuwe ibinyabuzima byo mu mazi ariko bitagira urutirigongo 82 byose bitari bizwi ko biri muri icyo gishanga, haboneka amoko 14 y’imitubu (amphibians), umunani muri yo bikavugwa ko ari mashya mu Rugezi na ho mu bikururanda biri mu moko 13 byahabonetse 10 byari bishya mu Rugezi.

Mu moko y’ibinyamabere 53 byavumbuwe mu Rugezi harimo amoko 22 y’uducurama, 51 na byo ntabwo byari bizwi ko bihari. Habonywe kandi amoko atatu y’amafi n’imwe itari izwi cyane.

Aba bashakashatsi kandi babonye mu rugezi amoko y’udusimba tumwe tw’amaguru atandatu (arthropods) 149, harimo amoko y’ibinyugunyugu 49. Ayo moko yose yavumbuwe bushya mu Rugezi.

Umusambi Football Tournment imaze kugira urugare mu guhindura imyumvire y'abaturage
Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Theophile Mwanangu, yavuze ko ubu bukangurambaga bufite umumaro ndetse bugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi wungirije wa RWCA, Dr. Deo Ruhagazi, yavuze ko kuva batangira ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, hari impinduka nini imaze kugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages