00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bw’ibiyaga bibarizwa muri Pariki y’Akagera (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 November 2025 saa 02:33
Yasuwe :

Ntiwahasura umunsi umwe ngo unyurwe! Aho ni muri Pariki y’Akagera ahagaragara inyamaswa z’amoko yose zirenga ibihumbi 11.

Ku bakunda amazi bashatse banafata ubwato bagasura iyi Pariki bahereye ku biyaga byiza kandi byinshi biba bigaragaraho inyamaswa.

Pariki y’Akagera ibarizwamo ibiyaga birimo Ihema, Birengero, Murambi, Shakani, Murambya, Kamemeno, Kivumba, Hago, Shango, Gikube, Gishanju, Mukagasana, Gatete, Mihindi, Rwanyakizinga na Mirrador.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuyobozi ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yavuze ko buri kiyaga usanga gifite umwihariko w’ibikigaragaraho utasanga ahandi.

Ikiyaga cya Ihema

Ikiyaga cya Ihema ni cyo kinini muri Pariki y’Akagera kikaba icya kabiri mu bunini mu Rwanda nyuma y’Ikiyaga cya Kivu. Gifite ubuso bungana n’ibilometerokare zisaga 90, kikagira ubujyakuzimu hagati ya metero eshanu na 15.

Izina “Ihema” rikomoka ku ijambo ry’Ikinyarwanda ryiswe iki kiyaga biturutse ku mwongereza Henry Morton Stanley, wateye amahema ku gice cy’uburengerazuba bw’iki kiyaga mu mwaka wa 1876 ubwo yashaga kumenya inkomoko y’isoko ya Nil.

Gusa ngo ntibyamuhiriye kuko yahise aterwa n’ingabo z’Umwami zirahamwirukana asubira muri Tanzania. Mu byihariye biharangwa harimo ikirwa cya Nyirabiyoro n’inkombe ya Kabuga ndetse na Cyogo.

Nyirabiyoro ni ikirwa cy’amazi gituwe n’inyoni nyinshi, cyane cyane darters na cormorants. Kibonekaho kandi imvubu n’ingona nyinshi ziba ziri kuhotera izuba.

Ahazwi nka Kabuga kuri iki kiyaga cya Ihema hakurura inyamaswa nk’inzovu, imbogo n’inkura kuko haboneka ibyo zirya byinshi. Ni mu gihe ku Cyogo hazwi cyane kubera ingona zihabarizwa ziba ziri kuhotera izuba.

Mu mazi y’Ikiyaga cya Ihema habamo amoko menshi y’amafi arimo tilapia zitandukanye, catfish, lungfish n’amoko menshi ya Cichlids.

Karinganire yakomeje avuga ko Ikiyaga cya Ihema gifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.

Yavuze ko hari koperative ihakorera uburobyi burambye ikanatanga amafi ku giciro gito mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no guteza imbere imibereho myiza y’abandi baturage.

Ati “Uburyo bwiza bwo gusura Ikiyaga Ihema ni ugukoresha ubwato, aho Pariki y’Akagera itanga ingendo enye ku munsi uhereye mu gitondo kugera nimugoroba. Ushaka ituze ashobora kwicara ku nkengero z’iki kiyaga, cyane cyane muri Ruzizi Tented Lodge, hoteli yakira abantu 20 yubatswe mu ishyamba ku nkengero z’iki kiyaga.’’

Ikiyaga cya Hago

Ikiyaga cya Hago giherereye hagati muri Pariki y’Akagera hamwe n’ibiyaga bito birimo Ikiyaga cya Kivumba n’Ikiyaga cya Gishanju, bituma ubwiza bwa Pariki burushaho kwigaragaza.

Iki ni cyo kiyaga kiryoheye ijisho mu kukireba bitewe n’uburyo giteye, benshi bagikundira ko kiri hagati kandi bikaryohera benshi kuhafatira amafoto.

Ikiyaga Rwanyakazinga

Ikiyaga cya Rwanyakazinga giherereye mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera, ahari hoteli y’inyenyeri eshanu izwi nka Magashi Camp na Magashi Peninsula.

Iki kiyaga kizwi cyane kubera imbogo nyinshi zikunze kuba zigikikije ndetse kikaba ahantu heza h’inyoni nk’igisiga shoebill, fishing eagle n’izindi nyinshi.

Ku muntu watembereye ku Kiyaga cya Rwanyakizinga abasha kumva neza ituze riba riri muri iki kiyaga ndetse no kwirebera inyubako nziza za Magashi Pensinsula ziri ku nkengero zacyo.

Ikiyaga cya Shakani

Ikiyaga Shakani kizwi cyane mu bikorwa byo kurushanwa kuroba byakunze kubera muri Pariki y’Akagera.

Izina “Shakani” rikomoka ku ijambo ry’igifaransa “chaque année” risobanura “buri mwaka”, ryaturutse ku irushanwa ry’uburobyi ryabaga buri mwaka rikitabirwa n’abarobyi n’abashyitsi benshi.

Ikiyaga cya Shakani na n’ubu haracyagaragara amafi y’amoko anyuranye, iki kiyaga na cyo kiri mu byiza byishimirwa na benshi basura Pariki y’Akagera.

Ikiyaga cya Mihindi

Ikiyaga cya Mihindi giherereye mu gice cyo hagati ugana mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera. Gihana imbibi n’Umugezi w’Akagera.

Gikundwa cyane kubera “hippo beach” aho ushobora kureba amatsinda manini y’imvubu
ziri ku mazi ndetse n’inyoni zibera mu bihuru bya papyrus.

Uburyo bwiza bwo kugisura ni ugucumbika kuri Mihindi Campsite cyangwa gufata ifunguro kuri Mihindi Café, aho benshi mu basura iyi pariki bakunze kuruhukira nyuma y’amasaha atatu cyangwa ane batangiye iki gikorwa.

Mihindi Café ifite ahantu heza ho kuruhukira ku manywa n’ahantu ho gukambika ku bashaka kuharara.

Kuhagera bisaba urugendo rw’amasaha ari hagati y’atatu n’ane uvuye ku muryango wa Pariki y’Akagera wo mu Majyepfo.

Mu 2024, abayisura biyongereyeho 3,83% bagera ku 56.219, bavuye ku 54.141 bayisuye mu 2023.

Mu mwaka wa 2024, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6 $ yari yinjije mu mwaka wa 2023. Buri gihe 10% by’ayo mafaranga bihabwa abaturage.

Abakerarugendo batembera mu Kiyaga cya Ihema aho baba berekwa inyamaswa ziba ziri ku nkengero zirimo imbogo, imvubu, ingona n'izindi
Ihema n icyo kiyaga kinini muri iyi Pariki aho kigaragaraho inyamaswa nyinshi
Ikiyaga cya Hago gikundwa na benshi kubera imiterere yacyo
Abantu bakunda gusura Pariki y'Akagera b bakunze kwishimira uburyo ikiyaga cya Hago kigaragaramo
Pariki ya Akagera ifite ibiyaga byinshi biyongerera ubwiza bwayo
Ikiyaga cya Hago ni kimwe mu bibarizwa muri Pariki y'Akagera
Ikiyaga cya Rwanyakizinga kiri mu Majyaruguru ya Pariki y'Akagera
Ikiyaga cya Rwanyakizinga kiriho amahoteli atandukanye atuma kirushaho kuba cyiza ku basura Pariki y'Akagera
Ikiyaga cya Shakani ni kimwe mu bibarizwaho inyoni z'amoko anyuranye
Pariki y'Akagera ikundirwa ko ibarizwamo ibiyaga byinshi biyongerera ubwiza
Ku nkombe z'ikiyaga cya Hago haba hari imbogo zihatembera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages