Ibi bishingiye ahanini ku mwihariko w’iyi hoteli iri mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikomeje gukurura abakerarugendo baturuka impande zose z’Isi kubera guhuza ubwiza bwayo n’amahirwe yo gusura ingagi zo mu birunga.
Uru rutonde rwatangajwe na Robb Report, ikinyamakuru mpuzamahanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizobereye mu gusesengura no gutangaza amakuru y’ibikoresho byihagazeho cyane mu nzego z’ibinyabiziga, ubukerarugendo, inyubako, indege, imikufi n’ibindi byinshi.
Mu gukora uru rutonde Robb Report ishingira ku bushakashatsi bwimbitse no ku bitekerezo by’impuguke n’inzobere zizwi cyane mu bukerarugendo ku rwego rwo hejuru ku Isi.
Bimwe mu bigenderwaho hoteli zihabwa imyanya harimo umwihariko mu myubakire yayo n’imiterere y’aho iherereye, ubushobozi bwo gutuma abayigana bahabonoa serivisi ntagereranywa utasanga ahandi, uko ibungabunga ibidukikije by’aho ikorera n’icyerekezo cyayo n’ibindi byinshi.
Kuri uru rutonde, Singita Kwitonda yari ihanganye n’izindi hoteli zo ku migabane itandukanye ifite izina rikomeye mu bukerarugendo, nk’u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Epfo, Oceania n’ahandi.
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse i Musanze hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibya Gahinga na Muhabura.
Yubatswe ahantu hahoze urwuri, igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo butuma zirengera ibidukikije.
Muri zo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri, uruganiriro n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.
Singita Kwitonda Lodge yubatswe n’Ikigo gikomeye mu bukerarugendo, Singita, yashowemo miliyoni $20.
Yahawe izina rya Kwitonda, yitirirwa ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40.
Urutonde rwa hoteli 10 za mbere muri 50 zikomeye ku Isi mu 2026
- Claridge’s (u Bwongereza)
- Singita Kwitonda Lodge (Rwanda)
- Passalacqua (u Butaliyani)
- Rosewood Hong Kong (Hong Kong)
- Aman Tokyo (u Buyapani)
- Cheval Blanc Paris (u Bufaransa)
- Royal Mansour Marrakech (Morocco)
- Nihi Sumba (Indonesia)
- The Oberoi Udaivilas (u Buhinde)
- La Mamounia (Morocco)
Amafoto agaragaza imiterere ya Singita Kwitonda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!